21.04.2023 Views

Ibintu by'Ukuri

Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya…

SHOW MORE
SHOW LESS

Create successful ePaper yourself

Turn your PDF publications into a flip-book with our unique Google optimized e-Paper software.

Ibintu By'Ukuri

n’ibyiringiro byabo ku bintu by’ubu buzima maze bigiza kure rwose iby’urya munsi ukomeye,

ubwo ibikorwa ku isi byose bizahinduka ubusa.

Igihe Umukiza yabwiraga abayoboke be ibimenyetso byo kugaruka kwe, yanababwiye

ibyo gusubira inyuma mu kwizera bizabanziriza kugaruka kwe. Nk’uko byagenze mu minsi

ya Nowa, hazabaho ibikorwa ndetse n’ubucuruzi bw’iby’isi no gushaka ibinezeza - bazaba

bagura, bagurisha, bahinga, bubaka, barongora, bashyingira; bibagirwe Imana n’iby’ubuzima

bw’igihe kizaza. Kristo yaburiye abariho muri iki gihe avuga ati: “Ariko mwirinde, imitima

yanyu ye kuremererwa n’ivutu no gusinda, n’amaganya y’isi, uwo munsi ukazabatungura.”

“Nuko rero mujye muba maso, musenge iminsi yose, kugira ngo mubone kurokoka ibyo byose

byenda kubaho, no guhagarara imbere y’Umwana w’umuntu.” 389

Uko itorero rimeze muri iki gihe byavuzwe mu magambo y’Umukiza mu Byahishuwe

ngo: “Ufite izina ry’uko uriho, nyamara ukaba uri intumbi.” Kandi abantu banga kuva mu

mutekano babamo udafite icyo ushingiyeho bahabwa uyu muburo ukomeye ngo; “Ariko rero

nutaba maso, nzaza nk’umujura, nawe ntuzamenya igihe nzagutungurira.”390;

Byari ngombwa ko abantu baburirwa ibyo akaga kabategereje; kugira ngo bitume bitegura

ibigiye kuba bijyanye n’irangira ry’igihe cy’imbabazi. Umuhanuzi w’Imana aravuga ati:

“kandi umunsi w’Uwiteka ni mukuru uteye ubwoba cyane. Ni nde wabasha kuwihanganira?”

Ni nde “ufite mu maso hatunganye adakunda kureba ikibi, habe no kwitegereza ubugoryi”

uzabasha guhagarara ubwo Kristo azaba aje? 391 Ni abavuga bati; “‘Mana yacu, turakuzi’,”

392 nyamara twishe isezerano ryawe, kandi twakurikiye iyindi mana, duhisha ubugome

bwacu mu mitima maze dukunda inzira zo gukiranirwa.” Ku bantu nk’abo, umunsi

w’Uwiteka ni umunsi w’“umwijima ntabwo ari umucyo, ndetse ni umwijima w’icuraburindi

utagira umucyo na mba.” 393 Uhoraho yaravuze ati: “Icyo gihe, nzashakisha muri

Yerusalemu imuri, mpane abantu bibumbiye hamwe nk’inzoga y’itende, bibwira mu mitima

yabo bati: ‘Ari icyiza ari n’ikibi, Uwiteka nta cyo azadutwara.’” 394 “Nzahana ab’isi mbahora

ibyo bakoze bibi, n’abanyabyaha nzabahana mbahora gukiranirwa kwabo; nzamaraho

ubwibone bw’abibone, n’agasuzuguro k’abanyagitinyiro nzagacisha bugufi.” 395“Ifeza zabo

n’izahabu zabo ntabwo bizabasha kubakiza ku munsi w’uburakari bw’Uwiteka. Kandi

ubutunzi bwabo buzagendaho iminyago, n’amazu yabo azaba imisaka.” 396

Ubwo umuhanuzi Yeremiya yerekwaga iby’uyu munsi uteye ubwoba, yaratatse ati: “Ye

baba we, ye baba we! Mfite umubabaro mu gisenge cy’umutima; umutima wanjye

uradihagura, naniwe kwiyumanganya; kuko wumvise ijwi ry’impanda, n’induru z’intambara

mu mutima wanjye. Kurimbuka guhamagara ukundi kuko igihugu cyose kinyazwe.” 397

“Uwo munsi ni umunsi w’uburakari, ni umunsi w’amakuba n’umubabaro, ni umunsi wo

kurimbura no kwangiza, ni umunsi urimo umwijima n’ibihu, ni umunsi w’ibicu n’umwijima

w’icuraburindi. Ni umunsi wo kuvuza impanda n’induru.” 398 “Dore umunsi w’Uwiteka

uraje, uzazana uburakari bw’inkazi n’umujinya mwinshi, uhindure igihugu imyirare,

urimbure n’abanyabyaha bo muri cyo bashireho.” 399

224

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!