21.04.2023 Views

Ibintu by'Ukuri

Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya…

SHOW MORE
SHOW LESS

Create successful ePaper yourself

Turn your PDF publications into a flip-book with our unique Google optimized e-Paper software.

Ibintu By'Ukuri

gutegeka umutimanama wabo. Ni ihame umuntu wese avukana adashobora gukurwamo

n’ikintu icyo ari cyo cyose.” 347

Ubwo inkuru yasakaraga mu bihugu by’i Burayi ko hari ahantu umuntu wese yishimira

imbuto z’umurimo we kandi agakurikiza ibyo umutimanama we umwemeza nta nkomyi,

abantu ibihumbi n’ibihumbi bafashe urugendo berekeza ku nkombe za Amerika (Isi Nshya).

Ibihugu by’ubukoloni byiyongereye vuba vuba. “Leta ya Massachusets, mu itegeko ryayo

ridasanzwe, yemeje ko izajya yakira kandi igafasha Abakristo bose bayizamo ikoresheje

umutungo wayo kandi itarobanuye igihugu bakomokamo, igihe cyose bazaba bahunga inzara,

intambara cyangwa gutotezwa bakambukiranya inyanja ya Atlantika. Uko ni ko hakurikijwe

itegeko, abahungagaga bose n’abari barakandamijwe bagiye bafatwa nk’abashyitsi muri icyo

gihugu.” 348 “Mu myaka makumyabiri nyuma yuko abantu ba mbere bageze i Plymouth,

Abagenzi ibihumbi byinshi bari bamaze gutura ahiswe Ubwongereza Bushya .

Kugira ngo bagere ku cyo bifuzaga, “bashimishwaga no kunguka duke baheshwaga

n’imibereho yo kudapfusha ubusa ndetse no gukora cyane. Nta kindi bitegaga kubona mu

butaka uretse umusaruro nyakuri uva ku mihati yabo. Ntacyo bemereraga kubashukashuka

cyabashaga kuba hafi y’inzira biyemeje kunyuramo . . . Bashimishwaga n’amajyambere

agerwaho buhoro buhoro ariko mu buryo buhamye mu mibanire yabo. Bihanganiraga

ubuzima bubagoye bwo mu butayu, bakavomerera igiti cy’umudendezo barira kandi babira

icyuya kugeza igihe cyashingiye umuzi kigahama muri icyo gihugu.”

Bafataga ko Bibiliya yose ari yo shingiro ryo kwizera, isoko y’ubwenge, n’ishingiro

ry’umudendezo. Amahame ya Bibiliya yitabwaho akigishwa mu ngo, mu mashuri no mu

nsengero kandi yeraga amatunda y’ubushobozi, ubwenge, ubutungane no kwirinda.

Washoboraga kuba aho abo bantu b’abanyadini bari batuye ukahamara imyaka myinshi ariko

“ntiwigere ubona umuntu wasinze, cyangwa ngo wumve urahira ibinyoma, cyangwa ngo

ubone usabiriza.” 349 Byari byaragaragaye ko amahame ya Bibiliya ari yo arinda ubusugire

bw’igihugu by’ukuri akagihesha gukomera. Twa turere tw’ubukoloni twari dufite intege nke

kandi tutegeranye twaje gukura dukora ishyirahamwe rya za Leta zikomeye, maze abatuye isi

batangazwa no kubona amahoro no kugubwa neza by’“itorero ritayobowe na Papa ndetse na

Leta idategekwa n’umwami.”

Ariko umubare w’abambukaga berekeje ku nkengero za Amerika wakomezaga

kwiyongera, nyamara babaga babitewe n’impamvu itandukanye cyane n’iy’abababanjirije.

Nubwo kwizera n’ubutungane byarangaga aba mbere byagiraga imbaraga yiganza kandi

ihindura, ubushobozi bwabyo bwagiye bugabanyuka bitewe n’uko umubare w’abashakaga

inyungu z’iby’isi gusa wiyongeraga.

Itegeko ryari ryarashyizweho n’abigaruriye utwo turere bwa mbere ryaheshaga abanyadini

gusa uburenganzira bwo gutora cyangwa kubona umurimo mu butegetsi bwa Leta, ryaje

guteza ingaruka mbi cyane. Icyo cyemezo cyari cyarafashwe ari uburyo bwo kubungabunga

ubutungane bwa Leta, ariko cyaje kubyara gusaya mu bibi kw’itorero. Kubera ko kugaragaza

214

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!