Ibintu by'Ukuri
Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya… Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya…
Ibintu By'Ukuri ngo ugendere ku mafarashi yawe, no ku magare y’agakiza kawe.” “Imisozi yarakubonye, ihinda umushyitsi; amasumo y’amazi arahita; imuhengeri humvikanisha ijwi ryaho, hategera amaboko yaho hejuru. Izuba n’ukwezi bihagarara mu kibanza cyabyo, ku bw’umucyo imyambi yawe yagendanaga, no ku bwo kwaka kw’icumu ryawe rirabagirana.” “Wazanywe no gukiza ubwoko bwawe, kandi no gukiza uwawe wasize.” 356 Igihe Umukiza yari hafi gutandukana n’abigishwa be, yabahumurije mu mibabaro yabo, abasezeranira ko azagaruka agira ati: “Ntimuhagarike imitima yanyu . . . Mu rugo rwa Data harimo amazu menshi. Ngiye kubategurira ahanyu. Kandi ubwo ngiye kubategurira ahanyu, nzagaruka mbajyane iwanjye, ngo aho ndi, namwe muzabeyo.” 357 “Umwana w’umuntu ubwo azazana n’abamarayika bose, afite ubwiza bwe, ni bwo azicara ku ntebe y’ubwiza bwe: amahanga yose azateranirizwa imbere ye. ” 358 Abamarayika bamanutse ku musozi wa Elayono nyuma yo kuzamurwa mu ijuru kwa Kristo, basubiriyemo abigishwa rya sezerano ryo kugaruka kwa Kristo bati: “Yesu, ubakuwemo akazamurwa mu ijuru, azaza atyo, nk’uko mumubonye ajya mu ijuru.”(Ibyakozwe 1:11). Ubwo intumwa Pawulo yavugishwaga na Mwuka w’Imana, yarahamije ati: “Kuko Umwami ubwe azaza, amanutse ava mu ijuru, aranguruye ijwi rirenga, hamwe n’ijwi rya Marayika ukomeye, n’impanda y’Imana nuko abapfiriye muri Kristo ni bo bazabanza kuzuka.” 359 Umuhanuzi wo ku kirwa cya Patimosi aravuga ati: “Dore arazana n’ibicu, kandi amaso yose azamureba. ” 360 Kuza kwe kuzaba kugaragiwe n’ikuzo ry’“ibintu byose bizongera gutunganirizwa, nk’uko Imana yavugiye mu kanwa k’abahanuzi bera bayo bose, uhereye kera kose.” 361 Ubwo ni bwo ingoma y’umubi yamaze igihe kirekire izakurwaho. “Ubwami bw’isi buzaba ubw’Umwami wacu n’ubwa Kristo we, kandi azahora ku ngoma iteka ryose.” 362 “Maze icyubahiro cy’Uwiteka kizahishurwa, kandi abantu bose bazakibonera rimwe, kuko akanwa k’Uwiteka ari ko kabivuze.” “Nk’uko ubutaka bumera umumero, kandi nk’uko umurima umeramo imbuto ziwuhinzwemo, ni ko Umwami Imana izameza gukiranuka n’ishimwe imbere y’amahanga yose.” “Uwo munsi Uwiteka Nyiringabo azabera abantu be barokotse ikamba ry’icyubahiro n’umurimbo.” 363 Ubwo nibwo ingoma y’amahoro kandi yategerejwe igihe kirekire ya Mesiya izashyirwaho mu ijuru. “Uwiteka ahumurije i Siyoni n’imyanya yaho yose yabaye imyirare arayihumurije; ubutayu bwaho abuhinduye nka Edeni, n’ikidaturwa cyaho akigize nka ya ngobyi y’Uwiteka.” “Buzahabwa ubwiza bw’i Lebanoni n’igikundiro cy’i Karumeli n’i Sharoni.” “Ntuzongera kwitwa Intabwa, n’igihugu cyawe ntikizongera kwitwa Umwirare; ahubwo uzitwa Inkundwakazi n’igihugu cyawe kizitwa Uwashyingiwe.” “Kandi nk’uko umukwe anezererwa umugeni, ni ko Uwiteka Imana yawe izakunezererwa. ” 364 Kugaruka kwa Yesu kwakomeje kubera abayoboke be ibyiringiro bihoraho mu bihe byose. Isezerano Umukiza yatanze ubwo yasezeraga ari ku musozi wa Elayono ko azagaruka, ryateye abigishwa kubona neza ahazaza habo, ryuzuza imitima yabo ibyishimo n’ibyiringiro 218
Ibintu By'Ukuri bidashobora gucogozwa n’umubabaro cyangwa ngo ibigeragezo bibikureho. Igihe babaga bari mu mibabaro n’akarengane, isezerano ryo “kugaruka kw’Imana ikomeye n’Umukiza wacu Yesu-Kristo” ni ryo ryababeraga “ibyiringiro by’umugisha.” Igihe Abakristo b’i Tesalonike bari bashenguwe n’agahinda ubwo bahambaga incuti zabo bakundaga kandi zariringiraga ko zizaba zikiriho zikabona Umukiza agarutse, Pawulo wari umwigisha wabo yerekeje intekerezo zabo ku muzuko uzabaho ubwo Umukiza azaba agarutse. Icyo gihe ni bwo abapfira muri Kristo bazazuka maze bazamukane n’abazaba bakiri bazima, bajye gusanganira Umukiza mu kirere. Yarababwiye ati: “Nuko rero tuzabana n’Umwami iteka ryose. Nuko mumaranishe imibabaro kubwirana ayo magambo.” 365 Ubwo yari ku kirwa cy’ibihanamanga cya Patimosi, umwigishwa wakundwaga yumvise iri sezerano ngo: “Dore ndaza vuba,” maze igisubizo cye cyarimo urukumbuzi cyatura isengesho ry’itorero riri mu rugendo ati: “Amen, ngwino Mwami Yesu.” 366 Muri za gereza, ku mambo, no mu mbago, intungane n’abishwe bazira kwizera kwabo bahamirije ukuri, uko imyaka ihita indi igataha, ni ko haturuka amagambo yatura kwizera kwabo n’ibyiringiro bari bafite. “Amaze kwemera bidasubirwaho iby’umuzuko wa Kristo, kandi ko kubw’ibyo na we azazuka ubwo Kristo azaba agarutse, umwe muri abo Bakristo yaravuze ati: “basuzuguraga urupfu, bakagaragara ko barurusha imbaraga.” 367 Bishimiraga kumanuka bajya mu gituro, kuko “bagombaga kuzavamo banesheje.” 368 Bari bategereje “Umukiza ugomba kuva mu ijuru aje mu bicu no mu ikuzo rya Se,” “maze akazanira intungane ingoma izahoraho.” Abawalidense na bo bari bafite uko kwizera. 369 Wycliffe yari ategereje kugaruka kw’Umucunguzi nk’ibyiringiro by’itorero. 370 Luteri yaravuze ati: “Niringira rwose ntashidikanya ko imyaka magana atatu itazuzura umunsi w’urubanza utaragera. Imana ntishaka kandi ntishobora gukomeza kwihanganira iyi si yacumuye.” “Umunsi ukomeye ubwo ingoma y’ibibi izakurwaho uregereje.” 371 Melanchthon yaravuze ati: “Iyi si ishaje iri hafi kugera ku iherezo ryayo.” Kaluvini arararikira Abakristo “kudashidikanya ngo babure kwifuza cyane umunsi wo kugaruka kwa Kristo uzaba ari uw’umunezero uruta iyindi yose yabayeho,” kandi avuga ko, “umuryango wose w’abizera utazabura kubona uwo munsi.” “Tugomba gusonzera kuzabona Kristo, tugomba kumushaka, kumutegereza, kugeza mu museke w’uwo munsi ukomeye, ubwo Umukiza wacu azerekana byuzuye ubwiza bw’ubwami Bwe.” 372 Umugorozi Knox wo muri Sikotilandi na we yaravuze ati: “Mbese Umukiza wacu Yesu— Kristo ntiyajyanye umubiri wacu mu ijuru? Mbese ntazagaruka? Tuzi ko azagaruka kandi ntazatinda.” Ridley na Latimer, bemeye guhara ubuzima bwabo bazira ukuri, bari barategereje kugaruka k’Umukiza bizeye. Ridley yaranditse ati: “Nta gushidikanya isi igeze ku musozo; ibyo ndabyizeye rwose. Nimutyo dufatanye n’umugaragu w’Imana Yohana, maze turangururire mu mitima yacu tubwira Umukiza wacu Yesu Kristo tuti, “ngwino Mwami Yesu!” 373 219
- Page 175 and 176: Ibintu By'Ukuri abashije gucika aba
- Page 177 and 178: Ibintu By'Ukuri hirya no hino akora
- Page 179 and 180: Ibintu By'Ukuri Igice Cya 13 - Ubuh
- Page 181 and 182: Ibintu By'Ukuri babaga ari abagabo;
- Page 183 and 184: Ibintu By'Ukuri no kumenya kuvuga n
- Page 185 and 186: Ibintu By'Ukuri Igice Cya 14 - Abag
- Page 187 and 188: Ibintu By'Ukuri yari yarateguye zas
- Page 189 and 190: Ibintu By'Ukuri yabayeho. Uwo mugor
- Page 191 and 192: Ibintu By'Ukuri 269 cyabereye umugi
- Page 193 and 194: Ibintu By'Ukuri magana arindwi yari
- Page 195 and 196: Ibintu By'Ukuri Ubwo Wesley yavugag
- Page 197 and 198: Ibintu By'Ukuri “n’imbaraga nta
- Page 199 and 200: Ibintu By'Ukuri guhindura ubusa ite
- Page 201 and 202: Ibintu By'Ukuri bidatinze akamusimb
- Page 203 and 204: Ibintu By'Ukuri kugira ngo burwanye
- Page 205 and 206: Ibintu By'Ukuri zabo, bishingikirij
- Page 207 and 208: Ibintu By'Ukuri cyaramirijwe mu nam
- Page 209 and 210: Ibintu By'Ukuri ihumure n’ibyirin
- Page 211 and 212: Ibintu By'Ukuri y’uko Impindurama
- Page 213 and 214: Ibintu By'Ukuri Icyiyongeye kuri ak
- Page 215 and 216: Ibintu By'Ukuri Igihe Ubufaransa bw
- Page 217 and 218: Ibintu By'Ukuri Igice Cya 16 - Abak
- Page 219 and 220: Ibintu By'Ukuri ikoresheje undi mug
- Page 221 and 222: Ibintu By'Ukuri yivuye inyuma ubure
- Page 223 and 224: Ibintu By'Ukuri ko hari idini ubari
- Page 225: Ibintu By'Ukuri Igice Cya 17 - Inte
- Page 229 and 230: Ibintu By'Ukuri I Lisbone “humvik
- Page 231 and 232: Ibintu By'Ukuri Isaha imwe cyangwa
- Page 233 and 234: Ibintu By'Ukuri Kubw’uwo munsi uk
- Page 235 and 236: Ibintu By'Ukuri kwe, Umwana w’Isu
- Page 237 and 238: Ibintu By'Ukuri 229
- Page 239 and 240: Ibintu By'Ukuri cy’imyaka cumi n
- Page 241 and 242: Ibintu By'Ukuri Kristo, yahakanaga
- Page 243 and 244: Ibintu By'Ukuri ibigiye kuzabaho bi
- Page 245 and 246: Ibintu By'Ukuri usanga ko ikintu cy
- Page 247 and 248: Ibintu By'Ukuri 1810 Iminsi / Imyak
- Page 249 and 250: Ibintu By'Ukuri gucungurwa kwabo gu
- Page 251 and 252: Ibintu By'Ukuri y’aho ntiyashoboy
- Page 253 and 254: Ibintu By'Ukuri umubano uhamye na S
- Page 255 and 256: Ibintu By'Ukuri umugambi yayo, kugi
- Page 257 and 258: Ibintu By'Ukuri Babonye ko bidashob
- Page 259 and 260: Ibintu By'Ukuri Igice Cya 19 - Umuc
- Page 261 and 262: Ibintu By'Ukuri abambwa ku musaraba
- Page 263 and 264: Ibintu By'Ukuri Icyo bireberaga gus
- Page 265 and 266: Ibintu By'Ukuri 8:14, ikubiyemo n
- Page 267 and 268: Ibintu By'Ukuri gusobanurwa nyuma y
- Page 269 and 270: Ibintu By'Ukuri Nta butumwa nk’ub
- Page 271 and 272: Ibintu By'Ukuri azanye n’impanda
- Page 273 and 274: Ibintu By'Ukuri kuri Rekabu. Abo nt
- Page 275 and 276: Ibintu By'Ukuri cy’ubuhanuzi bwa
Ibintu By'Ukuri

bidashobora gucogozwa n’umubabaro cyangwa ngo ibigeragezo bibikureho. Igihe babaga

bari mu mibabaro n’akarengane, isezerano ryo “kugaruka kw’Imana ikomeye n’Umukiza

wacu Yesu-Kristo” ni ryo ryababeraga “ibyiringiro by’umugisha.” Igihe Abakristo b’i

Tesalonike bari bashenguwe n’agahinda ubwo bahambaga incuti zabo bakundaga kandi

zariringiraga ko zizaba zikiriho zikabona Umukiza agarutse, Pawulo wari umwigisha wabo

yerekeje intekerezo zabo ku muzuko uzabaho ubwo Umukiza azaba agarutse. Icyo gihe ni

bwo abapfira muri Kristo bazazuka maze bazamukane n’abazaba bakiri bazima, bajye

gusanganira Umukiza mu kirere. Yarababwiye ati: “Nuko rero tuzabana n’Umwami iteka

ryose. Nuko mumaranishe imibabaro kubwirana ayo magambo.” 365

Ubwo yari ku kirwa cy’ibihanamanga cya Patimosi, umwigishwa wakundwaga yumvise

iri sezerano ngo: “Dore ndaza vuba,” maze igisubizo cye cyarimo urukumbuzi cyatura

isengesho ry’itorero riri mu rugendo ati: “Amen, ngwino Mwami Yesu.” 366

Muri za gereza, ku mambo, no mu mbago, intungane n’abishwe bazira kwizera kwabo

bahamirije ukuri, uko imyaka ihita indi igataha, ni ko haturuka amagambo yatura kwizera

kwabo n’ibyiringiro bari bafite. “Amaze kwemera bidasubirwaho iby’umuzuko wa Kristo,

kandi ko kubw’ibyo na we azazuka ubwo Kristo azaba agarutse, umwe muri abo Bakristo

yaravuze ati: “basuzuguraga urupfu, bakagaragara ko barurusha imbaraga.” 367

Bishimiraga kumanuka bajya mu gituro, kuko “bagombaga kuzavamo banesheje.” 368

Bari bategereje “Umukiza ugomba kuva mu ijuru aje mu bicu no mu ikuzo rya Se,” “maze

akazanira intungane ingoma izahoraho.” Abawalidense na bo bari bafite uko kwizera. 369

Wycliffe yari ategereje kugaruka kw’Umucunguzi nk’ibyiringiro by’itorero. 370

Luteri yaravuze ati: “Niringira rwose ntashidikanya ko imyaka magana atatu itazuzura

umunsi w’urubanza utaragera. Imana ntishaka kandi ntishobora gukomeza kwihanganira iyi

si yacumuye.” “Umunsi ukomeye ubwo ingoma y’ibibi izakurwaho uregereje.” 371

Melanchthon yaravuze ati: “Iyi si ishaje iri hafi kugera ku iherezo ryayo.” Kaluvini

arararikira Abakristo “kudashidikanya ngo babure kwifuza cyane umunsi wo kugaruka kwa

Kristo uzaba ari uw’umunezero uruta iyindi yose yabayeho,” kandi avuga ko, “umuryango

wose w’abizera utazabura kubona uwo munsi.” “Tugomba gusonzera kuzabona Kristo,

tugomba kumushaka, kumutegereza, kugeza mu museke w’uwo munsi ukomeye, ubwo

Umukiza wacu azerekana byuzuye ubwiza bw’ubwami Bwe.” 372

Umugorozi Knox wo muri Sikotilandi na we yaravuze ati: “Mbese Umukiza wacu Yesu—

Kristo ntiyajyanye umubiri wacu mu ijuru? Mbese ntazagaruka? Tuzi ko azagaruka kandi

ntazatinda.” Ridley na Latimer, bemeye guhara ubuzima bwabo bazira ukuri, bari barategereje

kugaruka k’Umukiza bizeye. Ridley yaranditse ati: “Nta gushidikanya isi igeze ku musozo;

ibyo ndabyizeye rwose. Nimutyo dufatanye n’umugaragu w’Imana Yohana, maze

turangururire mu mitima yacu tubwira Umukiza wacu Yesu Kristo tuti, “ngwino Mwami

Yesu!” 373

219