21.04.2023 Views

Ibintu by'Ukuri

Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya…

SHOW MORE
SHOW LESS

Create successful ePaper yourself

Turn your PDF publications into a flip-book with our unique Google optimized e-Paper software.

Ibintu By'Ukuri

y’aho ntiyashoboye kubona amafaranga ahagije yo kumurihira ingendo zose zerekezaga aho

yararikirwaga kujya. Bityo, aho kugira ngo ibyo yakoreraga mu ruhame bimuzanire inyungu

y’amafaranga, byamubereye umutwaro ku butunzi bwe bwagiye bugabanuka buhoro buhoro

muri icyo gihe cy’imibereho ye. Yari afite umuryango munini; ariko kubera ko bose

batasesaguraga kandi bagakora cyane byatumye isambu ye ibasha kubatunga ndetse no

kumufasha na we ubwe.

Mu mwaka wa 1833, nyuma y’imyaka ibiri Miller yatangiye kwigisha mu ruhame

ibihamya byerekana ko Kristo ari hafi kugaruka, ndetse n’ibimenyetso biheruka mu

byagaragaye byari byaravuzwe n’Umukiza ko bizerekana kugaruka kwe. Yesu yaravuze ati:

“Inyenyeri zizagwa ziva mu ijuru.” 441 Na Yohana ubwo yerekwaga ari mu nzozi yavugiye

mu Byahishuwe ibimenyetso bigomba kubanziriza umunsi w’Imana ati : “Inyenyeri zo ku

ijuru zigwa hasi, nk’uko umutini, iyo unyeganyejwe n’umuyaga mwinshi, uragarika imbuto

zawo zidahishije.” 442 Ubwo buhanuzi bwaje gusohora mu buryo butangaje ubwo inyenyeri

nyinshi zagwaga kuwa 13 Ugushyingo 1833. Ibyo byabaye ukwigaragaza kw’inyenyeri

zagwaga kutari kwarigeze kubaho. “Icyo gihe ikirere cyose gitwikiriye Leta Zunze Ubumwe

za Amerika cyamaze amasaha menshi cyivumbagatanyije! Ntihari harigeze kubaho ibintu

nk’ibyo mu kirere cy’icyo gihugu kuva cyaturwa n’abantu ba mbere bakigezemo. Itsinda

rimwe ry’abantu ryabirebanye gutangara gukomeye mu gihe irindi tsinda ryabirebanaga

ubwoba bwinshi no kubona ko ari imbuzi.” “Uburemere bw’uko kugwa kw’inyenyeri ndetse

n’uburyo byari byiza ntibizibagirana mu bitekerezo bya benshi. . . Ntabwo imvura yari

yarigeze igwa mu buryo bukomeye ngo irushe uko inyenyeri zamanukaga zigwa ku isi.

Iburasirazuba, iburengerazuba, amajyepfo n’amajyaruguru hose zagwaga mu buryo bumwe.

Mu magambo make, ijuru ryose ryasaga n’iririmo urujya n’uruza. . . Ibyo byabaga, nk’uko

byanditswe mu kinyamakuru cy’umwigisha witwa Silliman, byagaragaye muri Amerika

y’amajyaruguru yose. . . Uhereye saa munani z’ijoro kugeza ku manywa y’ihangu y’undi

munsi, ikirere cyari cyiza cyane nta gacu na gato kaboneka, imuri nyinshi zirabagirana

zahoraga zinyuranamo mu kirere cyose.” 443

“Nta mvugo y’umuntu yashobora kwandika ibihwanye rwose n’ishusho y’ibyabaye; . . .

utarabibonye, ntashobora kwiyumvisha by’ukuri ubwiza bw’ibyabaye. Byasaga naho

inyenyeri zose zo ku ijuru zari zakoraniye hamwe zikegera ubushorishori bwo mu kirere,

maze zikohereza umucyo wazo icyarimwe mu mpande zose; nyamara umubare wazo wasaga

n’utagabanuka na gato: ibihumbi n’ibihumbi by’inyenyeri zindi zakurikiragaho bwangu

nk’aho ziremwe uwo mwanya kubwo ibyo.” 444 “Ntibyashobokaga kubona ishusho

itunganye y’igiti cy’umutini kiragarika imbuto zacyo iyo gihungabanyijwe n’umuyaga

mwinshi yari kurushaho kwerekana iby’icyo gihe.” 445

Mu kinyamakuru cyandikirwaga i New York cyitwaga Journal of Commerce cyo kuwa 14

Ugushyingo 1833, handitswemo ingingo ndende yavugaga kuri ibyo bitangaza byabaye. Iyo

ngingo yarimo amagambo akurikira: “Ndatekereza ko nta mucurabwenge cyangwa undi

munyabwenge wigeze avuga cyangwa ngo yandike ibintu bimeze nk’ibyabaye mu gitondo

243

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!