21.04.2023 Views

Ibintu by'Ukuri

Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya…

SHOW MORE
SHOW LESS

You also want an ePaper? Increase the reach of your titles

YUMPU automatically turns print PDFs into web optimized ePapers that Google loves.

Ibintu By'Ukuri

ngo ugendere ku mafarashi yawe, no ku magare y’agakiza kawe.” “Imisozi yarakubonye,

ihinda umushyitsi; amasumo y’amazi arahita; imuhengeri humvikanisha ijwi ryaho, hategera

amaboko yaho hejuru. Izuba n’ukwezi bihagarara mu kibanza cyabyo, ku bw’umucyo

imyambi yawe yagendanaga, no ku bwo kwaka kw’icumu ryawe rirabagirana.” “Wazanywe

no gukiza ubwoko bwawe, kandi no gukiza uwawe wasize.” 356

Igihe Umukiza yari hafi gutandukana n’abigishwa be, yabahumurije mu mibabaro yabo,

abasezeranira ko azagaruka agira ati: “Ntimuhagarike imitima yanyu . . . Mu rugo rwa Data

harimo amazu menshi. Ngiye kubategurira ahanyu. Kandi ubwo ngiye kubategurira ahanyu,

nzagaruka mbajyane iwanjye, ngo aho ndi, namwe muzabeyo.” 357 “Umwana w’umuntu

ubwo azazana n’abamarayika bose, afite ubwiza bwe, ni bwo azicara ku ntebe y’ubwiza bwe:

amahanga yose azateranirizwa imbere ye. ” 358

Abamarayika bamanutse ku musozi wa Elayono nyuma yo kuzamurwa mu ijuru kwa

Kristo, basubiriyemo abigishwa rya sezerano ryo kugaruka kwa Kristo bati: “Yesu,

ubakuwemo akazamurwa mu ijuru, azaza atyo, nk’uko mumubonye ajya mu

ijuru.”(Ibyakozwe 1:11). Ubwo intumwa Pawulo yavugishwaga na Mwuka w’Imana,

yarahamije ati: “Kuko Umwami ubwe azaza, amanutse ava mu ijuru, aranguruye ijwi rirenga,

hamwe n’ijwi rya Marayika ukomeye, n’impanda y’Imana nuko abapfiriye muri Kristo ni bo

bazabanza kuzuka.” 359 Umuhanuzi wo ku kirwa cya Patimosi aravuga ati: “Dore arazana

n’ibicu, kandi amaso yose azamureba. ” 360

Kuza kwe kuzaba kugaragiwe n’ikuzo ry’“ibintu byose bizongera gutunganirizwa, nk’uko

Imana yavugiye mu kanwa k’abahanuzi bera bayo bose, uhereye kera kose.” 361 Ubwo ni

bwo ingoma y’umubi yamaze igihe kirekire izakurwaho. “Ubwami bw’isi buzaba

ubw’Umwami wacu n’ubwa Kristo we, kandi azahora ku ngoma iteka ryose.” 362 “Maze

icyubahiro cy’Uwiteka kizahishurwa, kandi abantu bose bazakibonera rimwe, kuko akanwa

k’Uwiteka ari ko kabivuze.” “Nk’uko ubutaka bumera umumero, kandi nk’uko umurima

umeramo imbuto ziwuhinzwemo, ni ko Umwami Imana izameza gukiranuka n’ishimwe

imbere y’amahanga yose.” “Uwo munsi Uwiteka Nyiringabo azabera abantu be barokotse

ikamba ry’icyubahiro n’umurimbo.” 363

Ubwo nibwo ingoma y’amahoro kandi yategerejwe igihe kirekire ya Mesiya izashyirwaho

mu ijuru. “Uwiteka ahumurije i Siyoni n’imyanya yaho yose yabaye imyirare arayihumurije;

ubutayu bwaho abuhinduye nka Edeni, n’ikidaturwa cyaho akigize nka ya ngobyi y’Uwiteka.”

“Buzahabwa ubwiza bw’i Lebanoni n’igikundiro cy’i Karumeli n’i Sharoni.” “Ntuzongera

kwitwa Intabwa, n’igihugu cyawe ntikizongera kwitwa Umwirare; ahubwo uzitwa

Inkundwakazi n’igihugu cyawe kizitwa Uwashyingiwe.” “Kandi nk’uko umukwe anezererwa

umugeni, ni ko Uwiteka Imana yawe izakunezererwa. ” 364

Kugaruka kwa Yesu kwakomeje kubera abayoboke be ibyiringiro bihoraho mu bihe

byose. Isezerano Umukiza yatanze ubwo yasezeraga ari ku musozi wa Elayono ko azagaruka,

ryateye abigishwa kubona neza ahazaza habo, ryuzuza imitima yabo ibyishimo n’ibyiringiro

218

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!