21.04.2023 Views

Ibintu by'Ukuri

Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya…

Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya…

SHOW MORE
SHOW LESS

Create successful ePaper yourself

Turn your PDF publications into a flip-book with our unique Google optimized e-Paper software.

Ibintu By'Ukuri

Ntabwo ab’intiti mu by’iyobokamana ari bo bari basobanukiwe n’uku kuri kandi ngo

birundurire mu kukwamamaza. Iyo aba bajya kuba abarinzi b’indahemuka, biga Ibyanditswe

babishimikiriye kandi basenga, bajyaga kumenya isaha y’ijoro; ubuhanuzi bwajyaga

kubamenyesha ibigiye kubaho. Ariko ntibabaye muri uwo mwanya, bityo ubwo butumwa

buvugwa n’abantu bacishije bugufi cyane. Yesu yaravuze ati: “Nimugende mugifite umucyo,

butabiriraho mukiri mu nzira, kuko ugenda mu mwijima atamenya iyo ajya.” 405 Abantu

batera umugongo umucyo Imana yatanze, cyangwa se bakirengagiza kuwushaka igihe ukiri

bugufi bwabo, bene abo barekerwa mu mwijima. Ariko Umukiza aravuga ati: “Ni Jye mucyo

w’isi: unkurikira ntazagenda mu mwijima na hato, ahubwo azaba afite umucyo w’ubugingo.”

406 Umuntu wese ufite umugambi umwe wo gushaka gukora iby’Imana ishaka, agakurikiza

by’ukuri umucyo yahawe, bene uwo ni we uzakira umucyo mwinshi kurutaho. Bene uwo

azohererezwa umucyo wo kurabagirana kw’ijuru kugira ngo umuyobore mu kuri kose.

Igihe cyo kuza kwa Yesu bwa mbere, abatambyi n’abanditsi bo mu Murwa Wera bari

bararagijwe ibyanditswe bivuga ibyo Imana yakoze, bagombaga kuba baramenye

ibimenyetso by’ibihe maze bakamamaza ubutumwa bwo kuza kwa Mesiya wasezeranwe.

Ubuhanuzi bwa Mika bwari bwaravuze neza aho azavukira, na Daniyeli yari yaravuze igihe

azazira. 407 Imana yari yarahaye abayobozi b’Abayuda ubwo buhanuzi. Niba batari bazi

kandi ntibabwire abantu ko kuza kwa Mesiya kwegereje; nta rwitwazo bari bafite. Kutamenya

kwabo byari ingaruka yo kwirengagiza gutewe n’ubunyacyaha bwabo. Abayuda bubakaga

inzibutso z’abahanuzi babaga barishwe, kandi mu kubaha abakomeye bo ku isi babaga bari

guha ikuzo abagaragu ba Satani. Bari baratwawe no guharanira imyanya n’ubutware mu bantu

maze batakobwa icyubahiro cy’ijuru bari barahawe n’Umwami w’ijuru.

Abayobozi b’Abisiraheli bagombaga kuba barize bimbitse kandi mu cyubahiro cyinshi,

ibyo ahantu, igihe, n’ibizajyanirana n’igikorwa gikomeye cyane mu mateka y’isi, ari cyo kuza

k’Umwana w’Imana aje gusohoza igikorwa cyo gucungura umuntu. Abantu bose bagombaga

kuba barabaye maso kandi bagategereza kugira ngo babe mu ba mbere bazakira Umucunguzi

w’isi. Ariko murebe ibyabaye; abagenzi babiri bari bananiwe bamanuka bava ku misozi y’i

Nazareti, begera i Betelehemu, bagenda mu nzira yaho y’impatanwa kandi ndende cyane

barambukiranya bagera ku mpera y’iburasirazuba bw’uwo mujyi, bashakashaka aho

baruhukira n’icumbi ryo kwikingamo muri iryo joro ariko ntibahabona. Nta rembo na rimwe

ryabakinguriwe ngo bakirwe. Amaherezo, baje kubona aho kwikinga mu kiraro cy’inka, kandi

aho niho Umukiza w’isi yavukiye.

Abamarayika bo mu ijuru bari barabonye ikuzo Umwana w’Imana yari asangiye na Se

mbere y’uko isi iremwa, kandi bari barategereje bafite amatsiko menshi kuza kwe hano ku isi

nk’ikintu kigomba gutera ibyishimo byinshi abantu bose. Hatumwe abamarayika bo kujyanira

iyo nkuru nziza abantu bari biteguye kuyakira kandi bagombaga kuyimenyesha abatuye isi

bose bishimye. Kristo yari yaricishije bugufi kugeza ubwo yemera kwambara kamere muntu;

yagombaga kwikorera umutwaro w’umuvumo ubwo yagombaga gutangira ubugingo bwe

kuba igitambo cy’ibyaha; nyamara abamarayika bo bifuzaga ko no muri uko kwicisha bugufi

226

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!