21.04.2023 Views

Ibintu by'Ukuri

Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya…

SHOW MORE
SHOW LESS

Create successful ePaper yourself

Turn your PDF publications into a flip-book with our unique Google optimized e-Paper software.

Ibintu By'Ukuri

Igice Cya 19 – Umucyo Uvira Mu Mwijima

Uko ibihe bigenda bisimburana, muri buri vugurura rikomeye cyangwa

impinduramatwara mu by’idini, umurimo w’Imana ku isi ugaragaramo ingingo zisa bitangaje.

Amahame y’uburyo Imana ikorana n’abantu ahora ari amwe. Amavugurura y’ingenzi yo muri

iki gihe afite ayo asa nayo rwose yo mu gihe cyashize, kandi ibyabaye ku itorero mu bihe bya

kera bifite ibyigisho by’agaciro kenshi muri iki gihe cyacu.

Nta kuri kwigishwa mu buryo busobanutse neza muri Bibiliya kuruta ukuvuga ko kubwa

Mwuka wayo Muziranenge, Imana mu buryo budasanzwe iyobora abagaragu bayo bari ku isi

mu bihe by’amakangura akomeye yo guteza imbere umurimo w’agakiza. Abantu ni

ibikoresho biri mu maboko y’Imana, bakoreshwa na yo kugira ngo basohoze imigambi yayo

y’ubuntu n’imbabazi. Buri wese afite uruhare rwe agomba gukora; buri wese yahawe urugero

runaka rw’umucyo uhuje n’ubukene bw’igihe cye, kandi uwo mucyo urahagije kugira ngo

umushoboze gukora umurimo Imana yamushinze. Nyamara, nubwo Imana yahaye abagaragu

bayo agaciro kangana gatyo, nta muntu wigeze agera ku gusobanukirwa kuzuye ibya gahunda

ikomeye y’agakiza, cyangwa ngo ashobore gusobanukirwa byuzuye n’umugambi w’Imana

mu murimo ugomba gukorwa muri icyo gihe uwo muntu arimo. Abantu ntibasobanukirwa

mu buryo bushyitse ibyo Imana ishaka kugeraho ikoresheje umurimo ibaha ngo bakore.

Ntabwo basobanukirwa ingingo zose z’ubutumwa bavuga mu izina ryayo.

Uwiteka aravuga ati: “Mbese wabasha kugenzura Imana ukayimenya? Wabasha kumenya

Ishoborabyose ukarangiza?” “Erega ibyo nibwira si byo mwibwira, kandi inzira zanyu si

zimwe n’izanjye! Nk’uko ijuru risumba isi, ni ko inzira zanjye zisumba izanyu, n’ibyo nibwira

bisumba ibyo mwibwira.” “Mwibuke ibyabanje kubaho kera; kuko ari jye Mana nta yindi

ibaho. Ni jye Mana, nta yindi duhwanye. Mpera mu itangiriro nkavuga iherezo, mpera no mu

bihe bya kera nkavuga ibitarakorwa, nkavuga nti, ‘Imigambi yanjye izakomera, kandi ibyo

nzashaka byose nzabikora.” 458

Ndetse n’abahanuzi bagiriwe ubuntu bagahishurirwa mu buryo bwihariye na Mwuka,

ntibasobanukiwe mu buryo bwuzuye akamaro k’ibyo bahishuriwe bakabihabwa.

Ubusobanuro bwabyo bwagombaga kugenda butangwa uko ibihe biha ibindi bikurikije uko

ubwoko bw’Imana bugenda bukenera amabwiriza abukubiyemo.

Ubwo Petero yandikaga iby’agakiza kahishuriwe mu butumwa bwiza, yaravuze ati:

“Abahanuzi bahanuye iby’ako gakiza barondora n’iby’ubuntu mwari mugiye kuzahabwa

babishimikiriye, barondora igihe icyo ari cyo n’ibimenyetso byacyo, byerekanwaga

n’Umwuka wa Kristo wari muri bo agahamya imibabaro ya Kristo itari yaba, n’ubwiza

bw’uburyo bwinshi bwari bugiye kuyiheruka. Kandi bahishurirwa yuko batabyiyerekewe

ahubwo ko ari mwe babyerekewe.” 459

Nyamara nubwo abahanuzi batahawe gusobanukirwa byuzuye ibyo bahishurirwaga,

bageragezaga uko bashoboye kose kugira ngo babone umucyo w’ibyo Imana yanejejwe no

251

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!