Ibintu by'Ukuri

Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya… Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya…

newcovenantpublicationsintl
from newcovenantpublicationsintl More from this publisher
21.04.2023 Views

Ibintu By'Ukuri Abanyamahanga,” kandi akabera abantu “agakiza kugeza ku mpera z’isi.” Bashakaga umucyo kandi umucyo waturukaga ku ntebe y’ubwami y’Imana wamurikiraga inzira banyuragamo. Abatambyi n’abigishamategeko b’i Yerusalemu, bari barashinzwe kurinda ukuri no kukwamamaza, mu gihe bari babundikiwe n’umwijima w’icuraburindi, inyenyeri mvajuru yayoboye abo banyamahanga aho Umwami mushya yavukiye. Ni nako Kristo “azabonekera ubwa kabiri abamutegereza kubazanira agakiza.” 410 Nk’uko byagenze ku nkuru yo kuvuka k’Umukiza, ntabwo ubutumwa bwo kugaruka kwe bwahawe abayobozi ba rubanda mu by’iyobokamana. Bari barananiwe gukomeza kubungabunga isano bafitanye n’Imana, kandi bari baranze umucyo uva mu ijuru; bityo rero ntibabarirwaga mu bo intumwa Pawulo avuga agira, ati: “Ariko mwebweho, bene Data, ntimuri mu mwijima, ngo uwo munsi ubatungure nk’umujura: kuko mwese muri abana b’umucyo n’abana b’amanywa. Ntituri ab’ijoro cyangwa ab’umwijima.” 411 Abarinzi bo ku nkike z’umurwa Siyoni ni bo bagombaga kuba aba mbere mu kumva inkuru yo kuza k’Umukiza, aba mbere mu kurangurura amajwi yabo bamamaza ko agiye kuza, kandi bakaba aba mbere mu kuburira abantu ngo bitegure ukuza kwe. Ahubwo bari biturije, bitekerereza iby’amahoro n’umutekano mu gihe abaturage bari basinziriye mu byaha. Yesu yitegereje itorero rye, abona rimeze nk’igiti cy’umutini kitera, gifite amababi atoshye ariko kitera amatunda. Hari hariho ubwibone bwo kubahiriza imihango y’idini gusa mu gihe umwuka wo kwicisha bugufi nyakuri, kwihana no kwizera byaburaga mu bantu kandi ari byo byonyine byagombaga kubahesha gukorera Imana ibyo ishima. Aho kubabonamo imbuto za Mwuka, hagaragaraga ubwibone, kwita ku mihango, guharanira ibyubahiro bidafite ishingiro, kwikanyiza n’ikandamiza. Itorero ryasubiye inyuma ryahumye amaso yaryo ryirengagiza kureba ibimenyetso by’ibihe. Ntabwo Imana yabatereranye cyangwa ngo yemere ko ubudahemuka bwayo butsindwa; ahubwo abantu bayivuyeho, maze bitandukanya n’urukundo rwayo. Kubera ko banze gukurikiza amabwiriza yayo, byatumye amasezerano yayo atabasohorezwa. Iyi niyo ngaruka yo kwirengagiza guha agaciro no gukoresha neza umucyo n’amahirwe Imana itanga. Keretse gusa itorero niryemera kugendera mu nzira ryahawe n’Imana, rikemera umurasire wose w’umucyo kandi rigakora inshingano yose ribasha guhishurirwa, naho nibitaba bityo, byanze bikunze iyobokamana rizahenebera risigare ryubahiriza imihango gusa, kandi umwuka wo kubaha Imana ubure burundu. Uko kuri kwagiye kugaragara kenshi mu mateka y’itorero. Imana isaba ko ubwoko bwayo bugira ibikorwa bishingiye ku kwizera ndetse no kumvira kujyanye n’imigisha n’amahirwe buhabwa. Kumvira bisaba igitambo n’umusaraba; kandi niyo mpamvu abantu benshi mu bavuga ko ari abayoboke ba Kristo banze kwakira umucyo uva mu ijuru, kandi nk’uko byagendekeye Abayuda bo mu gihe cya kera, ntibabashije kumenya igihe bagenderewemo. 412 Kubera ubwibone bwabo no kutizera kwabo, Uhoraho yabahiseho maze ukuri kwe aguhishurira abantu bari baremeye gukurikiza umucyo wose bararikiwe nk’uko byabaye ku bashumba b’i Betelehemu n’abanyabwenge b’i Burasirazuba. 228

Ibintu By'Ukuri 229

<strong>Ibintu</strong> By'Ukuri<br />

229

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!