Ibintu by'Ukuri
Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya… Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya…
Ibintu By'Ukuri Kuva ubwo, Miller yemeye ku mugaragaro ko yizera idini yari yaragiye asuzugura. Ariko incuti ze zitizeraga ntizabuze kuzana ibitekerezo byose nawe ubwe yajyaga atanga arwanya ubushobozi mvajuru Ibyanditswe bifite. Ntabwo rero yari yiteguye kubasubiza; ariko yatekereje ko niba Bibiliya ari ihishurwa ryakomotse ku Mana, igomba kwisobanura ubwayo; kandi atekereza ko ubwo yatangiwe kwigisha umuntu, igomba gusobanurwa kugira ngo abashe kuyumva. Yiyemeje kujya yiyigisha Ibyanditswe kugira ngo ashobore gusobanukirwa n’ibivuguruzanya muri Bibiliya niba ntaho bihurira bikuzuzanya. Yihatiye kwirengagiza ibitekerezo byose byari bimurimo mbere, kandi yirinda gushyiraho ubusobanuro bwe bwite, akagereranya umurongo n’undi yifashishije amashakiro atangwa ku mpera z’urupapuro n’igitabo kiranga amasomo ya Bibiliya. Yakomeje kwiga adasiba mu buryo bunonosoye; atangirira mu Itangiriro, agasoma umurongo ku murongo. Ntiyihutaga atabanje kumva ubusobanuro bw’imirongo myinshi ngo busige ibitamusobanukiraga byose bishize. Iyo yahuraga n’isomo ritamusobanukiye, yari afite akamenyero ko kurigereranya n’andi masomo asa n’aho afitanye isano n’ingingo ariho. Buri jambo ryose ryahabwaga ubusobanuro bwaryo bwite mu ngingo isomo rivuga, kandi iyo uko yaryumvaga kwahuzaga n’amagambo bibangikanye, ntabwo ryakomezaga kumubera ingorane. Bityo, igihe cyose yahuraga n’umurongo uruhije gusobanukirwa, yabonaga ubusobanuro mu yindi mirongo y’Ibyanditswe. Uko yigaga kandi asenga asaba kumurikirwa n’ijuru, ibyari byaramubereye urujijo mbere ntashobore kubisobanukirwa byarasobanukaga akabyumva. Yasobanukiwe n’amagambo y’ukuri k’umunyazaburi avuga ngo: “Guhishurirwa amagambo yawe kuzana umucyo, guha abaswa ubwenge. ” 415 Yize igitabo cya Daniyeli n’Ibyahishuwe abishishikariye cyane, agakoresha uburyo bwo gusobanura nk’ubwo yakoreshaga yiga ibindi byanditswe, maze n’ibyishimo byinshi, abona ko ibimenyetso bikoreshwa mu buhanuzi bishobora kumvikana. Yabonye ko ubuhanuzi bwari bwaramaze gusohora bwasohoye nk’uko bwari bwaravuzwe; kandi ko imvugo shusho nyinshi, imigani n’isanisha ry’uburyo bwinshi . . . byagiye bisobanurwa muri ayo masomo bivugwamo, cyangwa se amagambo byakoreshejwemo akaba yarasobanuwe mu yindi mirongo, kandi iyo byasobanurwaga bityo, byumvikana nk’uko byanditswe mu buryo butaziguye. Miller yaravuze ati: “Uko ni ko nabashije kunyurwa n’uko Bibiliya ari urwunge rw’ukuri kwahishuwe, kwatanzwe mu buryo bwumvikana kandi bworoshye ku buryo abagendera mu nzira zayo nubwo baba ari abaswa, batazayoba.” 416 Uko yagendaga avumbura imirongo ikomeye y’ubuhanuzi buhoro buhoro, ni ko umuhati we wamuheshaga kubona amapfundo agenda akurikiranye y’umurunga w’ubuhanuzi. Abamarayika bo mu ijuru bayoboraga intekerezo ze kandi bagasobanurira ubwenge bwe Ibyanditswe. Afatiye ku buryo ubuhanuzi bwagiye busohora mu bihe byashize nk’ikintu ngenderwaho mu kwemeza ko ibyari bitarasohora bitazabura kubaho, yabashije kwemera ko igitekerezo cyari cyarabaye gikwira cyavugaga iby’ubwami bw’umwuka bwa Kristo (igihe cy’imyaka igihumbi kizabaho mbere y’uko isi irangira) kidashyigikiwe n’Ijambo ry’Imana. Iyi nyigisho yerekenaga imyaka igihumbi y’ubutungane n’amahoro izabaho mbere yo kugaruka kwa 232
Ibintu By'Ukuri Kristo, yahakanaga ibiteye ubwoba bizaba ku munsi w’Imana. Nyamara uko iki gitekerezo cyaba kinejeje kose, kinyuranye n’inyigisho za Kristo n’abigishwa be bavuze ko ingano n’urukungu bigomba gukurana kugeza ku isarura, ari wo munsi w’imperuka y’isi; kandi ko “abantu babi n’abashukanyi bazarushaho kuba babi,” kandi ko “mu minsi y’imperuka hazaza ibihe birushya;” 417 ko ubwami bw’umwijima buzakomeza kubaho kugeza igihe cyo kugaruka k’Umukiza, kandi ko ubwo bwami azaburimbuza umwuka uva mu kanwa ke, kandi akabutsembesha kuboneka k’ubwiza bwe. 418 Inyigisho yavugaga ko isi izahindurwa kandi hakabaho ubwami bw’umwuka bwa Kristo ntiyemerwaga n’itorero ry’intumwa. Muri rusange iyo nyigisho ntiyari yaremewe n’abakristo kugeza hafi mu itangira cy’ikinyejana cya cumi n’umunani. Kimwe n’andi makosa yose, nayo yateje ingaruka mbi. Yigishije abantu kureba kure mu gihe kizaza bagategereza kuza k’Umukiza kandi ikababuza kwita ku bimenyetso bibanziriza kuza kwe. Iyo nyigisho yateye abantu kumva bafite ibyiringiro n’umutekano bidafite aho bishingiye kandi ituma benshi bakerensa umwiteguro wa ngombwa kugira ngo bazasanganire Umukiza wabo. Miller yabonye ko Ibyanditswe byigisha byeruye ibyo kuza kwa Kristo ku mugaragaro yiyiziye ubwe. Intumwa Pawulo aravuga ati: “Kuko Umwami ubwe azaza amanutse ava mu ijuru, aranguruye ijwi rirenga, hamwe n’ijwi rya marayika ukomeye n’impanda y’Imana . . . ” Kandi Umukiza nawe yaravuze ati: “Ubwo nibwo ikimenyetso cy’Umwana w’umuntu kizabonekera mu ijuru, n’amoko yose yo mu isi ni bwo azaboroga abonye Umwana w’umuntu aje ku bicu byo mu ijuru, afite ubushobozi n’ubwiza bwinshi.” “Kuko nk’uko umurabyo urabiriza iburasirazuba ukabonekera aho rirengera, ni ko no kuza k’Umwana w’umuntu kuzaba.” Azaba aherekejwe n’ingabo zose zo mu ijuru. “Umwana w’umuntu ubwo azazana n’abamarayika bose, afite ubwiza bwe . . .” “Azatumisha abamarayika be ijwi rirenga ry’impanda, bateranye intore ze mu birere bine, uhereye impera y’ijuru ukageza iyindi mpera yaryo.” 419 Ubwo azaba aje, abakiranutsi bazaba barapfuye bazazurwa, kandi abakiranutsi bazaba bakiri bazima bazahindurwa. Pawulo yaravuze ati: “Dore, mbamenere ibanga: ntituzasinzira twese, ahubwo twese tuzahindurwa, mu kanya gato, ndetse mu kanya nk’ako guhumbya, ubwo impanda y’imperuka izavuga. Impanda izavuga koko, abapfuye bazurwe ubutazongera kubora, natwe duhindurwe; kuko uyu mubiri ubora ukwiriye kuzambikwa kutabora, kandi uyu mubiri upfa ukwiriye kuzambikwa kudapfa.” 420 Kandi mu rwandiko rwe yandikiye Abanyatesalonike, ubwo yari amaze kuvuga ibyo kugaruka kwa Kristo, yaravuze ati: “Abapfiriye muri Kristo ni bo bazabanza kuzuka: maze natwe abazaba bakiriho basigaye, duhereko tujyananwe na bo tuzamuwe mu bicu, gusanganira Umwami mu kirere. Nuko tuzabana n’Umwami iteka ryose.” 421 Ubwoko bw’Imana ntibushobora kubona ubwami igihe Kristo ubwe azaba agarutse kitageze. Umukiza yaravuze ati: “Umwana w’umuntu ubwo azaba aje azazana n’abamarayika bose, afite ubwiza bwe, ni bwo azicara ku ntebe y’ubwiza bwe: amahanga yose azateranirizwa 233
- Page 189 and 190: Ibintu By'Ukuri yabayeho. Uwo mugor
- Page 191 and 192: Ibintu By'Ukuri 269 cyabereye umugi
- Page 193 and 194: Ibintu By'Ukuri magana arindwi yari
- Page 195 and 196: Ibintu By'Ukuri Ubwo Wesley yavugag
- Page 197 and 198: Ibintu By'Ukuri “n’imbaraga nta
- Page 199 and 200: Ibintu By'Ukuri guhindura ubusa ite
- Page 201 and 202: Ibintu By'Ukuri bidatinze akamusimb
- Page 203 and 204: Ibintu By'Ukuri kugira ngo burwanye
- Page 205 and 206: Ibintu By'Ukuri zabo, bishingikirij
- Page 207 and 208: Ibintu By'Ukuri cyaramirijwe mu nam
- Page 209 and 210: Ibintu By'Ukuri ihumure n’ibyirin
- Page 211 and 212: Ibintu By'Ukuri y’uko Impindurama
- Page 213 and 214: Ibintu By'Ukuri Icyiyongeye kuri ak
- Page 215 and 216: Ibintu By'Ukuri Igihe Ubufaransa bw
- Page 217 and 218: Ibintu By'Ukuri Igice Cya 16 - Abak
- Page 219 and 220: Ibintu By'Ukuri ikoresheje undi mug
- Page 221 and 222: Ibintu By'Ukuri yivuye inyuma ubure
- Page 223 and 224: Ibintu By'Ukuri ko hari idini ubari
- Page 225 and 226: Ibintu By'Ukuri Igice Cya 17 - Inte
- Page 227 and 228: Ibintu By'Ukuri bidashobora gucogoz
- Page 229 and 230: Ibintu By'Ukuri I Lisbone “humvik
- Page 231 and 232: Ibintu By'Ukuri Isaha imwe cyangwa
- Page 233 and 234: Ibintu By'Ukuri Kubw’uwo munsi uk
- Page 235 and 236: Ibintu By'Ukuri kwe, Umwana w’Isu
- Page 237 and 238: Ibintu By'Ukuri 229
- Page 239: Ibintu By'Ukuri cy’imyaka cumi n
- Page 243 and 244: Ibintu By'Ukuri ibigiye kuzabaho bi
- Page 245 and 246: Ibintu By'Ukuri usanga ko ikintu cy
- Page 247 and 248: Ibintu By'Ukuri 1810 Iminsi / Imyak
- Page 249 and 250: Ibintu By'Ukuri gucungurwa kwabo gu
- Page 251 and 252: Ibintu By'Ukuri y’aho ntiyashoboy
- Page 253 and 254: Ibintu By'Ukuri umubano uhamye na S
- Page 255 and 256: Ibintu By'Ukuri umugambi yayo, kugi
- Page 257 and 258: Ibintu By'Ukuri Babonye ko bidashob
- Page 259 and 260: Ibintu By'Ukuri Igice Cya 19 - Umuc
- Page 261 and 262: Ibintu By'Ukuri abambwa ku musaraba
- Page 263 and 264: Ibintu By'Ukuri Icyo bireberaga gus
- Page 265 and 266: Ibintu By'Ukuri 8:14, ikubiyemo n
- Page 267 and 268: Ibintu By'Ukuri gusobanurwa nyuma y
- Page 269 and 270: Ibintu By'Ukuri Nta butumwa nk’ub
- Page 271 and 272: Ibintu By'Ukuri azanye n’impanda
- Page 273 and 274: Ibintu By'Ukuri kuri Rekabu. Abo nt
- Page 275 and 276: Ibintu By'Ukuri cy’ubuhanuzi bwa
- Page 277 and 278: Ibintu By'Ukuri n’abayobozi b’i
- Page 279 and 280: Ibintu By'Ukuri yabaga iteze amatwi
- Page 281 and 282: Ibintu By'Ukuri Abamarayika b’Ima
- Page 283 and 284: Ibintu By'Ukuri Igice Cya 21 - Umub
- Page 285 and 286: Ibintu By'Ukuri mu isi no kwibagirw
- Page 287 and 288: Ibintu By'Ukuri ubucuti n’isi. Ah
- Page 289 and 290: Ibintu By'Ukuri Amenshi mu matorero
Ibintu By'Ukuri

Kuva ubwo, Miller yemeye ku mugaragaro ko yizera idini yari yaragiye asuzugura. Ariko

incuti ze zitizeraga ntizabuze kuzana ibitekerezo byose nawe ubwe yajyaga atanga arwanya

ubushobozi mvajuru Ibyanditswe bifite. Ntabwo rero yari yiteguye kubasubiza; ariko

yatekereje ko niba Bibiliya ari ihishurwa ryakomotse ku Mana, igomba kwisobanura ubwayo;

kandi atekereza ko ubwo yatangiwe kwigisha umuntu, igomba gusobanurwa kugira ngo

abashe kuyumva. Yiyemeje kujya yiyigisha Ibyanditswe kugira ngo ashobore gusobanukirwa

n’ibivuguruzanya muri Bibiliya niba ntaho bihurira bikuzuzanya.

Yihatiye kwirengagiza ibitekerezo byose byari bimurimo mbere, kandi yirinda gushyiraho

ubusobanuro bwe bwite, akagereranya umurongo n’undi yifashishije amashakiro atangwa ku

mpera z’urupapuro n’igitabo kiranga amasomo ya Bibiliya. Yakomeje kwiga adasiba mu

buryo bunonosoye; atangirira mu Itangiriro, agasoma umurongo ku murongo. Ntiyihutaga

atabanje kumva ubusobanuro bw’imirongo myinshi ngo busige ibitamusobanukiraga byose

bishize. Iyo yahuraga n’isomo ritamusobanukiye, yari afite akamenyero ko kurigereranya

n’andi masomo asa n’aho afitanye isano n’ingingo ariho. Buri jambo ryose ryahabwaga

ubusobanuro bwaryo bwite mu ngingo isomo rivuga, kandi iyo uko yaryumvaga kwahuzaga

n’amagambo bibangikanye, ntabwo ryakomezaga kumubera ingorane. Bityo, igihe cyose

yahuraga n’umurongo uruhije gusobanukirwa, yabonaga ubusobanuro mu yindi mirongo

y’Ibyanditswe. Uko yigaga kandi asenga asaba kumurikirwa n’ijuru, ibyari byaramubereye

urujijo mbere ntashobore kubisobanukirwa byarasobanukaga akabyumva. Yasobanukiwe

n’amagambo y’ukuri k’umunyazaburi avuga ngo: “Guhishurirwa amagambo yawe kuzana

umucyo, guha abaswa ubwenge. ” 415

Yize igitabo cya Daniyeli n’Ibyahishuwe abishishikariye cyane, agakoresha uburyo bwo

gusobanura nk’ubwo yakoreshaga yiga ibindi byanditswe, maze n’ibyishimo byinshi, abona

ko ibimenyetso bikoreshwa mu buhanuzi bishobora kumvikana. Yabonye ko ubuhanuzi bwari

bwaramaze gusohora bwasohoye nk’uko bwari bwaravuzwe; kandi ko imvugo shusho

nyinshi, imigani n’isanisha ry’uburyo bwinshi . . . byagiye bisobanurwa muri ayo masomo

bivugwamo, cyangwa se amagambo byakoreshejwemo akaba yarasobanuwe mu yindi

mirongo, kandi iyo byasobanurwaga bityo, byumvikana nk’uko byanditswe mu buryo

butaziguye. Miller yaravuze ati: “Uko ni ko nabashije kunyurwa n’uko Bibiliya ari urwunge

rw’ukuri kwahishuwe, kwatanzwe mu buryo bwumvikana kandi bworoshye ku buryo

abagendera mu nzira zayo nubwo baba ari abaswa, batazayoba.” 416 Uko yagendaga

avumbura imirongo ikomeye y’ubuhanuzi buhoro buhoro, ni ko umuhati we wamuheshaga

kubona amapfundo agenda akurikiranye y’umurunga w’ubuhanuzi. Abamarayika bo mu ijuru

bayoboraga intekerezo ze kandi bagasobanurira ubwenge bwe Ibyanditswe.

Afatiye ku buryo ubuhanuzi bwagiye busohora mu bihe byashize nk’ikintu ngenderwaho

mu kwemeza ko ibyari bitarasohora bitazabura kubaho, yabashije kwemera ko igitekerezo

cyari cyarabaye gikwira cyavugaga iby’ubwami bw’umwuka bwa Kristo (igihe cy’imyaka

igihumbi kizabaho mbere y’uko isi irangira) kidashyigikiwe n’Ijambo ry’Imana. Iyi nyigisho

yerekenaga imyaka igihumbi y’ubutungane n’amahoro izabaho mbere yo kugaruka kwa

232