21.04.2023 Views

Ibintu by'Ukuri

Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya…

SHOW MORE
SHOW LESS

You also want an ePaper? Increase the reach of your titles

YUMPU automatically turns print PDFs into web optimized ePapers that Google loves.

Ibintu By'Ukuri

abambwa ku musaraba i Kaluvali. Mbega kwiheba n’agahinda imitima y’abo bigishwa yagize

mu minsi Umwami wabo yari asinziriye mu gituro!

Kristo yari yaraje ku gihe nyacyo no mu buryo bihwanye rwose n’uko byari byarahanuwe.

Ubuhamya bw’Ibyanditswe bwari bwarasohoye mu byagiye biba mu murimo we byose. Yari

yarabwirije ubutumwa bw’agakiza kandi “ijambo rye ryagiraga imbaraga.” Imitima

y’abamutegaga amatwi yari yarabonye ko ubutumwa bwe buvuye ku Mana. Ijambo ry’Imana

na Mwuka wayo byahamije ko Umwana w’Imana yatumwe na Yo.

Abigishwa bakomeje kunga ubumwe n’Umwigisha wabo bakundaga bafatanyijwe

n’umurunga udacika w’urukundo. Nyamara intekerezo zabo zari zitwikiriwe no gushidikanya

no kutemera. Mu gahinda kabo, ntabwo babashije kwibuka amagambo ya Kristo yerekezaga

ku mibabaro ye n’urupfu rwe. Iyo Yesu Kristo w’i Nazareti aza kuba Mesiya nyakuri, mbese

bajyaga kugwa mu mubabaro no gicika intege? Iki ni cyo kibazo cyashenguraga ubugingo

bwabo, mu gihe Umukiza yari aryamye mu gituro, mu gihe cy’amasaha yuzuye umubabaro

yaranze iyo Sabato yabayeho hagati y’urupfu rwe n’umuzuko we.

Nyamara nubwo ijoro ry’agahinda ryari ryijimye ribundikiye abo bayoboke ba Yesu,

ntabwo bari batereranywe. Umuhanuzi yaravuze ati: “Ninicara mu mwijima, Uwiteka

azambera umucyo . . . Azansohora anjyane mu mucyo, mbone kureba gukiranuka kwe.”

“N’umwijima ntugira icyo uguhisha, ahubwo ijoro riva nk’amanywa, umwijima n’umucyo

kuri wowe ni kimwe.” “Abatunganye umucyo ubavira mu mwijima.” “Impumyi nzaziyobora

inzira zitazi, nzinyuze mu tuyira zitigeze kumenya; umwijima nzawuhindurira umucyo

imbere yazo, n’ahagoramye nzahagorora. Ibyo nzabibakorera kandi sinzabahana.” 461

Itangazo abigishwa bari baravuze mu izina rya Yesu ryari iry’ukuri mu ngingo zaryo zose,

kandi ibyo ryerekezagaho byasohoraga muri icyo gihe. Ubutumwa bwabo bwari ubu ngo:

“Igihe kirasohoye, ubwami bw’Imana buri bugufi.” Ku iherezo ry’“igihe”, - ari cyo gihe

cy’ibyumweru mirongo itandatu n’icyenda byo muri Daniyeli 9, byagombaga kugeza igihe

cyo kuza kwa Mesiya, “Wasizwe”, - Kristo yasizwe na Mwuka Muziranenge akimara

kubatizwa na Yohana Umubatiza muri Yorodani. Kandi “ubwami bw’Imana” bari baravuze

ko buri hafi, bwatangijwe n’urupfu rwa Kristo. Ubwo bwami ntabwo bwari ubw’iyi si nk’uko

bari barigishijwe kwizera. Nta nubwo kandi bwari ubwami butegerejwe kuzaza, butazashira,

ari bwo buzimikwa igihe “ubwami n’ubutware n’icyubahiro cy’ubwami bwose buri munsi

y’ijuru bizahabwa ubwoko bw’abera b’Isumbabyose;” bwa bwami 462buzahoraho iteka, aho

“ubutware bwose buzajya buyikorera kandi bukayumvira.” Nk’uko iyo mvugo ngo: “Ubwami

bw’Imana,” yakoreshejwe muri Bibiliya, ikoreshwa havugwa ubwami bw’ubuntu n’ubwami

bw’ubwiza. Pawulo avuga iby’ubwami bw’ubuntu n’iby’ubwami bw’ubwiza mu rwandiko

yandikiye Abaheburayo. Amaze kuvuga iby’uko Kristo ari umuhuza w’umunyampuhwe,

“ubasha kubabarana natwe mu ntege nke zacu,” intumwa Pawulo aravuga ati: “Nuko rero,

twegere intebe y’ubuntu tudatinya, kugira ngo tubabarirwe tubone ubuntu bwo kudutabara

mu gihe gikwiye.” Intebe y’ubwami y’ubuntu yerekena ubwami bw’ubuntu; kuko kubaho

253

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!