21.04.2023 Views

Ibintu by'Ukuri

Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya…

SHOW MORE
SHOW LESS

Create successful ePaper yourself

Turn your PDF publications into a flip-book with our unique Google optimized e-Paper software.

Ibintu By'Ukuri

Babonye ko bidashoboka gucecekesha ibivugwa bikomoka ku bihe by’ubuhanuzi,

abarwanyaga izo nyigisho baharaniye guca intege gahunda yo gusesengura no gucukumbura

iby’iyo ngingo bakoresheje kwigisha ko ubuhanuzi bwashyizweho ikimenyetso. Uko ni ko

Abaporotesitanti bageze ikirenge mu cy’abayoboke b’itorero ry’i Roma. Mu gihe itorero

riyobowe na papa ritemereraga abantu gusoma Bibiliya, amatorero y’Abaporotesitanti yo

yavugaga ko umugabane w’ingenzi w’Ijambo ry’Imana udashobora kumvikana kandi uwo

mugabane ni wo ugaragaza ukuri kugendanye n’igihe turimo by’umwihariko.

Ababwirizabutumwa ndetse na rubanda bavugaga ko ubuhanuzi bwa Daniyeli

n’Ibyahishuwe ari ubwiru budashobora kumvikana. Ariko Kristo yerekeje abigishwa be ku

magambo umuhanuzi Daniyeli yavuze yerekeye ibizaba mu gihe cyabo, maze aravuga ati:

“Usoma ibi, abyumve neza.” 456 Ndetse imvugo yemeza ko Ibyahishuwe ari ubwiru

butabasha kumvikana, ihabanye n’izina ry’icyo gitabo ubwaryo kuko ari: “Ibyahishuwe na

Yesu Kristo, ibyo Imana yamuhereye kugira ngo yereke imbata ze ibikwiriye kuzabaho vuba,

. . . Hahirwa usoma amagambo y’ubu buhanuzi, hahirwa n’ abayumva, bakitondera

ibyanditswe muri bwo: kuko igihe kiri bugufi.” 457

Umuhanuzi aravuga ati: “ Hahirwa usoma.” Hariho abantu batazasoma; abo nta migisha

bafite. “Hahirwa n’ abumva.” Hariho na none bamwe banga kumva ikintu icyo ari cyo cyose

cyerekeranye n’ubuhanuzi; abagize iryo tsinda na bo nta migisha bafite. “Kandi bitondera

ibyanditswe muri icyo gitabo”- abantu benshi banga kumva imiburo n’amabwiriza biri mu

gitabo cy’Ibyahishuwe. Nta muntu n’umwe muri abo bose ushobora kwitega kubona imigisha

yasezeranwe. Abakerensa ingingo zivuga ubuhanuzi kandi bakagira urw’amenyo ibimenyetso

byavuzwe aha mu buryo bukomeye, abantu bose banga kuvugurura imibereho yabo no

kwitegura ukuza k’Umwana w’umuntu, ntibazagerwaho n’imigisha.

Ufatiye ku buhamya bwatanzwe na Mwuka Muhishuzi w’Imana, ni mu buhe buryo abantu

bahangara kwigisha ko Ibyahishuwe ari ubwiru budashobora gusobanukira ubwenge

bw’umuntu? Ni ubwiru ariko bwahishuwe, ni igitabo kibumbuwe. Kwiga Ibyahishuwe

biyobora ubwenge bw’abantu ku buhanuzi bwa Daniyeli, kandi ibyo bitabo byombi bitanga

amabwiriza y’ingirakamaro Imana yahaye abantu, yerekeye ibizaba ku iherezo ry’amateka

y’isi.

Yohana yeretswe ishusho y’ibintu bifite akamaro kimbitse kandi gatangaje mu byo itorero

rinyuramo. Yabonye umwanya itorero rizaba ririmo, ingorane, intambara ndetse no

gucungurwa guheruka k’ubwoko bw’Imana. Avuga ubutumwa buheruka bugomba kweza

umusaruro w’isi, ukagera ku rugero rw’amahundo meza ahunikwa mu bigega byo mu ijuru,

cyangwa ukagera ku rukungu rugomba gutwikwa rugashiraho burundu. Yohana yahishuriwe

ingingo zifite agaciro kagutse cyane, by’umwihariko izerekeye itorero ryo mu gihe giheruka,

kugira ngo ababasha kuva mu buyobe bakemera ukuri bashobore kumenyeshwa iby’ingorane

n’intambara biri imbere yabo. Nta muntu ukwiriye kuba mu mwijima ntamenye ibigiye kuba

ku isi.

249

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!