21.04.2023 Views

Ibintu by'Ukuri

Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya…

SHOW MORE
SHOW LESS

You also want an ePaper? Increase the reach of your titles

YUMPU automatically turns print PDFs into web optimized ePapers that Google loves.

Ibintu By'Ukuri

benshi bafatwaga bakicwa urw’agashinyaguro, kandi akenshi n’ababaga bagarutse amahoro

bamburwaga ibyo babaga bakusanyije biyemeje guhara amagara yabo. Abari bafite ubutegetsi

bakoreraga abantu ibikorwa bya kinyamaswa n’iyicarubozo kugira ngo bambure abo bashonji

ibyo kurya bike cyane babaga basigaranye bashoboraga kuba barahishe. Ibihe byinshi, ibyo

bikorwa by’ubugome byakorwaga n’abantu babaga bafite ibibatunga bibahagije, babaga gusa

bishakira guhunika bateganyiriza ahazaza.

Abantu ibihumbi byinshi barimbuwe n’inzara n’icyorezo. Byasaga n’aho impuhwe

n’urugwiro bitakiriho. Abagabo basahuraga abagore babo n’abagore bagasahura abagabo

babo. Washoboraga kubona abana bashikuza ibiryo mu minwa y’ababyeyi babo babaga

bageze mu za bukuru. Igisubizo cy’ikibazo umuhanuzi yabajije ngo : « Mbese umugore

yakwibagirwa umwana yonsa?» cyabonetse mu byabaye muri uwo mujyi wagwiriwe n’akaga:

« Abagore b’imbabazi bafashe abana bibyariye, barabateka baba ibyokurya byabo, igihe

umukobwa w’ubwoko bwanjye arimbutse” Yesaya 49:15; Amaganya ya Yeremiya 4:10.

Na none kandi hasohoye ubuhanuzi bw’imiburo bari barahawe mu binyejana cumi na bine

byari bishize buvuga ngo:“ Umugore wo muri mwe wadamaraye akamenyera kugubwa neza

gusa, utatinyuka no gukandagiza ikirenge kubwo kudamarara no kumenyera kugubwa neza

gusa, azarebana imbabazi nke umugabo aseguye n’umuhungu we n’umukobwa we, ngo

atabagaburira ku ngobyi iturutse hagati y’amaguru ye no ku bana be abyaye, kuko azabarira

rwihishwa kuko abuze byose kubwo kugotwa no gusakizwa, ababisha bawe bazagusakiza mu

midugudu yawe.” Gutegeka kwa kabiri 28:56, 57.

Abategetsi b’Abanyaroma bihatiye gutera Abayuda ubwoba bagamije kubatera kumanika

amaboko ngo bemere ko batsinzwe. Ababaga bafashwe bakagirwa imfungwa ariko

bagakomeza kwinangira, bakubitwaga ibiboko, bakicwa urubozo kandi bakabambwa ku

nkuta z’uwo mujyi. Buri munsi abantu amagana menshi bicwaga muri ubwo buryo, kandi

icyo gikorwa gishishana cyarakomeje kugeza ubwo mu kibaya cya Yehoshafati n’icy’i

Kaluvari hari hashinze imisaraba myinshi ku buryo bitari byoroshye kubona aho uca ngo

uyinyure hagati. Bagezweho n’umuvumo uteye ubwoba bari barisabiye igihe bari imbere

y’intebe y’imanza ya Pilato bavuga ngo : « Amaraso ye araduhame ahame n’abana bacu »

Matayo 27:25

Titus yajyaga kugira ubushake bwo guhagarika ayo marorerwa ateye ubwoba, bityo akaba

akijije Yerusalemu kugerwaho n’urugero rwuzuye rw’akaga kari kayirindiriye. Igihe

yabonaga ibirundo by’intumbi z’abishwe zigerekeranye muri ibyo bibaya, yuzuwe

n’umubabaro. Igihe yarebaga ubwiza bw’ingoro y’Imana ahagaze mu mpinga y’Umusozi

w’imyelayo, yumvise ayitangariye bituma ategeka ko birinda kuyikuraho n’ibuye rimwe.

Mbere yo kugerageza kwigarurira icyo gihome, yinginze abategetsi b’Abayuda abasaba

kutamutera kwandurisha amaraso aho hantu haziranenge. Iyo basohoka bakajya kugira ahandi

barwanira, nta Munyaroma n’umwe wajyaga kwangiza ukwera kw’ingoro y’Imana. Josephus

nawe, mu mvugo nziza yo kubinginga, yabasabye rwose kureka intambara bakayoboka kugira

17

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!