21.04.2023 Views

Ibintu by'Ukuri

Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya…

SHOW MORE
SHOW LESS

Create successful ePaper yourself

Turn your PDF publications into a flip-book with our unique Google optimized e-Paper software.

Ibintu By'Ukuri

“Kandi ubwo ngiye kubategurira ahanyu, nzagaruka mbajyane iwanjye, ngo aho ndi namwe

muzabeyo.” 452 Umukiza w’umunyampuhwe ubwo yabonaga mbere ubwigunge

n’umubabaro w’abayoboke be, yohereje abamarayika kugira ngo babahumurishe ibyiringiro

by’uko azagaruka ubwe nk’uko bamubonye ajya mu ijuru. Igihe abigishwa bari bahagaze

bahanze amaso yabo mu ijuru kugira ngo barebe bwa nyuma uwo bakundaga, guhanga amaso

yabo mu kirere byahagaritswe n’aya magambo ngo: “Yemwe bagabo b’i Galilaya, ni iki

gitumye muhagaze mureba mu ijuru, Yesu ubakuwemo akazamurwa mu ijuru, azaza atyo

nk’uko mumubonye ajya mu ijuru.” 453 Bagaruwemo ibyiringiro n’ubutumwa

bw’abamarayika. “Abigishwa basubirana i Yerusalemu umunezero mwinshi, baguma mu

rusengero iteka bashima Imana.” 454 Ntibari bashimishijwe n’uko Yesu yabakuwemo kandi

bakaba bari basigaye bagomba guhangana n’amakuba n’ibigeragezo by’isi; ahubwo bari

bashimishijwe n’isezerano abamarayika babahaye yuko Umukiza azagaruka.

Kwamamaza inkuru yo kugaruka kwa Kristo muri iki gihe byari bikwiriye kuba inkuru

nziza itera umunezero, nk’uko byagenze igihe iyo nkuru yavugwaga n’abamarayika

bayibwira abashumba b’i Betelehemu. Abakunda Umukiza by’ukuri nta kindi bari bakwiriye

gukora uretse kwakirana ibyishimo ubutumwa bushingiye ku ijambo ry’Imana bubabwira ko

Uwo ibyiringiro byabo by’ubugingo buhoraho bishingiyeho agiye kugaruka, atazanwe no

gutukwa, gusuzugurwa no kwangwa nk’uko byagenze ubwo yazaga bwa mbere, ahubwo

azaza afite ububasha n’ikuzo, aje gucungura abantu be. Abadakunda Umukiza ni bo bifuza

ko ataza; kandi nta kindi gihamya kidashidikanywaho cyabaho kigaragaza ko amatorero

yitandukanya n’Imana cyaruta uburakari n’ubugome bwabyukijwe n’ubu butumwa

bwoherejwe n’Imana.

Abantu bemeye ubutumwa bwo kugaruka kwa Yesu bakanguriwe kuzirikana ko kwihana

no kwicisha bugufi imbere y’Imana ari ngombwa. Benshi bari baramaze igihe kirekire

barananiwe guhitamo hagati ya Kristo n’isi; noneho bumvise ko gihe kigeze ngo bahitemo

uruhande rumwe babarizwamo. “Ibyerekeye ubugingo buzahoraho byabagaragariye mu

ishusho yabyo nyakuri batari bamenyereye. Ijuru ryarabegereye maze bumva ko ari

abanyabyaha imbere y’Imana.” 455 Abakristo bashishikarijwe kugira imibereho mishya mu

by’umwuka. Babashishijwe kumva ko igihe ari kigufi kandi ko ibyo bakwiriye gukorera

bagenzi babo bagomba kubikora bwangu. Isi yitandukanyaga nabo, maze imibereho y’iteka

igasa n’ikinguriwe imbere yabo, kandi ubugingo n’ikintu cyose gifitanye no kumererwa neza

kwawo nta gupfa, byamaragaho ishusho y’ikintu cyose cy’igihe gito. Mwuka w’Imana

yagumye kuri bo kandi wahaga imbaraga kurarika kwabo gukomeye babwira abavandimwe

babo ndetse n’abanyabyaha kugira ngo bitegure umunsi w’Imana. Ubuhamya bwa bucece

bwatangwaga n’imibereho yabo itunganye ya buri munsi, yari ugucyaha guhoraho ku bari mu

itorero by’umuhango gusa kandi batihanye. Bene abo ntibifuzaga ikibahungabanya mu

gukomeza gushaka ibibanezeza, mu kwirundurira gushaka ubutunzi no guharanira icyubahiro

cy’isi. Kubw’ibyo, havutse urwango no kurwanya inyigisho yo kwizera kugaruka k’Umukiza

ndetse n’abayigishaga.

248

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!