Ibintu by'Ukuri

Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya… Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya…

newcovenantpublicationsintl
from newcovenantpublicationsintl More from this publisher
21.04.2023 Views

Ibintu By'Ukuri ngo bakize amagara yabo n’umujyi wabo, ndetse n’ahantu basengeraga. Nyamara kuri ayo magambo yababwiye, bamusubije bamutuka cyane. Uwo muntu wababereye umuhuza ubuheruka, bamuhundagajeho imyambi igihe yari ahagaze imbere yabo abinginga. Abayuda bari baranze kwemera kwinginga k’Umwana w’Imana; bityo rero kujya inama na bo no kubinginga byabateraga gusa kurushaho kwiyemeza kwihagararaho kugeza ku iherezo. Umurava wa Titus wo kurwana ku ngoro y’Imana ntacyo wagezeho, kuko Umurusha ubushobozi yari yarahanuye ko nta buye rizasigara rigeretse ku rindi. Kutava ku izima kw’abategetsi b’Abayuda n’amarorerwa yakorerwaga muri uwo mujyi wari ugoswe byakongeje uburakari n’umujinya by’Abanyaroma, maze Titus yiyemeza kugaba igitero ku ngoro y’Imana no kuyigarurira. Icyakora, yiyemeje ko biramutse bishobotse iyo ngoro itagomba gusenywa, ariko amabwiriza ye ntiyigeze akurikizwa. Nijoro, igihe yari yisubiriye mu ihema rye, Abayuda basohotse mu ngoro bagaba igitero ku ngabo zari hanze. Muri iyo mirwano, umusirikare yajugunye igishirira kinyura mu idirishya ryo mu ibaraza maze ibyumba byubakishije imyerezi byari bikikije iyo ngoro nziranenge bihita bishya biragurumana. Titus yihutiye kuhagera akurikiwe n’abasirikare be bakuru ndetse n’ingabo ze ibihumbi n’uduhumbi maze ategeka abasirikare be kuhazimya. Amagambo ye ntiyigeze yitabwaho. Abasirikare bari barakaye bajugunye ibishashi by’umuriro mu byumba byari bibangikanye n’ingoro y’Imana, maze bicisha inkota abantu benshi cyane bari bahahungiye. Imivu y’amaraso yamanutse ku ngazi z’ingoro atemba nk’amazi. Abayuda ibihumbi byinshi barahatikiriye. Uretse induru y’imirwano, humvikanaga n’amajwi avuga ngo : « Ikabodi! » bisobanura ngo : « Icyubahiro gishize kuri Isiraheli ” “Titus yabonye ko adashobora guhosha uburakari bw’abasirikare; yinjiranye mu ngoro n’abakuru b’ingabo be maze bitegereza uko iyo nyubako yari iteye imbere. Ubwiza bwayo bwarabatangaje, maze kuko ibirimi by’umuriro byari bitaragera ahera, agerageza ubuheruka gukora iyo bwabaga kugira ngo batayisenya, nuko asohotse arongera yinginga abasirikare ngo bahagarike inkongi y’umuriro bawubuze gukwira hose. Liberalis wari umukapiteni w’umutwe w’abasirikare ijana yagerageje guhatira abasirikare be kumwumvira akoresheje inkoni ye y’ubuyobozi; nyamara no kubaha umwami w’abami ubwabyo byari byasimbuwe n’umujinya w’inkazi bari bafitiye Abayuda, gushishikazwa n’imirwano kuzuye ubugome ndetse no kurangamira gusahura. Abasirikare babonaga ibibazengurutse byose birabagirana zahabu yabengeraniraga cyane mu mucyo ukaze w’ibirimi by’umuriro; bibwiye ko mu buturo bwera hahunitswemo ubutunzi butabarika. Umusirikare batamenye uwo ari we yajugunye igiti cyaka umuriro kinyura hagati y’amapata y’urugi, maze inyubako y’ingoro yose ihita ifatwa n’inkongi y’umuriro. Umwotsi n’umuriro byahumaga amaso byatumye abakuru b’ingabo bisubirirayo, maze iyo nyubako y’agahebuzo igerwaho n’akaga kari kayirindiriye. “Byakuye Abanyaroma umutima, ubwo se byacuze iki ku Bayuda ? Impinga yose y’umusozi wari wubatsweho umujyi yagurumanye umuriro nk’ikirunga. Amazu yagwiriranye 18

Ibintu By'Ukuri umusubizo kandi mu kugwirirana kwayo hakumvikana urusaku rwinshi, maze yose amirwa n’umuriro ugurumana. Ibisenge by’amazu byari bikozwe mu biti by’amasederi byari bimeze nk’umuriro ugurumana; udusongero tw’ingoro twari tuyagirijweho izahabu twabengeranaga nk’ibirimi by’umucyo utukura; mu minara yo ku irembo hacumbaga ibirimi birebire by’umuriro n’umwotsi. Imisozi ihakikije yamurikiwe n’ibyo birimi by’umuriro, kandi wabonaga udutsiko tw’abantu bitegerezanyaga ubwoba uko umujyi wasenywaga. Imbaga y’abantu benshi yari yuzuye hejuru y’inkuta n’utununga by’uwo mujyi, amaso ya bamwe yijimishijwe n’umubabaro utewe no kwiheba, abandi barakajwe no kunanirwa kwihorera. Induru y’abasirikare b’Abanyaroma bakubitaga hirya no hino ndetse no gutaka kw’ababigometseho bakongokeraga mu birimi by’umuriro, byivanze n’urusaku rw’umuriro wagurumanaga no guhinda kw’amajwi y’ibiti byo ku mazu byahanukaga. Za nyiramubande zumvikanishaga amajwi yo gutaka kw’abantu bari mu mpinga z’imisozi. Ahakikije inkuta z’umujyi hose hirangiraga amajwi yo gutaka no kuboroga. Abantu bicwaga n’inzara babumbiye hamwe utubaraga bari basigaranye batera hejuru batakishwa n’umubabaro n’amakuba. “Ubwicanyi bwakorerwaga imbere mu ngoro bwari buteye ubwoba kurenza ibyaberaga hanze yayo. Abagabo n’abagore, abashaje n’abasore, ibyigomeke n’abatambyi, abarwanaga n’abatakambaga basaba imbabazi, bose bishwe umusubizo nta kuvangura. Umubare w’abishwe warutaga uw’abicaga. Byabaye ngombwa ko abasirikare b’Abanyaroma burira ibirundo by’intumbi kugira ngo babone uko bakomeza gutsembatsemba abantu.” 18 - Ingoro y’Imana imaze gusenywa, umujyi wose wahise ufatwa n’Anyabaroma. Abakuru b’Abayuda barahunze bava mu minara yabo bibwiraga ko idashobora gufatwa, maze Titus asanga nta muntu uyirangwamo. Yayitegereje ayitangariye maze avuga ko Imana ari yo yayimugabije kuko ubundi nta ntwaro z’intambara, uko zari kuba zikomeye kose zari gushobora guhirika inkike z’uwo mudugudu. Umujyi n’ingoro y’Imana byarasenywe byombi kugeza ku mfatiro zabyo, maze ubutaka bwari bwubatsweho inzu y’Imana «buhingwa nk’umurima ». Yeremiya 26:18. Mu gitero n’ubwicanyi byakurikiyeho, abantu barenga miriyoni barahaguye; abarokotse bajyanwa ari abanyagano, bagurishwa nk’abacakara, barabakurubana babajyana i Roma kwerekana insinzi yabo, babajugunyira inyamaswa z’inkazi mu bibuga by’imikino ngo zibarye, abandi baratatana bakwira isi yose bameze nk’inzererezi zitagira aho kuba. Abayuda ni bo bari barikururiye akaga kuko bari bariyuzurije urugero rwo kwiturwa ibibi bakoze. Mu kurimburwa kw’ishyanga ryabo no mu mahano yakomeje kubagwirira bamaze gutatana, babonyemo ingaruka z’ibikorwa byabo bwite. Umuhanuzi aravuga ati: “Isirayeli we, uririmbuje,” “kuko wagushijwe n’igicumuro cyawe.” Hoseya 13:9; 14:1. Incuro nyinshi imibabaro yabagezeho ifatwa nk’igihano cyabagezeho gitegetswe n’Imana ubwayo. Uko ni ko umushukanyi ukomeye abigenza kugira ngo ahishe abantu imikorere ye bwite. Igihe Abayuda bizirikaga ku kwanga kwakira urukundo rw’Imana n’imbabazi zayo, batumye 19

Ibintu By'Ukuri

umusubizo kandi mu kugwirirana kwayo hakumvikana urusaku rwinshi, maze yose amirwa

n’umuriro ugurumana. Ibisenge by’amazu byari bikozwe mu biti by’amasederi byari bimeze

nk’umuriro ugurumana; udusongero tw’ingoro twari tuyagirijweho izahabu twabengeranaga

nk’ibirimi by’umucyo utukura; mu minara yo ku irembo hacumbaga ibirimi birebire

by’umuriro n’umwotsi. Imisozi ihakikije yamurikiwe n’ibyo birimi by’umuriro, kandi

wabonaga udutsiko tw’abantu bitegerezanyaga ubwoba uko umujyi wasenywaga.

Imbaga y’abantu benshi yari yuzuye hejuru y’inkuta n’utununga by’uwo mujyi, amaso ya

bamwe yijimishijwe n’umubabaro utewe no kwiheba, abandi barakajwe no kunanirwa

kwihorera. Induru y’abasirikare b’Abanyaroma bakubitaga hirya no hino ndetse no gutaka

kw’ababigometseho bakongokeraga mu birimi by’umuriro, byivanze n’urusaku rw’umuriro

wagurumanaga no guhinda kw’amajwi y’ibiti byo ku mazu byahanukaga. Za nyiramubande

zumvikanishaga amajwi yo gutaka kw’abantu bari mu mpinga z’imisozi. Ahakikije inkuta

z’umujyi hose hirangiraga amajwi yo gutaka no kuboroga. Abantu bicwaga n’inzara

babumbiye hamwe utubaraga bari basigaranye batera hejuru batakishwa n’umubabaro

n’amakuba.

“Ubwicanyi bwakorerwaga imbere mu ngoro bwari buteye ubwoba kurenza ibyaberaga

hanze yayo. Abagabo n’abagore, abashaje n’abasore, ibyigomeke n’abatambyi, abarwanaga

n’abatakambaga basaba imbabazi, bose bishwe umusubizo nta kuvangura. Umubare

w’abishwe warutaga uw’abicaga. Byabaye ngombwa ko abasirikare b’Abanyaroma burira

ibirundo by’intumbi kugira ngo babone uko bakomeza gutsembatsemba abantu.” 18 -

Ingoro y’Imana imaze gusenywa, umujyi wose wahise ufatwa n’Anyabaroma. Abakuru

b’Abayuda barahunze bava mu minara yabo bibwiraga ko idashobora gufatwa, maze Titus

asanga nta muntu uyirangwamo. Yayitegereje ayitangariye maze avuga ko Imana ari yo

yayimugabije kuko ubundi nta ntwaro z’intambara, uko zari kuba zikomeye kose zari

gushobora guhirika inkike z’uwo mudugudu. Umujyi n’ingoro y’Imana byarasenywe byombi

kugeza ku mfatiro zabyo, maze ubutaka bwari bwubatsweho inzu y’Imana «buhingwa

nk’umurima ». Yeremiya 26:18. Mu gitero n’ubwicanyi byakurikiyeho, abantu barenga

miriyoni barahaguye; abarokotse bajyanwa ari abanyagano, bagurishwa nk’abacakara,

barabakurubana babajyana i Roma kwerekana insinzi yabo, babajugunyira inyamaswa

z’inkazi mu bibuga by’imikino ngo zibarye, abandi baratatana bakwira isi yose bameze

nk’inzererezi zitagira aho kuba.

Abayuda ni bo bari barikururiye akaga kuko bari bariyuzurije urugero rwo kwiturwa ibibi

bakoze. Mu kurimburwa kw’ishyanga ryabo no mu mahano yakomeje kubagwirira bamaze

gutatana, babonyemo ingaruka z’ibikorwa byabo bwite. Umuhanuzi aravuga ati: “Isirayeli

we, uririmbuje,” “kuko wagushijwe n’igicumuro cyawe.” Hoseya 13:9; 14:1. Incuro nyinshi

imibabaro yabagezeho ifatwa nk’igihano cyabagezeho gitegetswe n’Imana ubwayo. Uko ni

ko umushukanyi ukomeye abigenza kugira ngo ahishe abantu imikorere ye bwite. Igihe

Abayuda bizirikaga ku kwanga kwakira urukundo rw’Imana n’imbabazi zayo, batumye

19

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!