21.04.2023 Views

Ibintu by'Ukuri

Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya…

SHOW MORE
SHOW LESS

Create successful ePaper yourself

Turn your PDF publications into a flip-book with our unique Google optimized e-Paper software.

Ibintu By'Ukuri

Igice Cya 20 – Ikanguka Rikomeye Mu By’Idini

Ikanguka rikomeye mu by’idini rigomba kubaho ritewe no kwamamaza ubutumwa bwo

kugaruka kwa Kristo ryavuzwe mu buhanuzi bwo mu butumwa bwa marayika wa mbere bwo

Byahishuwe igice cya 14. Marayika aboneka aguruka “aringanije ijuru, afite ubutumwa bwiza

bw’iteka ryose ngo abubwire abari mu isi, bo mu mahanga yose n’indimi zose n’amoko yose.

Avuga ijwi rirenga ati: “Nimwubahe Imana muyihimbaze, kuko igihe cyo gucira abantu

urubanza gisohoye, muramye Iyaremye ijuru n’isi n’inyanja n’amasoko.” 472

Kuba umumarayika ari we uvuga ubwo butumwa bw’imbuzi bifite icyo bisobanuye.

Ikoresheje ubutungane, ubwiza n’imbaraga by’intumwa mvajuru, Imana yanejejwe no

kwerekana imiterere ihebuje y’umurimo ugomba kurangizwa n’ubwo butumwa, kimwe

n’ububasha n’ubwiza bigomba kubuherekeza. Kuguruka kwa marayika “aringanije ijuru,”

“ijwi rirenga,” uwo muburo wavuganywe, n’uburyo wabwiwe abantu bose “bari ku isi” —

“bo mu mahanga yose, n’imiryango yose, n’indimi zose, n’amoko yose. ” — ni igihamya

kigaragaza kwihuta kw’iyo gahunda yo kuwuvuga no kuba ari gahunda ikwiriye ku isi yose.

Ubutumwa ubwabwo butanga umucyo ku byerekeye igihe iryo vugurura rigomba

kuberaho. Tubwirwa ko ubwo butumwa ari umugabane umwe w’“ubutumwa bwiza bw’iteka

ryose;” kandi buvuga itangira ry’urubanza. Ubutumwa bw’agakiza bwagiye bubwirizwa mu

bihe byose; ariko ubu butumwa ni umugabane w’ubutumwa bwiza bukwiriye kubwirizwa

gusa mu minsi iheruka, kuko ubwo ari bwo igihe cyo guca urubanza kizaba gisohoye.

Ubuhanuzi bwerekana uruhererekane rw’ibizaba kugeza mu gihe cy’itangira ry’urubanza.

Ibyo ni ukuri by’umwihariko mu gitabo cya Daniyeli. Ariko uwo mugabane w’ubuhanuzi

bwe bwerekeye iminsi iheruka, Daniyeli yategetswe kuwufunga no kuwufatanyisha

ikimenyetso “kugeza igihe giheruka.” Ubutumwa bujyanye n’iby’urubanza, bushingiye ku

gusohora kw’ubwo buhanuzi ntibwashoboraga kwamamazwa iki gihe kitaragera. Ariko kandi

umuhanuzi avuga ko mu bihe by’imperuka, “benshi bazajarajara hirya no hino kandi ubwenge

buzagwira.” 473

Intumwa Pawulo yaburiye itorero kudategereza kugaruka kwa Kristo mu gihe cye.

Yaravuze ati: “Kuko uwo munsi utazaza, kurya kwimura Imana kutabanje kubaho, kandi urya

munyabugome atarahishurwa.” 474 Ntidushobora kwitega kugaruka kwa Kristo mbere y’uko

habaho ubuhakanyi bukomeye n’igihe kirekire cy’ubutegetsi bw’“umunyabugome.”

“Umunyabugome,” wiswe na none ko ari “amayoberane y’ubugome,” “umwana wo

kurimbuka,” ndetse na wa “mugome” byerekeza ku butegetsi bwa Papa ari bwo bwagombaga

gutegeka mu gihe cy’imyaka 1260 nk’uko byari byaravuzwe n’ubuhanuzi. Icyo gihe

cyarangiye mu mwaka wa 1798. Kugaruka kwa Kristo ntikwashoboraga kubaho mbere y’icyo

gihe. Pawulo atanga umuburo we ukumvikana mu gihe cyose cy’ubukristo kugeza mu mwaka

wa 1798. Nyuma y’icyo gihe rero ni ho ubutumwa bwo kugaruka kwa Kristo bugomba

kwamamazwa.

260

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!