21.04.2023 Views

Ibintu by'Ukuri

Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya…

SHOW MORE
SHOW LESS

Create successful ePaper yourself

Turn your PDF publications into a flip-book with our unique Google optimized e-Paper software.

Ibintu By'Ukuri

Igice Cya 17 – Integuza za Mugitondo

Umugabane umwe w’ukuri kw’ingenzi kandi kunejeje bihebuje kwahishuwe na Bibiliya,

ni ukuvuga ibyo kugaruka kwa Kristo aje gusoza umurimo ukomeye wo gucungura umuntu.

Ubwoko bw’Imana bwabaye mu rugendo, bukamara igihe butuye mu “gihugu no mu gicucu

cy’urupfu,” bufite ibyiringiro bishyitse kandi bitera ibyishimo bakura mu isezerano ryo

kugaruka kwa Kristo, we “kuzuka n’ubugingo,” ubwo azaba aje “kugarura imuhira abe

bagizwe ibicibwa.” Inyigisho yo kugaruka kwa Kristo ni yo pfundo rw’Ibyanditswe Byera.

Kuva umunsi Adamu na Eva bavaga muri Edeni babogoza amarira, abana b’Imana bakomeje

gutegereza ukuza k’Uwasezeranywe aje gutsemba imbaraga y’umurimbuzi, maze

akabagarura muri Paradizo batakaje. Intungane z’Imana zo mu gihe cya kera zategereje kuza

kwa Mesiya mu ikuzo rye, ngo ibyiringiro byabo bisohore. Enoki wo ku gisekuru cya

karindwi uhereye ku bigeze gutura muri Edeni, wa wundi wagendanye n’Imana ku isi imyaka

magana atatu, yashoboye kubonera kure kugaruka k’Umucunguzi. Yaravuze ati: “Dore,

Uwiteka yazanye n’inzovu nyinshi z’abera be kugira ngo agirire bose ibihura n’amateka

baciriweho.” 351 Mu ijoro ry’umubabaro we, umukurambere Yobu yavuganye ijwi rirenga

ryuzuye ibyiringiro bitanyeganyezwa ati: “Nzi yuko Umucunguzi wanjye ariho, kandi ko

amaherezo azahagarara mu isi. . . nzareba Imana, mfite umubiri. Nzayireba ubwanjye, amaso

yanjye azayitegereza, si ay’undi.” 352

Kugaruka kwa Kristo uzaza kwima ingoma y’ubutabera, byagiye bitera abanditsi

b’Ibyanditswe Byera kuvuga amagambo meza cyane kandi ateye ubwuzu. Abasizi

n’abahanuzi bo muri Bibiliya babyibanzeho cyane mu magambo yagurumagana umuriro

mvajuru. Umwanditsi wa Zaburi yaririmbye ubushobozi n’igitinyiro by’Umwami wa Isiraheli

ati: “Kuri Siyoni, aho ubwiza butagira inenge, ni ho Imana irabagiraniye. Imana yacu izaza

ye guceceka; . . . . Izahamagara ijuru ryo hejuru n’isi na yo; kugira ngo icire ubwoko bwayo

urubanza.” 353 “Ijuru rinezerwe, isi yishime; inyanja ihorerane n’ibiyuzuye. Imbere

y’Uwiteka, kuko agiye kuza, agacira abari mu isi imanza. Azacira abari mu isi imanza

zitabera, azacira amahanga imanza zihwanye n’umurava we.” 354

Umuhanuzi Yesaya yaravuze ati: “Ababa mu mukungugu mwe, nimukanguke muririmbe,

kuko ikime cyawe kimeze nk’igitonda ku byatsi, kandi ubutaka buzajugunya abapfuye.”

“Kandi urupfu azarumira bunguri kugeza iteka ryose. Uwiteka Imana izahanagura amarira ku

maso yose; n’igitutsi batuka ubwoko bwayo azagikura ku isi hose. Uwiteka niwe ubivuze.

Nuko uwo munsi bazavuga ngo: “Iyi ni yo Mana yacu twategerezaga, ni yo izadukiza. Uyu

ni we Uwiteka twategerezaga, tuzanezerwa twishimire agakiza ke.” 355

Na Habakuki ubwo yaterurwaga akajya mu iyerekwa, yabonye kugaruka kwa Kristo.

“Imana yaje iturutse i Temani, ni Iyera iturutse ku musozi Parani. Ubwiza bwayo bwakwiriye

ijuru, kandi isi yuzuye gusingizwa kwayo. Kurabagirana kwayo kwari kumeze nk’umucyo.”

“Irahagarara, igera urugero rw’isi; iritegereza, itataniriza amahanga hirya no hino; Imisozi

ihoraho irasandara; udusozi tudashira turika; imigenzereze yayo ihoraho iteka ryose.” “Kugira

217

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!