21.04.2023 Views

Ibintu by'Ukuri

Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya…

SHOW MORE
SHOW LESS

Create successful ePaper yourself

Turn your PDF publications into a flip-book with our unique Google optimized e-Paper software.

Ibintu By'Ukuri

8:14, ikubiyemo n’ibyumweru mirongo irindwi. Inyigisho yose iboneka muri ubwo butumwa

yari ishingiye ku isohozwa ry’umugabane wihariye w’icyo gihe kirekire cy’ubuhanuzi.

Nk’uko abigishwa ba mbere bari bameze, Miller na bagenzi be nabo ntabwo bari

basobanukiwe neza n’ubutumwa bari batwaye. Amakosa yari amaze igihe yarashinze imizi

mu itorero yababereye inzitizi yo kugera ku busobanuro nyakuri bw’ingingo y’ingenzi mu

buhanuzi. Bityo rero, nubwo bamamaje ubutumwa Imana yari yabahaye ngo babubwire isi

yose, bahuye no gucika intege binyuze mu gusobanukirwa nabi n’ubusobanuro bwabwo.

Mu gusobanura ibyanditswe muri Daniyeli 8:14 havuga ngo, “Bigeza iminsi ibihumbi

bibiri na magana atatu uko bukeye bukira, nyuma ubuturo bwera buzabone kwezwa,” nk’uko

byari byaravuzwe, Miller nawe yakurikije igitekerezo cyari rusange cyavugaga ko isi ari

ubuturo bwera, maze yizera ko kwezwa k’ubuturo bwera byashushanyaga gutunganywa

kw’isi bikozwe n’umuriro ubwo Umukiza azaba agarutse. Kubw’iyo mpamvu rero, amaze

kumenya yuko iherezo ry’iminsi 2300 ryavuzwe neza mbere y’igihe, yahereye ko atanga

umwanzuro ko ibyo byahishuraga ari igihe cyo kugaruka kwa Kristo. Ikosa rye ryakomotse

ku kwemera igitekerezo cyari gikwira muri rubanda cyerekeye ubuturo bwera.

Mu buryo bw’igereranya, bwari ishusho y’igitambo n’ubutambyi bwa Kristo. Kwezwa

k’ubuturo bwera byari umuhango wa nyuma wakorwaga n’umutambyi mukuru muri gahunda

yabaga rimwe mu mwaka. Wari umurimo uheruka w’umunsi w’impongano, bikaba byari

gukura icyaha mu bwoko bw’Abisirayeli. Byacureraga umurimo uheruka mu byo Umutambyi

wacu Mukuru akorera mu bwami bwo mu ijuru, mu gukurwaho cyangwa guhanagura ibyaha

by’abantu be byagiye byandikwa mu bitabo byo mu ijuru. Icyo gikorwa gikubiyemo umurimo

wo kugenzura, umurimo wo guca imanza; kandi icyo gikorwa kibanziriza kugaruka kwa

Kristo aje ku bicu byo mu ijuru afite icyubahiro n’ubwiza butangaje; kubera ko igihe azazira

urubanza rwose ruzaba rwaramaze gufatirwa umwanzuro. Yesu aravuga ati: “Dore ndaza

vuba, nzanye ingororano, kugira ngo ngororere umuntu wese ibikwiye ibyo yakoze.” 471 Uyu

murimo wo guca imanza ubanziriza kugaruka k’Umukiza, ni wo uvugwa mu butumwa bwa

marayika wa mbere wo mu Byahishuwe 14:7 ngo, “Nimwubahe Imana muyihimbaze, kuko

igihe cyo gucira abantu urubanza gisohoye.”

Abamamaje ubwo butumwa bw’imbuzi bavuze ubutumwa nyabwo mu gihe gikwiye.

Ariko nk’uko abigishwa ba mbere bavugaga bati: “Igihe kirasohoye kandi ubwami bw’Imana

buri hafi,” bashingiye ku buhanuzi bwo muri Daniyeli igice cya 9, nubwo batabashije kumva

neza ko urupfu rwa Mesiya rwavuzwe mbere muri ibyo byanditswe, ni ko na Miller na bagenzi

be babwirije ubutumwa bushingiye muri Daniyeli 8:14 no mu Byahishuwe 14:7 maze

ntibabashe kubona ko hariho ubundi butumwa buri mu Byahishuwe 14 nabwo bugomba

kwigishwa mbere yo kugaruka k’Umukiza. Nk’uko abigishwa bibeshye ku byerekeye

ubwami bwagombaga kwimikwa ku iherezo ry’ibyumweru mirongo irindwi, ni ko

n’Abadiventisiti bibeshye ku cyagombaga kubaho mu iherezo ry’iminsi 2300. Muri uku

kwibeshya ku mpande zombi, habayeho kwemera ndetse no kuyoboka amakosa yari yarabaye

257

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!