Ibintu by'Ukuri
Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya… Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya…
Ibintu By'Ukuri ngo bakize amagara yabo n’umujyi wabo, ndetse n’ahantu basengeraga. Nyamara kuri ayo magambo yababwiye, bamusubije bamutuka cyane. Uwo muntu wababereye umuhuza ubuheruka, bamuhundagajeho imyambi igihe yari ahagaze imbere yabo abinginga. Abayuda bari baranze kwemera kwinginga k’Umwana w’Imana; bityo rero kujya inama na bo no kubinginga byabateraga gusa kurushaho kwiyemeza kwihagararaho kugeza ku iherezo. Umurava wa Titus wo kurwana ku ngoro y’Imana ntacyo wagezeho, kuko Umurusha ubushobozi yari yarahanuye ko nta buye rizasigara rigeretse ku rindi. Kutava ku izima kw’abategetsi b’Abayuda n’amarorerwa yakorerwaga muri uwo mujyi wari ugoswe byakongeje uburakari n’umujinya by’Abanyaroma, maze Titus yiyemeza kugaba igitero ku ngoro y’Imana no kuyigarurira. Icyakora, yiyemeje ko biramutse bishobotse iyo ngoro itagomba gusenywa, ariko amabwiriza ye ntiyigeze akurikizwa. Nijoro, igihe yari yisubiriye mu ihema rye, Abayuda basohotse mu ngoro bagaba igitero ku ngabo zari hanze. Muri iyo mirwano, umusirikare yajugunye igishirira kinyura mu idirishya ryo mu ibaraza maze ibyumba byubakishije imyerezi byari bikikije iyo ngoro nziranenge bihita bishya biragurumana. Titus yihutiye kuhagera akurikiwe n’abasirikare be bakuru ndetse n’ingabo ze ibihumbi n’uduhumbi maze ategeka abasirikare be kuhazimya. Amagambo ye ntiyigeze yitabwaho. Abasirikare bari barakaye bajugunye ibishashi by’umuriro mu byumba byari bibangikanye n’ingoro y’Imana, maze bicisha inkota abantu benshi cyane bari bahahungiye. Imivu y’amaraso yamanutse ku ngazi z’ingoro atemba nk’amazi. Abayuda ibihumbi byinshi barahatikiriye. Uretse induru y’imirwano, humvikanaga n’amajwi avuga ngo : « Ikabodi! » bisobanura ngo : « Icyubahiro gishize kuri Isiraheli ” “Titus yabonye ko adashobora guhosha uburakari bw’abasirikare; yinjiranye mu ngoro n’abakuru b’ingabo be maze bitegereza uko iyo nyubako yari iteye imbere. Ubwiza bwayo bwarabatangaje, maze kuko ibirimi by’umuriro byari bitaragera ahera, agerageza ubuheruka gukora iyo bwabaga kugira ngo batayisenya, nuko asohotse arongera yinginga abasirikare ngo bahagarike inkongi y’umuriro bawubuze gukwira hose. Liberalis wari umukapiteni w’umutwe w’abasirikare ijana yagerageje guhatira abasirikare be kumwumvira akoresheje inkoni ye y’ubuyobozi; nyamara no kubaha umwami w’abami ubwabyo byari byasimbuwe n’umujinya w’inkazi bari bafitiye Abayuda, gushishikazwa n’imirwano kuzuye ubugome ndetse no kurangamira gusahura. Abasirikare babonaga ibibazengurutse byose birabagirana zahabu yabengeraniraga cyane mu mucyo ukaze w’ibirimi by’umuriro; bibwiye ko mu buturo bwera hahunitswemo ubutunzi butabarika. Umusirikare batamenye uwo ari we yajugunye igiti cyaka umuriro kinyura hagati y’amapata y’urugi, maze inyubako y’ingoro yose ihita ifatwa n’inkongi y’umuriro. Umwotsi n’umuriro byahumaga amaso byatumye abakuru b’ingabo bisubirirayo, maze iyo nyubako y’agahebuzo igerwaho n’akaga kari kayirindiriye. “Byakuye Abanyaroma umutima, ubwo se byacuze iki ku Bayuda ? Impinga yose y’umusozi wari wubatsweho umujyi yagurumanye umuriro nk’ikirunga. Amazu yagwiriranye 18
Ibintu By'Ukuri umusubizo kandi mu kugwirirana kwayo hakumvikana urusaku rwinshi, maze yose amirwa n’umuriro ugurumana. Ibisenge by’amazu byari bikozwe mu biti by’amasederi byari bimeze nk’umuriro ugurumana; udusongero tw’ingoro twari tuyagirijweho izahabu twabengeranaga nk’ibirimi by’umucyo utukura; mu minara yo ku irembo hacumbaga ibirimi birebire by’umuriro n’umwotsi. Imisozi ihakikije yamurikiwe n’ibyo birimi by’umuriro, kandi wabonaga udutsiko tw’abantu bitegerezanyaga ubwoba uko umujyi wasenywaga. Imbaga y’abantu benshi yari yuzuye hejuru y’inkuta n’utununga by’uwo mujyi, amaso ya bamwe yijimishijwe n’umubabaro utewe no kwiheba, abandi barakajwe no kunanirwa kwihorera. Induru y’abasirikare b’Abanyaroma bakubitaga hirya no hino ndetse no gutaka kw’ababigometseho bakongokeraga mu birimi by’umuriro, byivanze n’urusaku rw’umuriro wagurumanaga no guhinda kw’amajwi y’ibiti byo ku mazu byahanukaga. Za nyiramubande zumvikanishaga amajwi yo gutaka kw’abantu bari mu mpinga z’imisozi. Ahakikije inkuta z’umujyi hose hirangiraga amajwi yo gutaka no kuboroga. Abantu bicwaga n’inzara babumbiye hamwe utubaraga bari basigaranye batera hejuru batakishwa n’umubabaro n’amakuba. “Ubwicanyi bwakorerwaga imbere mu ngoro bwari buteye ubwoba kurenza ibyaberaga hanze yayo. Abagabo n’abagore, abashaje n’abasore, ibyigomeke n’abatambyi, abarwanaga n’abatakambaga basaba imbabazi, bose bishwe umusubizo nta kuvangura. Umubare w’abishwe warutaga uw’abicaga. Byabaye ngombwa ko abasirikare b’Abanyaroma burira ibirundo by’intumbi kugira ngo babone uko bakomeza gutsembatsemba abantu.” 18 - Ingoro y’Imana imaze gusenywa, umujyi wose wahise ufatwa n’Anyabaroma. Abakuru b’Abayuda barahunze bava mu minara yabo bibwiraga ko idashobora gufatwa, maze Titus asanga nta muntu uyirangwamo. Yayitegereje ayitangariye maze avuga ko Imana ari yo yayimugabije kuko ubundi nta ntwaro z’intambara, uko zari kuba zikomeye kose zari gushobora guhirika inkike z’uwo mudugudu. Umujyi n’ingoro y’Imana byarasenywe byombi kugeza ku mfatiro zabyo, maze ubutaka bwari bwubatsweho inzu y’Imana «buhingwa nk’umurima ». Yeremiya 26:18. Mu gitero n’ubwicanyi byakurikiyeho, abantu barenga miriyoni barahaguye; abarokotse bajyanwa ari abanyagano, bagurishwa nk’abacakara, barabakurubana babajyana i Roma kwerekana insinzi yabo, babajugunyira inyamaswa z’inkazi mu bibuga by’imikino ngo zibarye, abandi baratatana bakwira isi yose bameze nk’inzererezi zitagira aho kuba. Abayuda ni bo bari barikururiye akaga kuko bari bariyuzurije urugero rwo kwiturwa ibibi bakoze. Mu kurimburwa kw’ishyanga ryabo no mu mahano yakomeje kubagwirira bamaze gutatana, babonyemo ingaruka z’ibikorwa byabo bwite. Umuhanuzi aravuga ati: “Isirayeli we, uririmbuje,” “kuko wagushijwe n’igicumuro cyawe.” Hoseya 13:9; 14:1. Incuro nyinshi imibabaro yabagezeho ifatwa nk’igihano cyabagezeho gitegetswe n’Imana ubwayo. Uko ni ko umushukanyi ukomeye abigenza kugira ngo ahishe abantu imikorere ye bwite. Igihe Abayuda bizirikaga ku kwanga kwakira urukundo rw’Imana n’imbabazi zayo, batumye 19
- Page 1 and 2: IBINTU UKURI Ellen White
- Page 3 and 4: IBINTU BY'UKURI Ellen White
- Page 5 and 6: This page has been left intentional
- Page 7 and 8: GUSHIMIRA Yeguriwe Imana.
- Page 9 and 10: Ibintu By'Ukuri 1
- Page 11 and 12: Ibintu By'Ukuri Imbonerahamwe Igice
- Page 13 and 14: Ibintu By'Ukuri 5
- Page 15 and 16: Ibintu By'Ukuri muri icyo gihe aban
- Page 17 and 18: Ibintu By'Ukuri n’iyo yaba umwe n
- Page 19 and 20: Ibintu By'Ukuri n’ibyifuzwa n’a
- Page 21 and 22: Ibintu By'Ukuri kumanuka ngo yinjir
- Page 23 and 24: Ibintu By'Ukuri gusubiranamo zikica
- Page 25: Ibintu By'Ukuri benshi bafatwaga ba
- Page 29 and 30: Ibintu By'Ukuri Ariko nk’uko byag
- Page 31 and 32: Ibintu By'Ukuri Igice Cya 2 - Umuri
- Page 33 and 34: Ibintu By'Ukuri kuducira urubanza,.
- Page 35 and 36: Ibintu By'Ukuri n’akarengane byag
- Page 37 and 38: Ibintu By'Ukuri cy’akarengane n
- Page 39 and 40: Ibintu By'Ukuri Imwe mu nyigisho zi
- Page 41 and 42: Ibintu By'Ukuri Icyakora uwo mushuk
- Page 43 and 44: Ibintu By'Ukuri igahoshwa n’amatu
- Page 45 and 46: Ibintu By'Ukuri Nguko uko amakosa a
- Page 47 and 48: Ibintu By'Ukuri 39
- Page 49 and 50: Ibintu By'Ukuri Igihe aba Saxons bi
- Page 51 and 52: Ibintu By'Ukuri b’Imana by’ukur
- Page 53 and 54: Ibintu By'Ukuri Ubwo burere bwari i
- Page 55 and 56: Ibintu By'Ukuri Barazigendanaga maz
- Page 57 and 58: Ibintu By'Ukuri Abawalidense (Abavo
- Page 59 and 60: Ibintu By'Ukuri Igihe cyinshi ntibo
- Page 61 and 62: Ibintu By'Ukuri 53
- Page 63 and 64: Ibintu By'Ukuri gihugu; kandi abanz
- Page 65 and 66: Ibintu By'Ukuri gihugu. Nyamara nub
- Page 67 and 68: Ibintu By'Ukuri ni jye ngabo igukin
- Page 69 and 70: Ibintu By'Ukuri murimo wo kuyanduku
- Page 71 and 72: Ibintu By'Ukuri “Nta muntu w’in
- Page 73 and 74: Ibintu By'Ukuri Ibyanditswe ubishim
- Page 75 and 76: Ibintu By'Ukuri Igice Cya 6 - Intwa
Ibintu By'Ukuri

umusubizo kandi mu kugwirirana kwayo hakumvikana urusaku rwinshi, maze yose amirwa

n’umuriro ugurumana. Ibisenge by’amazu byari bikozwe mu biti by’amasederi byari bimeze

nk’umuriro ugurumana; udusongero tw’ingoro twari tuyagirijweho izahabu twabengeranaga

nk’ibirimi by’umucyo utukura; mu minara yo ku irembo hacumbaga ibirimi birebire

by’umuriro n’umwotsi. Imisozi ihakikije yamurikiwe n’ibyo birimi by’umuriro, kandi

wabonaga udutsiko tw’abantu bitegerezanyaga ubwoba uko umujyi wasenywaga.

Imbaga y’abantu benshi yari yuzuye hejuru y’inkuta n’utununga by’uwo mujyi, amaso ya

bamwe yijimishijwe n’umubabaro utewe no kwiheba, abandi barakajwe no kunanirwa

kwihorera. Induru y’abasirikare b’Abanyaroma bakubitaga hirya no hino ndetse no gutaka

kw’ababigometseho bakongokeraga mu birimi by’umuriro, byivanze n’urusaku rw’umuriro

wagurumanaga no guhinda kw’amajwi y’ibiti byo ku mazu byahanukaga. Za nyiramubande

zumvikanishaga amajwi yo gutaka kw’abantu bari mu mpinga z’imisozi. Ahakikije inkuta

z’umujyi hose hirangiraga amajwi yo gutaka no kuboroga. Abantu bicwaga n’inzara

babumbiye hamwe utubaraga bari basigaranye batera hejuru batakishwa n’umubabaro

n’amakuba.

“Ubwicanyi bwakorerwaga imbere mu ngoro bwari buteye ubwoba kurenza ibyaberaga

hanze yayo. Abagabo n’abagore, abashaje n’abasore, ibyigomeke n’abatambyi, abarwanaga

n’abatakambaga basaba imbabazi, bose bishwe umusubizo nta kuvangura. Umubare

w’abishwe warutaga uw’abicaga. Byabaye ngombwa ko abasirikare b’Abanyaroma burira

ibirundo by’intumbi kugira ngo babone uko bakomeza gutsembatsemba abantu.” 18 -

Ingoro y’Imana imaze gusenywa, umujyi wose wahise ufatwa n’Anyabaroma. Abakuru

b’Abayuda barahunze bava mu minara yabo bibwiraga ko idashobora gufatwa, maze Titus

asanga nta muntu uyirangwamo. Yayitegereje ayitangariye maze avuga ko Imana ari yo

yayimugabije kuko ubundi nta ntwaro z’intambara, uko zari kuba zikomeye kose zari

gushobora guhirika inkike z’uwo mudugudu. Umujyi n’ingoro y’Imana byarasenywe byombi

kugeza ku mfatiro zabyo, maze ubutaka bwari bwubatsweho inzu y’Imana «buhingwa

nk’umurima ». Yeremiya 26:18. Mu gitero n’ubwicanyi byakurikiyeho, abantu barenga

miriyoni barahaguye; abarokotse bajyanwa ari abanyagano, bagurishwa nk’abacakara,

barabakurubana babajyana i Roma kwerekana insinzi yabo, babajugunyira inyamaswa

z’inkazi mu bibuga by’imikino ngo zibarye, abandi baratatana bakwira isi yose bameze

nk’inzererezi zitagira aho kuba.

Abayuda ni bo bari barikururiye akaga kuko bari bariyuzurije urugero rwo kwiturwa ibibi

bakoze. Mu kurimburwa kw’ishyanga ryabo no mu mahano yakomeje kubagwirira bamaze

gutatana, babonyemo ingaruka z’ibikorwa byabo bwite. Umuhanuzi aravuga ati: “Isirayeli

we, uririmbuje,” “kuko wagushijwe n’igicumuro cyawe.” Hoseya 13:9; 14:1. Incuro nyinshi

imibabaro yabagezeho ifatwa nk’igihano cyabagezeho gitegetswe n’Imana ubwayo. Uko ni

ko umushukanyi ukomeye abigenza kugira ngo ahishe abantu imikorere ye bwite. Igihe

Abayuda bizirikaga ku kwanga kwakira urukundo rw’Imana n’imbabazi zayo, batumye

19