21.04.2023 Views

Ibintu by'Ukuri

Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya…

SHOW MORE
SHOW LESS

You also want an ePaper? Increase the reach of your titles

YUMPU automatically turns print PDFs into web optimized ePapers that Google loves.

Ibintu By'Ukuri

ko Yesu Kristo ari Umwana w’Imana.” 476 Bidatinze yumva agize kwemera mu mutima we.

Yaratashye maze asoma ibyanditswe, atangazwa no kubona uburyo ibyanditswe byasohoreye

kuri Yesu w’i Nazareti. None se amagambo ya wa Mukristo yaba yari ay’ukuri? Uwo mwana

w’umuhungu yasabye se kumusobanurira ubwo buhanuzi, ariko guceceka kwa se no

kumurebana igitsure bituma atinya kongera kumubaza kuri iyo ngingo. Nyamara ibyo nta

kindi byakoze uretse kumutera kurushaho kugira icyifuzo cyo kumenya ibiruseho ku idini ya

Gikristo.

Umuryango ufite imyizerere ya kiyahudi yarererwagamo ntiwatumye abasha kugera ku

bumenyi yashakaga. Ariko ubwo yari amaze imyaka cumi n’umwe y’ubukuru, yavuye mu

rugo rw’ababyeyi be ajya kuba aho atandukanye n’umuryango we kugira ngo yishakire uko

yakwiga, ahitemo idini n’umurimo uzamutunga. Yamaze igihe runaka abana na bene wabo

b’Abayahudi, ariko bidatinze baramwirukana bamuhora ko ari umuhakanyi w’imyizerere

yabo. Ubwo noneho yari asigaye wenyine, nta mafaranga afite, byabaye ngombwa ko

yishakira uko yabaho abana n’abantu atazi. Yagiye ajya hirya no hino, yiga abyitayeho kandi

akabona udufaranga two kumutunga adukuye mu kwigisha ururimi rw’Igiheburayo. Bitewe

no guhindurwa n’umwigisha w’Umugatorika byatumye yemera imyizerere y’itorero ry’i

Roma maze agira umugambi wo kuzaba umuvugabutumwa akajya kwigisha bene wabo

b’Abayahudi. Kubera icyo gitekerezo yari afite, mu myaka mike yakurikiyeho yaje kujya

gukomereza amashuri ye mu ishuri ry’i Roma ritegurira abantu kujya kwamamaza ukwireza

kw’itorero Gatolika mu bindi bihugu. Ariko aho ngaho, ka kamenyero ke ko kuba umuntu

wisanzuye mu gutanga ibitekerezo bye ndetse no kwihutira kuvuga katumye bamufata

nk’umuhakanyi. Yarwanyaga ibibi bikorwa n’itorero adaciye ku ruhande kandi akabereka

rwose ko hakenewe ivugurura. Nubwo yabanje gufatwa neza n’abayobozi b’itorero ry’i

Roma, ntibyamubujije kwirukanwa i Roma nyuma y’igihe gito. Akomeza kugenzurwa na

Roma, agenda yimurirwa ahantu henshi kugeza igihe babonye ko bitagishobotse kumwemeza

kuyoboka Roma. Batangaje ko ari indakoreka, maze baramurekura agira umudendezo wo

kujya aho yishakiye. Yafashe inzira yerekeza mu gihugu cy’Ubwongereza, kandi kubera ko

yari afite imyizerere ya Giporotesitanti, yifatanya n’Itorero ry’Ubwongereza. Amaze imyaka

ibiri yiga, mu mwaka wa 1821 afata urugendo ajya kubwiriza ubutumwa.

Ubwo Wolff yemeraga ukuri kw’ingenzi kwerekeye kuza kwa Kristo kwa mbere

nk’“umunyamibabaro kandi wamenyereye intimba,” yanabonye ko ubuhanuzi buvuga mu

mucyo umwe ibyo kugaruka kwe afite ubutware n’ikuzo. Kandi ubwo yageragezaga

kwerekeza bene wabo kuri Yesu w’i Nazareti, we Mesiya wasezeranwe, ndetse no

kubamenyesha ibyo kuza kwe bwa mbere acishijwe bugufi ndetse ari igitambo cy’ibyaha

by’abantu, yanabigishaga ibyo kugaruka kwe ari umwami n’umucunguzi.

Yaravugaga ati: “Yesu w’i Nazareti, we Mesiya nyakuri, watobowe ibiganza n’ibirenge,

we wajyanwe nk’intama bajyana kubaga, wari umuntu w’umunyamibabaro kandi

wamenyereye intimba kandi wafashe inkoni y’ubwami ya Yuda ndetse ubutegetsi akabukura

hagati y’ibirenge bye, yaje incuro ya mbere, kandi azaza ubwa kabiri aje ku bicu byo mu ijuru,

262

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!