21.04.2023 Views

Ibintu by'Ukuri

Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya…

SHOW MORE
SHOW LESS

You also want an ePaper? Increase the reach of your titles

YUMPU automatically turns print PDFs into web optimized ePapers that Google loves.

Ibintu By'Ukuri

gusubiranamo zikicana nta mbabazi. Nta nubwo kwera kw’ingoro y’Imana kwigeze

gushobora gukumira ubugome bwabo bukabije. Abaje kuramya Imana bicirwaga imbere

y’urutambiro, bityo ubuturo buziranenge bukanduzwa n’imirambo y’abantu bishwe. Nyamara

mu buhumyi bwabo no mu kwigerezaho kwabo kurimo ubwirasi, abatezaga ayo marorerwa

babwiraga abantu mu ruhame ko badatewe ubwoba n’uko Yerusalamu izarimbuka, kuko yari

umurwa w’Imana. Kugira ngo bashimangire ubutegetsi bwabo burusheho gukomera, bahaye

ibiguzi abahanuzi b’ibinyoma kugira ngo babwire abantu ko bagomba gutegereza ko Imana

izabatabara kandi ibyo babivugaga no mu gihe ingabo z’Abanyaroma zari zigose ingoro

y’Imana. Kugeza ku iherezo abantu benshi bari bacyiringiye ko Usumbabyose azabatabara

akabatsindira abanzi babo. Nyamara Abisiraheli bari barasuzuguye uburinzi bw’Imana, bityo

rero ntibari bagifite umurengezi. Mbega Yerusalemu yari ibabaye! Yari ishenywe

n’amacakubiri ayirimo, amaraso y’abaturage bayo bicanye ubwabo yatembaga mu mayira mu

gihe ingabo z’abanyamahanga zarimo zisenya ibihome byayo zikica abasirikare bayo!

Ibyo Yesu yahanuye byose byerekeye ku gusenywa kwa Yerusalemu byasohoye nk’uko

yabivuze nta na kimwe gisigaye. Abayuda bamenye ukuri kw’amagambo yababwiye

ababurira ati: « Kuko urubanza muca ari rwo muzacirwa namwe, urugero mugeramo ari rwo

muzagererwamo namwe ». Matayo 7:2.

Hagaragaye ibimenyetso n’ibitangaza byerekanaga ko hagiye kubaho akaga no

kurimbuka. Mu gicuku, umucyo udasanzwe wamuritse ku ngoro y’Imana no ku rutambiro.

Igihe izuba ryari rirenze, ku bicu hagaragaye amafarasi y’intambara ndetse n’abarwanyi

biteguye kujya ku rugamba. Abatambyi batambaga ibitambo mu buturo bwera nijoro batewe

ubwoba n’amajwi adasanzwe. Isi yahinze umushyitsi maze humvikana amajwi menshi ataka

avuga ati: «Tuve hano ». Urugi rw’irembo ry’iburasirazuba, rwari ruremereye cyane ku buryo

abagabo makumyabiri barukingaga bibaruhije kandi rwari rufashe ku byuma binini bishinze

hasi cyane mu mabuye akomeye ashashe hasi, rwakingutse mu gicuku nta muntu ugaragara

urukinguye. 16

Hari umugabo wamaze imyaka irindwi azenguruka utuyira two muri Yerusalemu, abwira

abantu amahano yagombaga kugwira uwo mujyi. Ku manywa na nijoro, yaririmbaga

indirimbo y’agahinda ibabaje avuga ati: « Mwumve ijwi riturutse iburasirazuba! mwumve

ijwi riturutse iburengera zuba! ijwi riturutse mu byerekezo bine! Ijwi rivuga ibibi bizaba kuri

Yerusalemu no ku ngoro y’Imana! ijwi rivuga ibibi bizaba ku bakwe no ku bageni! Ijwi rivuga

ibibi bizaba ku bantu bose! »17 Uwo muntu utari asanzwe yarafunzwe kandi akubitwa

ibiboko; ariko ntiyigeze abyivovotera na rimwe. Ku bitutsi bamutukaga no ku nabi

bamugiriraga, yabasubizaga igisubizo kimwe rukumbi ababwira ati : « Yerusalemu we,

ugushije ishyano ! Mugushije ishyano bantu mutuye muri Yerusalemu! » Yakomeje gutaka

ababurira kugeza igihe yiciwe mu gitero yari yarahanuye ko kizabaho.

Nta Mukristo n’umwe waguye mu isenywa rya Yerusalemu. Kristo yari yaraburiye

abigishwa be, kandi abizeye amagambo ye bose bitaye ku kugenzura ikimenyetso

15

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!