21.04.2023 Views

Ibintu by'Ukuri

Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya…

SHOW MORE
SHOW LESS

Create successful ePaper yourself

Turn your PDF publications into a flip-book with our unique Google optimized e-Paper software.

Ibintu By'Ukuri

Uwitwa Baxister yaravuze ati: “Gutekereza ko Umukiza agiye kugaruka biranezeza cyane

kandi bikanshimisha.” 374 “Gukunda kugaruka k’Umukiza no gutegereza ibyo byiringiro

by’umugisha ni wo murimo wo kwizera kandi ni na wo muco uranga intore ze.” “Niba urupfu

ari rwo mwanzi wa nyuma uzatsembwaho ku munsi w’umuzuko, dushobora kumenya uburyo

abizera bari bakwiriye kwifuza cyane kandi mu masengesho yabo bagasabira kugaruka

bwangu k’Umukiza wabo, ubwo iyo nsinzi ishyitse kandi iheruka izaba igezweho.” 375 “Uyu

ni umunsi abizera bose bari bakwiriye kwifuza kubera ko ari wo uzaba ari umuzoso

w’umurimo wose wakozwe wo kubacungura, kandi ukaba iherezo ry’ibyifuzo n’imihati

by’ubugingo bwabo.” “Mwami mwiza, bangutsa uwo munsi w’ihumure!” 376 Ibyo ni byo

byari ibyiringiro by’itorero ry’intumwa, iby’itorero ryo “mu butayu” ndetse n’itorero

ry’Abagorozi.

Ntabwo ubuhanuzi buvuga gusa uko Kristo azagaruka ndetse n’umugambi w’uko

kugaruka, ahubwo bunerekana ibimenyetso abantu bagomba kumenyeraho ko kugaruka kwe

kwegereje. Yesu yaravuze ati: “Kandi hazaba ibimenyetso ku zuba no ku kwezi no ku

nyenyeri.”(Luka 21:25) “Izuba rizijima, n’ukwezi ntikuzava umwezi wako, n’inyenyeri

zizagwa ziva mu ijuru, n’imbaraga zo mu ijuru zizanyeganyega. Ubwo nibwo bazabona

Umwana w’umuntu aje ku bicu, afite ubushobozi bwinshi n’ubwiza.” 377 Umwanditsi

w’Ibyahishuwe na we yavuze ibimenyetso bya mbere mu bimenyetso bizabanziriza kugaruka

kwe ati: “habaho igishyitsi cyinshi; izuba ririrabura nk’ikigunira kiboheshejwe ubwoya;

ukwezi kose guhinduka nk’amaraso.”(Ibyahishuwe 6:12).

Ibyo bimenyetso byagaragaye mbere y’itangira ry’ikinyejana cya cumi n’icyenda. Mu

rwego rwo gusohora k’ubu buhanuzi, mu mwaka wa 1755 habayemo umutingito w’isi

ukomeye bikabije utarigeze ubaho. Nubwo uwo mutingito uzwi ku izina ry’umutingito w’i

Lisbone, wageze ku gice kinini cy’umugabane w’Uburayi, Afrika ndetse na Amerika.

Wumvikanye kandi i Greenland , mu burengerazuba bw’Ubuhinde, ku kirwa cya Madeira,

muri Noruveje, muri Suwedi, mu Bwongereza no muri Ireland. Wakwiriye ahantu hafite

ubuso buruta kilometero kare miliyoni icumi. Muri Afrika, uwo mutingito wabaye mwinshi

cyane nko mu Burayi. Umugabane munini w’umujyi wa Alije (muri Alijeriya) warasenyutse;

kandi umudugudu muto wari hafi cyane ya Maroko wari utuwe n’abantu bari hagati

y’ibihumbi umunani n’icumi wararigise urazimangatana burundu. Umuraba ukomeye

warengeye inkengero za Esipanye na Afurika maze urengera imijyi bityo wangiza byinshi

cyane.

Muri Esipanye no muri Porutigali niho uwo mutingito wibasiye cyane. Bavuga ko mu

mujyi wa Kadizi, umuvumba w’amazi yisukaga ku nkombe wari ufite ubuhagarike bugera

kuri metero cumi n’umunani. “Imisozi imwe yari miremire cyane muri Porutigali

yaranyeganyeze bikomeye nk’aho uwo mutingito uturutse mu mfatiro zayo, indi yagiye

isadukira mu mpinga zayo mu buryo butangaje, maze amahindure menshi asohokamo

asandara mu bibaya biyikikije. Bavuga ko ibirimi by’umuriro byaturukaga muri iyo misozi.”

378

220

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!