21.04.2023 Views

Ibintu by'Ukuri

Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya…

SHOW MORE
SHOW LESS

Create successful ePaper yourself

Turn your PDF publications into a flip-book with our unique Google optimized e-Paper software.

Ibintu By'Ukuri

Igice Cya 18 – Umugorozi W’Umunyamerika

Umugabo w’intungane, wari umuhinzi-mworozi, ufite umutima wumvira kandi wari

warageze aho ashidikanya ububasha mvajuru Ibyanditswe Biziranenge bifite, nyamara kandi

akaba yarashakaga kumenya ukuri nta buryarya, ni we muntu Imana yatoranyije mu buryo

bw’umwihariko, kugira ngo ajye ku ruhembe rw’imbere mu kwamamaza ukugaruka kwa

Kristo. Kimwe n’abandi bagorozi benshi, William Miller yari yaragize imibereho y’ubukene

mu buto bwe, bityo bituma yiga amasomo akomeye yo gukoresha imbaraga no kwitanga.

Abantu bo mu muryango yakomokagamo barangwaga n’umwuka wo kwigenga no gukunda

umudendezo, ubushobozi bwo kwihangana, kandi bakarangwa no gukunda igihugu. Ibyo ni

byo byanarangaga cyane imico ya William Miller. Se yari yarabaye umusirikare

w’umukapiteni mu ngabo zo mu gihe cy’Impinduramatwara, kandi kwitanga kwe mu bihe

by’intambara ndetse n’imibabaro yo muri ibyo bihe bikomeye ni byo bibasha kuba ari isoko

iruhije yaranze imibereho yo mu buto bwa Miller.

Yari ateye neza afite amagara mazima, kandi no mu bwana bwe yagaragarwagaho

n’ibimenyetso byo kuba umunyabwenge w’indengakamwere. Uko yakuraga ni ko ibyo

byarushagaho kugaragara. Intekerezo ze zari zikangutse kandi zarateye imbere, bityo yagiraga

inyota nyinshi yo kumenya. Nubwo atari yaragize amahirwe yo kwiga mu mashuri ya koleji,

uko yakundaga kwiga no kugira akamenyero ko gutekerezanya ubushishozi ndetse no

kugenzura ibivugwa, ibyo byose byatumye aba umugabo ufite ibitekerezo byiza kandi

byumvikana. Yari afite imico itagira amakemwa no kumenyekana neza byifuzwa na benshi,

muri rusange akarangwa n’ubupfura, kudatagaguza umutungo, no kugira ubuntu. Kubwo

gukoresha imbaraga nyinshi no gushyiraho umwete, byatumye abasha kugera ku bukire akiri

muto, nubwo ataretse akamenyero ke ko kwiga. Yakoze imirimo myinshi mu buyobozi

bw’abaturage n’ubwa gisirikare, kandi inzira zo kugera ku bukire n’icyubahiro zasaga

n’izimukinguriwe.

Nyina yari umubyeyi urangwa n’ubutungane, kandi mu bwana bwe, Miller yari

yarigishijwe iby’idini. Ariko igihe yari ingimbi, yaje kuyoboka ishyirahamwe ry’abizeraga

ko Imana yaremye isi ikayiha amategeko ikurikiza maze ntiyongere kuyitaho 413

bikururiragaho benshi bitewe n’uko abo bantu bari abaturage beza cyane, abantu bafite

umutima wa kimuntu kandi b’abagwaneza. Kubera ko bari batuye hagati y’ibigo bya Gikristo,

ku rwego runaka, imico yabo yari yarahinduwe n’ahabazengurutse. Bakeshaga Bibiliya imico

yatumaga baba abantu bubashywe kandi biringirwa; nyamara izo mpano nziza zaje guteshwa

umurongo kugeza ubwo zivamo imbaraga yarwanyaga ijambo ry’Imana. Kubwo kwifatanya

n’abo bantu, byatumye Miller na we agira ibitekerezo nk’ibyabo. Ubusobanuro

bw’Ibyanditswe Byera bwatangwaga icyo gihe bwamuteraga ingorane byasaga n’aho

adashoboye kwihanganira; ariko nubwo imyizerere mishya yamuteraga kureka Bibiliya, na

yo nta kintu cyiza yamuhaye cyashoboraga gusimbura Bibiliya, ahubwo yarushijeho kumva

atanyuzwe. Nubwo byari bimeze bityo, yakomeje kugumana ibyo bitekerezo mu gihe

230

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!