21.04.2023 Views

Ibintu by'Ukuri

Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya…

SHOW MORE
SHOW LESS

You also want an ePaper? Increase the reach of your titles

YUMPU automatically turns print PDFs into web optimized ePapers that Google loves.

Ibintu By'Ukuri

cy’ejo hashize. Mu myaka igihumbi na magana inani ishize umuhanuzi yari yarabivuze neza

nk’uko byaje kuba, nitugira umwanya wo kubitekerezaho yuko kugwa kw’inyenyeri

kwahanuwe kwerekeje ku byo twabonye, nibwo ibyavuzwe bizaba koko ari iby’ukuri nk’uko

byanditswe.”

Uko niko ikimenyetso giheruka cyo mu byerekana kugaruka kwa Kristo cyagaragaye, ari

cyo Yesu yari yarabwiye abigishwa be ati: “Nuko namwe nimubona ibyo byose, muzamenye

yuko ari hafi, ndetse ageze ku rugi.” 446 Ibyo bimenyetso byose bimaze kugaragara, ikindi

kintu gikomeye cyari hafi kugaragara ni uko Yohana yabonye ijuru ryizinga nk’umuzingo

w’igitabo bazinze, mu gihe isi yahindaga umushyitsi, imisozi n’ibirwa bikava mu mwanya

wabyo, maze abanyabyaha kubw’ubwoba bagashakashaka aho bihisha ubwiza bw’Umwana

w’Umuntu. (Ibyahishuwe 6:12-17).

Abantu benshi babonye kugwa kw’inyenyeri, babifashe ko ari ikimenyetso giteguriza

abantu urubanza rugiye kuza, “nk’ishusho iteye ubwoba y’integuza, ikimenyetso cyerekana

uwo munsi ukomeye kandi uteye ubwoba.” 447 Bityo, intekerezo z’abantu zerekejwe ku

gusohora k’ubuhanuzi maze benshi bita cyane ku muburo werekeye kugaruka kwa Kristo.

Mu mwaka wa 1840, hongeye kubaho ukundi gusohora kw’ibyahanuwe kwitaweho na

benshi. Mu myaka ibiri mbere, uwitwaga Yosiah Litch wari umwe mu babwirizabutumwa

b’ingenzi wabwirizaga ibyo kugaruka kwa Kristo, yanditse ibyo yasobanuraga ku gice cya 9

cy’Ibyahishuwe, yerekeza ku kuvaho k’Ubwami bwa Ottoman. Hakurikijwe uko yabaraga,

ubwo bwami bwagombaga gukurwaho “mu kwezi kwa Kanama mu mwaka wa 1840 nyuma

ya Kristo.” Kandi noneho mu minsi mike cyane ibanziriza gusohora k’ubwo buhanuzi bwe

yaranditse ati: “Kuva umugabane wa mbere w’iki gihe ari wo ugizwe n’imyaka 150

warasohoye rwose mbere y’uko Dikozesi (Deacozes) yima ingoma abiherewe uburenganzira

n’Abanyaturukiya, kandi no kuba imyaka 391 n’iminsi cumi n’itanu, yaratangiye ku iherezo

ry’umugabane wa mbere w’iki gihe, bityo kizarangira ku wa 11 Kanama 1840, ubwo

ubutware bwa Ottoman i Constantinople bwitezwe ko bubasha gukurwaho. Kandi ibi nizera

ko ari ko bizaba.” 448

Cya gihe cyavuzwe kigeze, binyuze ku bagihagarariye mu mahanga, igihugu cya Turukiya

cyemeye kurindwa n’ibihugu byunze ubumwe byo mu Burayi maze muri ubwo buryo kiba

cyishyize aho kigomba kugengwa n’ibihugu byemera Ubukristo. Icyo gikorwa cyasohoje

ibyari byaravuzwe. Ibyo bimaze kumenyekana, abantu benshi cyane bemeye ko amahame

y’ubusobanuro bw’ubuhanuzi bwa Miller n’abo bafatanyije yari ukuri rwose, maze itsinda

ry’abavuga ibyo kugaruka kwa Kristo rigira imbaraga itangaje. Abantu bize b’abahanga

ndetse n’abanyacyubahiro bo mu myanya yo hejuru bifatanyije na Miller, byaba mu kubwiriza

no kwamamaza ibitekerezo bye, bityo bituma kuva mu 1840 kugeza mu 1844 umurimo

waguka ugera henshi mu buryo bwihuse.

William Miller yari umunyabwenge ukomeye, akagira ikinyabupfura akesha gutekereza

cyane no kwiga. Hejuru y’iyo mico yari anafite ubwenge mvajuru yakeshaga kugirana

244

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!