21.04.2023 Views

Ibintu by'Ukuri

Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya…

SHOW MORE
SHOW LESS

You also want an ePaper? Increase the reach of your titles

YUMPU automatically turns print PDFs into web optimized ePapers that Google loves.

Ibintu By'Ukuri

Isaha imwe cyangwa abiri mbere y’uko bugoroba, umwijima w’uwo munsi wakurikiwe

n’agacyo gake maze izuba rirarasa, nyamara ryari ritwikiriwe n’igicu cy’umukara cya

rukokoma. “Izuba rimaze kurenga, ibicu byongeye kuba byinshi maze buhita bwira.”

“Umwijima wa nijoro ntiwari usanzwe, kandi wari uteye ubwoba nk’uko uwo ku manywa

wari umeze. Nubwo ukwezi kwari gusanzwe kugaragara kose, nta kintu umuntu yabashaga

kubona atifashishije urumuri rundi. Iyo umuntu yarubonaga mu ngo zimukikije n’ahandi

hamwitaruye, rwasaga n’ururi kubonekera mu mwijima nk’uwo muri Egiputa wari umeze

nk’utacengerwamo n’imyambi y’umucyo.” 385 Umuntu wabonye ibyo yaravuze ati: “Muri

ibyo bihe, sinashoboraga kubura kubona ko ibiva byose by’ijuru n’isi byatwikiriwe

n’umwijima mwinshi cyangwa byashizeho, umwijima ntiwajyaga gushobora kurushaho

gusabagira hose.” 386 Nubwo ku isaha ya saa tatu z’iryo joro ukwezi kwabonetse kuzuye,

“ntikwari gufite imbaraga na nke zo kwirukana umwijima wari umeze nk’igicucu cy’urupfu.”

Nyuma ya saa sita z’ijoro wa mwijima warashize, maze ukwezi kubonetse ubwa mbere kuza

gusa n’amaraso.

Itariki ya 19 Gicurasi 1780, mu mateka iyo tariki yiswe, “Umunsi w’Umwijima.” Guhera

mu gihe cya Mose, nta gihe cyigeze kibaho cy’umwijima ukomeye kandi wamaze igihe

kirekire, ukanakwira ahantu hanini nk’uwo. Uko uwo munsi wari umeze nk’uko byavuzwe

n’abawubonesheje amaso yabo, ni ukwirangira kw’amagambo y’Umukiza yari yaravuzwe

n’umuhanuzi Yoweli wari warabyanditse mu myaka ibihumbi bibiri na magana atanu mbere

y’uko bisohora. Yoweli yari yaravuze ati: “Izuba rizahinduka umwijima, n’ukwezi

kuzahinduka amaraso, uwo munsi mukuru w’Uwiteka uteye ubwoba utaraza.” 387

Kristo yari yarasabye abigishwa be kuba maso bakita ku bimenyetso byo kugaruka kwe,

kandi bakazishima ubwo bari kubona ibigaragaza kugaruka k’Umwami wabo. “Nuko ibyo

nibitangira kubaho, muzarararame, mwubure imitwe yanyu, kuko gucungurwa kwanyu

kuzaba kwenda gusohora.” Umukiza yeretse abayoboke be ibiti byari bigiye kubumbura

uburabyo mu gihe cy’umuhindo, maze arababwira ati: “Iyo bimaze gutoha, murabireba

mukamenya ubwanyu ko igihe cy’impeshyi kiri bugufi; nuko namwe nimubona ibyo bibaye,

muzamenye yuko ubwami bw’Imana buri hafi.” 388

Nyamara uko mu itorero umutima wo kwicisha bugufi no kwitanga wasimburwaga no

kwibona no kwishingikiriza ku mihango gusa, gukunda Kristo no kwizera ibyo kugaruka kwe

byarakonje. Batwawe no gukunda iby’isi no gushaka ibibanezeza, maze abiyitaga ubwoko

bw’Imana baba impumyi, bibagirwa amabwiriza y’Umukiza yerekeranye n’ibimenyetso byo

kuza kwe. Inyigisho zivuga ibyo kugaruka kwe ntizitaweho; ibyanditswe bikuvugaho

byasobanuwe nabi bihindukira abantu umwijima, kugeza ubwo byirengagijwe ndetse

biribagirana burundu. Uko niko byagenze by’umwihariko mu matorero yo muri Amerika.

Umudendezo no kugubwa neza abantu b’inzego zose bari bafite, irari rikabije ryo gushaka

gukungahara no kwinezeza, gutwarwa no gushaka amafaranga, guharanira kwamamara no

gukomera byasaga n’ibishakwa na bose, byateye abantu kwerekeza inyungu zabo

223

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!