21.04.2023 Views

Ibintu by'Ukuri

Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya…

SHOW MORE
SHOW LESS

You also want an ePaper? Increase the reach of your titles

YUMPU automatically turns print PDFs into web optimized ePapers that Google loves.

Ibintu By'Ukuri

“Umunsi w’umwijima wo ku wa 19 Gicurasi 1780, wabaye amayobera ndetse uba

igitangaza kitigeze kubaho. Umwijima utabona uko usobanurwa wakwiriye ijuru ryose

n’ikirere cy’igihugu cy’Ubwongereza Bushya.” 382

Umuntu wabibonye wabaga muri Leta ya Massachusetts avuga iby’uwo mwijima muri

aya magambo: “Mu gitondo izuba ryararashe umucyo uratangaza, ariko mu kanya gato

ririjima. Ibicu byaramanutse byegera hasi, maze biturukamo umwijima uteye ubwoba. Ibyo

bicu bimaze kugaragara, imirabyo yahise irabya, inkuba zirakubita maze hagwa imvura nke.

Ahagana saa tatu za mu gitondo, bya bicu byaragabanutse, maze ibintu birahinduka, maze isi,

ibitare, ibiti, inyubako, amazi ndetse n’abantu bahindurwa n’umucyo utunguranye utari uwo

ku isi. Hashize iminota mike, igicu cyijimye kiremereye cyatwikiriye ikirere cyose uretse

umucyo muke cyane wagaragaraga imuhero kandi hari hijimye nk’uko biba bimeze saa tatu

z’ijoro mu gihe cy’impeshyi. . .

“Ubwoba, guhagarika umutima, ndetse no gutangara byarushagaho kuzura intekerezo

z’abantu. Abagore bahagararaga ku miryango y’inzu, bakitegereza icyo kirere cyijimye;

abagabo bahise bataha bava mu mirimo bakoreraga mu mirima; ababaji bahagarika imirimo

yabo, abacuzi na bo biba bityo, ndetse n’abacuruzi. Amashuri yahise afunga abanyeshuri

barataha, maze abana biruka bahinda umushyitsi bajya iwabo. Abari mu nzira bagenda

bahagaze ku mazu yari hafi yabo. Buri muntu wese yaribazaga ati: “Ni iki kigiye kuba?”

Byasaga n’aho umuyaga ukaze ugiye kwisuka mu gihugu cyangwa nk’aho ari umunsi

w’iherezo rya byose.

“Bacanye amatara maze yaka nk’aho ari mu ijoro ricuze umwijima ryo mu gihe

cy’umuhindo. . . Inkoko n’ibishuhe byaratashye bijya aho birara, amashyo n’imikumbi

birataha, ibikeri biragonga, inyoni ziririmba indirimbo zazo za nimugoroba ndetse

n’uducurama dutangira kuguruka. Nyamara abantu bo bari bazi ko butari bwira ...

“Dogoteri Nathanael Whittaker wari umupasitoro w’itorero rya Tabernacle i Salem,

yayoboreye imihango yo kuramya Imana mu nzu yaberagamo inama maze abwiriza

ikibwirizwa yahamirijemo ko uwo mwijima ari indengakamere. Amateraniro yo gusenga

yateranye ahandi hantu henshi. Amasomo yasomwe mu buryo butunguranye yose yasaga

n’ayerekana ko uwo mwijima uhuje n’ubuhanuzi Ibyanditswe bivuga. . . Bimaze kurenga saa

tanu za mu gitondo, umwijima warushijeho kuba mwinshi.” 383 “Mu duce twinshi tw’igihugu

byari bikomeye mu gihe cy’amanywa, ku buryo abantu batashoboraga kuvuga igihe

bifashishije isaha cyangwa ngo babashe gukora imirimo yabo yo mu rugo batabashije gucana

amatara. . .

“Uwo mwijima wakwiriye ahantu hagari cyane. Wagaragaye mu karere ka kure cyane ka

Falmouth gaherereye iburasirazuba. Iburengerazuba, uwo mwijima wageze mu karere

kitaruye cyane ka Konekitikati ( Connecticut) no mu mujyi wa Alibaniya (Albany). Mu

majyepfo, wagaragaye ku nkengero z’inyanja, kandi mu majyaruguru waragiye ugera ku

mpera ya kure ya Amerika.” 384

222

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!