Ibintu by'Ukuri
Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya… Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya…
Ibintu By'Ukuri hari hasigaye iminsi 1810 igomba nayo gusohora. Iyo ubaze imyaka 1810 uhereye mu mwaka wa 34 nyuma ya Kristo, usanga irangira mu mwaka wa 1844. Kubw’ibyo rero, iminsi 2300 yo muri Daniyeli 8:14 irangira mu mwaka wa 1844. Dukurikije ibyavuzwe na marayika w’Imana, ku iherezo ry’iki gihe kirekire cy’ubuhanuzi “ubuturo bwera bwagombaga kwezwa.” Bityo rero igihe cyo kwezwa k’ubuturo bwera — cyemerwaga hafi na bose ko kizabaho Kristo agarutse — cyagaragajwe nta shiti. Miller n’abo bari bafatanyije babanje kwizera ko iminsi 2300 izarangira mu itumba ryo mu mwaka wa 1844, mu gihe ubuhanuzi bushyira iherezo ry’icyo gihe mu muhindo w’uwo mwaka. Ikosa ryakozwe kuri iyo ngingo ryateje gucika intege no guhangayika no kwiheba ku bari barashyize igihe cyo kugaruka kwa Kristo ku itariki ya mbere. Nyamara ibyo ntibyadohoye igitekerezo cyerekanaga ko iminsi 2300 yarangiye mu mwaka wa 1844, kandi ko igikorwa gikomeye cyagereranyijwe no kwezwa k’ubuturo bwera kigomba kubaho. Miller yagiye kwiga Ibyanditswe Byera nk’uko yari yarabikoze, afite umugambi wo kumenya ko byahishuwe n’Imana koko. Agitangira Miller ntiyari yiteze na gato kugera ku mwanzuro yagezeho. Nawe ubwe kwizera ibyo agezeho byaramugoye. Ariko igihamya cy’Ibyanditswe byera cyarumvikanaga cyane kandi gifite imbaraga ku buryo cyakwirengagizwa. Yari amaze imyaka ibiri yiga Bibiliya, ubwo mu mwaka wa 1818 yageraga ku mwanzuro ukomeye ko hafi mu myaka makumyabiri n’itanu, Kristo yagombaga kuza gucungura ubwoko bwe. Miller yaravuze ati: “Ntabwo nshobora kuvuga iby’ibyishimo byuzuye umutima wanjye kubwo gutekereza icyo nari ntegereje kinejeje, cyangwa ngo mvuge iby’urukumbuzi rwuzuye ubugingo bwanjye rwo kuzishimana n’abacunguwe. Noneho Bibiliya yari imbereye igitabo gishya. Yari ibaye aho ubwenge buhagirizwa; ibyahoze ari umwijima, amayobera kuri njye mu byo Bibiliya yigisha, byari byamaze gutamuruka mu ntekerezo zanjye mbere y’uko umucyo urabagirana urasa uturuka mu mpapuro zayo zera. Oh, mbega uburyo ukuri kwarabagiranaga kandi kukambera kwiza! Ibyavuguruzanyanga n’ibitarumvikanaga najyaga mbona mbere mu ijambo ry’Imana byarashize; kandi n’ubwo hari hakiriho imigabane myinshi y’iryo jambo nari ntaranyurwa n’ibyo ivuga noneho narasobanukiwe muburyo bwuzuye. Umucyo mwinshi wari wavuye muri iryo jambo kugira ngo umurikire ubwenge bwanjye bwari busanzwe mu mwijima, ku buryo numvise nezejwe no kwiga Ibyanditswe ntari narigeze nibwira ko bishobora gukomoka mu byo Bibiliya yigisha.” 436 “Maze kwemera nta shiti yuko ibizabaho uko bivugwa mu Byanditswe, bigomba gusohora muri icyo gihe gito, kandi nshingiye ku gihamya cyari cyakoze ku ntekerezo zanjye, nagize ikibazo kinkomereye cyerekeranye n’inshingano mfite ku batuye iyi si.” 437 Ntiyashoboraga kwiyambura umutima umwumvisha ko afite inshingano yo kugeza ku bandi umucyo yari amaze kubona. Yari yiteze guhura n’abamurwanya baturutse mu batubaha Imana, ariko yari afite ibyiringiro yuko Abakristo bose bazashimishwa n’ibyiringiro byo kubona Umukiza bavugaga ko bakunda. Ubwoba yari afite gusa bwari uko, muri uko kwishimira cyane 240
Ibintu By'Ukuri gucungurwa kwabo guhebuje kwari kugiye kubaho bidatinze, benshi bari kwakira iyo nyigisho batabanje gusuzumana Ibyanditswe Byera ubwitonzi mu buryo buhagije ngo bagaragaze ukuri bivuga. Bityo rero, yabanje kugira impungenge zo kukubwiriza, atinya ko yaba ari mu ikosa kandi akaba intandaro yo kuyobya abandi. Byatumye ajya kongera gusuzuma ibihamya bishyigikira imyanzuro yari yaragezeho no gusuzumana ubushishozi buri ngingo yose ikomeye yigaragarizaga intekerezo ze. Yabonye ko imbere y’umucyo w’ijambo ry’Imana ibimuvuguruza bivaho nk’uko umwijima uhunga imbere y’imirasire y’izuba. Amaze imyaka itanu akora ubwo bushakashatsi, yasigaye yemera adashidikanya ko ibyo yemera ari ukuri rwose. Noneho inshingano yo kumenyesha abandi ibyo yizeraga ko byigishwa mu buryo busobanutse neza mu Byanditswe, yaremereye umutima we ifite imbaraga nshya. Yaravuze ati: “Ubwo nabaga mpugiranye mu kazi kanjye, numvaga aya magambo adahwema kuvugira mu matwi yanjye ngo, ‘Genda ubwire abatuye isi iby’akaga kabategereje.’ Iri somo ntiryahwemaga kunza mu bitekerezo rivuga riti: ‘Nimbwira umunyabyaha nti ‘Wa munyabyaha we, gupfa ko uzapfa’, maze nawe ntugire icyo uvuga cyo kuburira umunyabyaha ngo ave mu nzira ye; uwo munyabyaha azapfa, azize ibyaha bye, ariko amaraso ye, ni wowe nzayabaza. Ariko nuburira umunyabyaha ngo ahindukire ave mu nzira ye, nadahindukira ngo ave mu nzira ye; azapfa azize ibyaha bye, ariko weho uzaba ukijije ubugingo bwawe.” 438 Niyumvishijemo ko abanyabyaha baramutse baburiwe mu buryo bukwiriye, benshi muri bo bashobora kwihana; kandi ko niba bataburiwe , amaraso yabo ari njye azabazwa.” 439 Atangira kujya amenyesha abantu ibitekerezo bye yiherereye uko yashoboraga kubona uburyo, akajya asaba Imana ngo abavugabutumwa bamwe babashe kumva imbaraga iri muri izo nyigisho ze, kandi ngo abashe kwirundurira mu kuzamamaza ku mugaragaro. Ariko ntiyashoboraga kwivanamo icyo yemeraga cy’uko afite inshingano yihariye agomba gukora atanga umuburo. Aya magambo akurikira yakomezaga kugaruka mu ntekerezo ze ngo: “Genda uburire abatuye isi; nzakubaza amaraso yabo.” Yashidikanyije imyaka cyenda yose, ariko uwo mutwaro ukomeza kumuremerera mu mutima, kugeza ubwo mu mwaka wa 1831, bwabaye incuro ya mbere, yavuze impamvu zo kwizera kwe ku mugaragaro. Nkuko Elisha yahamagawe ngo ave aho yari akurikiye ibimasa yahingishaga mu murima, kugira ngo yakire umwitero wamugaragarizaga ko ahamagariwe kuba umuhanuzi, ni ko na William Miller yahamagawe gusiga imashini yahingishaga akajya guhishurira abantu ubwiru bw’ubwami bw’Imana. Yatangiye umurimo we atengurwa n’ubwoba, akagenda buhoro buhoro yerekeza abamutegeye amatwi mu by’ibihe by’ubuhanuzi kugeza ku kugaruka kwa Kristo. Uko yakoreshaga umuhati wose ni ko yarushagaho kongerwa imbaraga n’ubutwari ubwo yabonaga uburyo amagambo ye akangura abantu benshi bakayagirira ubwuzu. Abisabwe gusa n’abavandimwe be mu kwizera, ni ho Miller yemeye kwigisha ku mugaragaro ibyo yemerega kuko yumviye umuhamagaro w’Imana mu magambo yabo. Icyo gihe yari afite imyaka mirongo itanu y’ubukuru, kandi ntiyari amenyereye kuvugira mu 241
- Page 197 and 198: Ibintu By'Ukuri “n’imbaraga nta
- Page 199 and 200: Ibintu By'Ukuri guhindura ubusa ite
- Page 201 and 202: Ibintu By'Ukuri bidatinze akamusimb
- Page 203 and 204: Ibintu By'Ukuri kugira ngo burwanye
- Page 205 and 206: Ibintu By'Ukuri zabo, bishingikirij
- Page 207 and 208: Ibintu By'Ukuri cyaramirijwe mu nam
- Page 209 and 210: Ibintu By'Ukuri ihumure n’ibyirin
- Page 211 and 212: Ibintu By'Ukuri y’uko Impindurama
- Page 213 and 214: Ibintu By'Ukuri Icyiyongeye kuri ak
- Page 215 and 216: Ibintu By'Ukuri Igihe Ubufaransa bw
- Page 217 and 218: Ibintu By'Ukuri Igice Cya 16 - Abak
- Page 219 and 220: Ibintu By'Ukuri ikoresheje undi mug
- Page 221 and 222: Ibintu By'Ukuri yivuye inyuma ubure
- Page 223 and 224: Ibintu By'Ukuri ko hari idini ubari
- Page 225 and 226: Ibintu By'Ukuri Igice Cya 17 - Inte
- Page 227 and 228: Ibintu By'Ukuri bidashobora gucogoz
- Page 229 and 230: Ibintu By'Ukuri I Lisbone “humvik
- Page 231 and 232: Ibintu By'Ukuri Isaha imwe cyangwa
- Page 233 and 234: Ibintu By'Ukuri Kubw’uwo munsi uk
- Page 235 and 236: Ibintu By'Ukuri kwe, Umwana w’Isu
- Page 237 and 238: Ibintu By'Ukuri 229
- Page 239 and 240: Ibintu By'Ukuri cy’imyaka cumi n
- Page 241 and 242: Ibintu By'Ukuri Kristo, yahakanaga
- Page 243 and 244: Ibintu By'Ukuri ibigiye kuzabaho bi
- Page 245 and 246: Ibintu By'Ukuri usanga ko ikintu cy
- Page 247: Ibintu By'Ukuri 1810 Iminsi / Imyak
- Page 251 and 252: Ibintu By'Ukuri y’aho ntiyashoboy
- Page 253 and 254: Ibintu By'Ukuri umubano uhamye na S
- Page 255 and 256: Ibintu By'Ukuri umugambi yayo, kugi
- Page 257 and 258: Ibintu By'Ukuri Babonye ko bidashob
- Page 259 and 260: Ibintu By'Ukuri Igice Cya 19 - Umuc
- Page 261 and 262: Ibintu By'Ukuri abambwa ku musaraba
- Page 263 and 264: Ibintu By'Ukuri Icyo bireberaga gus
- Page 265 and 266: Ibintu By'Ukuri 8:14, ikubiyemo n
- Page 267 and 268: Ibintu By'Ukuri gusobanurwa nyuma y
- Page 269 and 270: Ibintu By'Ukuri Nta butumwa nk’ub
- Page 271 and 272: Ibintu By'Ukuri azanye n’impanda
- Page 273 and 274: Ibintu By'Ukuri kuri Rekabu. Abo nt
- Page 275 and 276: Ibintu By'Ukuri cy’ubuhanuzi bwa
- Page 277 and 278: Ibintu By'Ukuri n’abayobozi b’i
- Page 279 and 280: Ibintu By'Ukuri yabaga iteze amatwi
- Page 281 and 282: Ibintu By'Ukuri Abamarayika b’Ima
- Page 283 and 284: Ibintu By'Ukuri Igice Cya 21 - Umub
- Page 285 and 286: Ibintu By'Ukuri mu isi no kwibagirw
- Page 287 and 288: Ibintu By'Ukuri ubucuti n’isi. Ah
- Page 289 and 290: Ibintu By'Ukuri Amenshi mu matorero
- Page 291 and 292: Ibintu By'Ukuri ibigezweho. Muri ub
- Page 293 and 294: Ibintu By'Ukuri bajyaga kwemezwa ka
- Page 295 and 296: Ibintu By'Ukuri Igice Cya 22 - Ubuh
- Page 297 and 298: Ibintu By'Ukuri n’umucyo wayo maz
Ibintu By'Ukuri

hari hasigaye iminsi 1810 igomba nayo gusohora. Iyo ubaze imyaka 1810 uhereye mu mwaka

wa 34 nyuma ya Kristo, usanga irangira mu mwaka wa 1844. Kubw’ibyo rero, iminsi 2300

yo muri Daniyeli 8:14 irangira mu mwaka wa 1844. Dukurikije ibyavuzwe na marayika

w’Imana, ku iherezo ry’iki gihe kirekire cy’ubuhanuzi “ubuturo bwera bwagombaga

kwezwa.” Bityo rero igihe cyo kwezwa k’ubuturo bwera — cyemerwaga hafi na bose ko

kizabaho Kristo agarutse — cyagaragajwe nta shiti.

Miller n’abo bari bafatanyije babanje kwizera ko iminsi 2300 izarangira mu itumba ryo

mu mwaka wa 1844, mu gihe ubuhanuzi bushyira iherezo ry’icyo gihe mu muhindo w’uwo

mwaka. Ikosa ryakozwe kuri iyo ngingo ryateje gucika intege no guhangayika no kwiheba ku

bari barashyize igihe cyo kugaruka kwa Kristo ku itariki ya mbere. Nyamara ibyo

ntibyadohoye igitekerezo cyerekanaga ko iminsi 2300 yarangiye mu mwaka wa 1844, kandi

ko igikorwa gikomeye cyagereranyijwe no kwezwa k’ubuturo bwera kigomba kubaho.

Miller yagiye kwiga Ibyanditswe Byera nk’uko yari yarabikoze, afite umugambi wo

kumenya ko byahishuwe n’Imana koko. Agitangira Miller ntiyari yiteze na gato kugera ku

mwanzuro yagezeho. Nawe ubwe kwizera ibyo agezeho byaramugoye. Ariko igihamya

cy’Ibyanditswe byera cyarumvikanaga cyane kandi gifite imbaraga ku buryo

cyakwirengagizwa.

Yari amaze imyaka ibiri yiga Bibiliya, ubwo mu mwaka wa 1818 yageraga ku mwanzuro

ukomeye ko hafi mu myaka makumyabiri n’itanu, Kristo yagombaga kuza gucungura ubwoko

bwe. Miller yaravuze ati: “Ntabwo nshobora kuvuga iby’ibyishimo byuzuye umutima wanjye

kubwo gutekereza icyo nari ntegereje kinejeje, cyangwa ngo mvuge iby’urukumbuzi rwuzuye

ubugingo bwanjye rwo kuzishimana n’abacunguwe. Noneho Bibiliya yari imbereye igitabo

gishya. Yari ibaye aho ubwenge buhagirizwa; ibyahoze ari umwijima, amayobera kuri njye

mu byo Bibiliya yigisha, byari byamaze gutamuruka mu ntekerezo zanjye mbere y’uko

umucyo urabagirana urasa uturuka mu mpapuro zayo zera. Oh, mbega uburyo ukuri

kwarabagiranaga kandi kukambera kwiza! Ibyavuguruzanyanga n’ibitarumvikanaga najyaga

mbona mbere mu ijambo ry’Imana byarashize; kandi n’ubwo hari hakiriho imigabane myinshi

y’iryo jambo nari ntaranyurwa n’ibyo ivuga noneho narasobanukiwe muburyo bwuzuye.

Umucyo mwinshi wari wavuye muri iryo jambo kugira ngo umurikire ubwenge bwanjye

bwari busanzwe mu mwijima, ku buryo numvise nezejwe no kwiga Ibyanditswe ntari narigeze

nibwira ko bishobora gukomoka mu byo Bibiliya yigisha.” 436

“Maze kwemera nta shiti yuko ibizabaho uko bivugwa mu Byanditswe, bigomba gusohora

muri icyo gihe gito, kandi nshingiye ku gihamya cyari cyakoze ku ntekerezo zanjye, nagize

ikibazo kinkomereye cyerekeranye n’inshingano mfite ku batuye iyi si.” 437 Ntiyashoboraga

kwiyambura umutima umwumvisha ko afite inshingano yo kugeza ku bandi umucyo yari

amaze kubona. Yari yiteze guhura n’abamurwanya baturutse mu batubaha Imana, ariko yari

afite ibyiringiro yuko Abakristo bose bazashimishwa n’ibyiringiro byo kubona Umukiza

bavugaga ko bakunda. Ubwoba yari afite gusa bwari uko, muri uko kwishimira cyane

240