21.04.2023 Views

Ibintu by'Ukuri

Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya…

SHOW MORE
SHOW LESS

Create successful ePaper yourself

Turn your PDF publications into a flip-book with our unique Google optimized e-Paper software.

Ibintu By'Ukuri

gucungurwa kwabo guhebuje kwari kugiye kubaho bidatinze, benshi bari kwakira iyo

nyigisho batabanje gusuzumana Ibyanditswe Byera ubwitonzi mu buryo buhagije ngo

bagaragaze ukuri bivuga. Bityo rero, yabanje kugira impungenge zo kukubwiriza, atinya ko

yaba ari mu ikosa kandi akaba intandaro yo kuyobya abandi. Byatumye ajya kongera

gusuzuma ibihamya bishyigikira imyanzuro yari yaragezeho no gusuzumana ubushishozi buri

ngingo yose ikomeye yigaragarizaga intekerezo ze. Yabonye ko imbere y’umucyo w’ijambo

ry’Imana ibimuvuguruza bivaho nk’uko umwijima uhunga imbere y’imirasire y’izuba.

Amaze imyaka itanu akora ubwo bushakashatsi, yasigaye yemera adashidikanya ko ibyo

yemera ari ukuri rwose.

Noneho inshingano yo kumenyesha abandi ibyo yizeraga ko byigishwa mu buryo

busobanutse neza mu Byanditswe, yaremereye umutima we ifite imbaraga nshya. Yaravuze

ati: “Ubwo nabaga mpugiranye mu kazi kanjye, numvaga aya magambo adahwema kuvugira

mu matwi yanjye ngo, ‘Genda ubwire abatuye isi iby’akaga kabategereje.’ Iri somo

ntiryahwemaga kunza mu bitekerezo rivuga riti: ‘Nimbwira umunyabyaha nti ‘Wa

munyabyaha we, gupfa ko uzapfa’, maze nawe ntugire icyo uvuga cyo kuburira umunyabyaha

ngo ave mu nzira ye; uwo munyabyaha azapfa, azize ibyaha bye, ariko amaraso ye, ni wowe

nzayabaza. Ariko nuburira umunyabyaha ngo ahindukire ave mu nzira ye, nadahindukira ngo

ave mu nzira ye; azapfa azize ibyaha bye, ariko weho uzaba ukijije ubugingo bwawe.” 438

Niyumvishijemo ko abanyabyaha baramutse baburiwe mu buryo bukwiriye, benshi muri bo

bashobora kwihana; kandi ko niba bataburiwe , amaraso yabo ari njye azabazwa.” 439

Atangira kujya amenyesha abantu ibitekerezo bye yiherereye uko yashoboraga kubona

uburyo, akajya asaba Imana ngo abavugabutumwa bamwe babashe kumva imbaraga iri muri

izo nyigisho ze, kandi ngo abashe kwirundurira mu kuzamamaza ku mugaragaro. Ariko

ntiyashoboraga kwivanamo icyo yemeraga cy’uko afite inshingano yihariye agomba gukora

atanga umuburo. Aya magambo akurikira yakomezaga kugaruka mu ntekerezo ze ngo:

“Genda uburire abatuye isi; nzakubaza amaraso yabo.” Yashidikanyije imyaka cyenda yose,

ariko uwo mutwaro ukomeza kumuremerera mu mutima, kugeza ubwo mu mwaka wa 1831,

bwabaye incuro ya mbere, yavuze impamvu zo kwizera kwe ku mugaragaro.

Nkuko Elisha yahamagawe ngo ave aho yari akurikiye ibimasa yahingishaga mu murima,

kugira ngo yakire umwitero wamugaragarizaga ko ahamagariwe kuba umuhanuzi, ni ko na

William Miller yahamagawe gusiga imashini yahingishaga akajya guhishurira abantu ubwiru

bw’ubwami bw’Imana. Yatangiye umurimo we atengurwa n’ubwoba, akagenda buhoro

buhoro yerekeza abamutegeye amatwi mu by’ibihe by’ubuhanuzi kugeza ku kugaruka kwa

Kristo. Uko yakoreshaga umuhati wose ni ko yarushagaho kongerwa imbaraga n’ubutwari

ubwo yabonaga uburyo amagambo ye akangura abantu benshi bakayagirira ubwuzu.

Abisabwe gusa n’abavandimwe be mu kwizera, ni ho Miller yemeye kwigisha ku

mugaragaro ibyo yemerega kuko yumviye umuhamagaro w’Imana mu magambo yabo. Icyo

gihe yari afite imyaka mirongo itanu y’ubukuru, kandi ntiyari amenyereye kuvugira mu

241

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!