21.04.2023 Views

Ibintu by'Ukuri

Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya…

SHOW MORE
SHOW LESS

Create successful ePaper yourself

Turn your PDF publications into a flip-book with our unique Google optimized e-Paper software.

Ibintu By'Ukuri

Icyo bireberaga gusa ni intebe y’ubwami , ikamba n’icyubahiro, mu gihe imbere yabo hari

ugukorwa n’isoni ndetse n’umubabaro ukomeye w’i Getsemani, hakaba icyumba cy’urukiko

ndetse n’umusaraba w’i Kaluvali. Ubwibone bwari mu mitima yabo n’inyota y’icyubahiro

cy’isi ni byo byari byarabateye kwihambira ku nyigisho zitari iz’ukuri zo mu gihe cyabo kandi

ntibita ku magambo y’Umukiza, yaberekaga imiterere nyakuri y’ubwami bwe kandi

akabereka umubabaro we n’urupfu rwe. Ayo makosa yabazaniye kugeragezwa, -ikigeragezo

kibabaje, ariko cya ngombwa — Imana yemeye ko kibageraho kugira ngo kibakosore. Nubwo

abigishwa bari barumvise nabi ubusobanuro bw’ubutumwa bwabo, kandi bakaba bari

barananiwe gusobanukirwa n’iby’ibyiringiro byabo, bari barabwirije bavuga umuburo Imana

yari yarabahaye kandi Umukiza yari kuzabagororera kubwo kwizera kwabo kandi agaha

agaciro kumvira kwabo. Nibo bagombaga gushingwa umurimo wo kwigisha amahanga yose

ubutumwa bwiza bw’Umukiza wabo wazutse. Kandi kubwo kubategurira uwo murimo

byatumye Imana yemera ko ibyo babonaga ko bibababaje cyane bibageraho.

Nyuma yo kuzuka kwe, Yesu yabonekeye abigishwa be bari mu nzira igana Emawusi,

maze “atangirira kuri Mose no ku bahanuzi bose, abasobanurira mu byanditswe byose

ibyanditswe kuri we.” 466 Imitima y’abigishwa yarakangutse. Ukwizera kwabo

kurahembuka. Bongera “kugira ibyiringiro bishikamye” nubwo Yesu yari atari yabibwira.

Umugambi we wari uwo kumurikira ubwenge bwabo no gukomeza kwizera kwabo

kugashingira ku “ijambo ry’ukuri ry’ubuhanuzi.” Yashakaga ko ukuri gushinga imizi mu

ntekerezo zabo bidatewe gusa n’uko gushyigikiwe n’ubuhamya bwe ku giti cye, ahubwo

bitewe n’igihamya kidashidikanywaho cyerekanwa n’ibimenyetso n’ibyashushanywaga mu

mategeko ndetse n’ubuhanuzi bwo mu Isezerano rya Kera. Byari ngombwa ko abayoboke ba

Yesu bagira ukwizera kuzuye ubwenge, atari ibyo kubagirira akamaro ku ruhande rwabo

gusa, ahubwo ari ukugira ngo babashe kumenyesha abatuye isi Kristo. Kandi intambwe ya

mbere muri uko gutanga ubwo bwenge, Yesu yerekeje intekerezo z’abigishwa kuri “Mose

n’abahanuzi bose.” Uko niko Umukiza wazutse yabahamirije ashimangira agaciro n’akamaro

k’Ibyanditswe mu Isezerano rya Kera.

Mbega impinduka yabaye mu mitima y’abigishwa ubwo bongeraga kubona mu maso

h’Umwigisha wabo bakundaga!Luka 24:32. Mu buryo bwuzuye kandi bwumvikana neza

kurusha mbere bari barabonye “Uwo Mose yanditse mu mategeko kandi wavuzwe

n’abahanuzi.” Gushidikanya, agahinda no kwiheba byavuyeho himikwa ibyiringiro bishyitse

ndetse nokwizera kudashidikanya. Nta gitangaje rero kubona nyuma yo kuzamurwa mu ijuru

kwe “barahoraga mu rusengero bahimbaza kandi bashima Imana.” Rubanda nta kindi bari

bazi uretse urupfu rw’agashinyaguro Umukiza yari yapfuye, bityo baritegerezaga ngo barebe

ko babona umubabaro, urujijo no gutsindwa mu maso h’abigishwa. Nyamara bababonyeho

ibyishimo n’insinzi. Mbega uburyo abigishwa bari bateguriwe gukora umurimo wari

ubategereje? Bari baranyuze mu kigeragezo gikomeye bashoboye kwihanganira, kandi bari

barabonye uburyo ijambo ry’Imana ryari ryarageze ku nsinzi ikomeye mu gihe mu mirebere

ya kimuntu ibintu byose byari byabaye ubusa. Kuva ubwo, ni iki cyajyaga gucogoza kwizera

255

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!