21.04.2023 Views

Ibintu by'Ukuri

Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya…

SHOW MORE
SHOW LESS

Create successful ePaper yourself

Turn your PDF publications into a flip-book with our unique Google optimized e-Paper software.

Ibintu By'Ukuri

ikoresheje undi mugaragu wayo uwo ari we wese, mwitegure kucyakira nk’uko mwabaga

mwiteguye kwakira ukuri kose nagiye mbagezaho mu murimo wanjye; kuko niringiye

ndashidikanya ko Uhoraho afite ukuri n’umucyo biruseho bitarahishurwa binyuze mu Ijambo

rye ryera.” 335

“Ku bwanjye, sinashobora kubabwira mu buryo buhagije uko mbabazwa n’amatorero

amwe avuguruye yageze aho atakigira ikindi cyiyongera ku myizerere yayo, none ubu akaba

adashobora gutera indi ntambwe irenze ibyo ubugorozi bwayo bwashingiyeho. Abayoboke

ba Luteri ntibashobora kwemera gutezwa indi ntambwe ngo bamenye ibirenze ibyo Luteri

yabonye; ... Murabona ko abayoboke ba Kaluvini na bo basa n’ababoheye aho uwo muntu

ukomeye w’Imana yabasize, nyamara ntiyari azi ibintu byose. Ibyo ni ubuhanya buteye

amaganya cyane; kuko nubwo abo bantu bagurumanaga kandi bakamurika umucyo mu gihe

cyabo, ntabwo bashoboye kwimbika ngo bamenye inama zose z’Imana, ahubwo iyaba muri

iki gihe bajyaga kuba bariho, bajyaga kugira ubwuzu bwo kwakira umucyo uruta uwo bari

barakiriye mbere.” 336

“Mwibuke isezerano ry’itorero ryanyu, iryo mwemereyemo kugendera mu nzira zose

z’Uhoraho, zaba izo yamaze kubamenyesha n’izo azabamenyesha. Mwibuke amasezerano

yanyu n’igihango mwagiranye n’Imana ndetse no hagati yanyu ubwanyu yo kwakira umucyo

uwo ari wo wose n’ukuri kose muzamenyeshwa binyuze mu Byanditswe Byera. Ariko nubwo

bimeze bityo, ndabinginze mujye mwitondera ibyo mwakira byose ko ari ukuri maze

mukugereranye kandi mukugenzuze ibindi byanditswe mbere y’uko mubyemera; kuko

bidashoboka ko Ubukristo bwaba bwavuye mu mwijima w’icuraburindi wo kurwanya Kristo

vuba aha ngo maze ubumenyi butunganye kandi bushyitse buhite bujya ahagaragara

icyarimwe.” 337

Gushaka kugira umudendezo wo gukurikiza umutimanama ni byo byateye abo bagenzi

kwiyemeza guca mu makuba y’urugendo rurerure mu nyanja, bakihanganira imiruho n’akaga

byo mu butayu, kandi kubw’imigisha y’Imana, bakabasha gushinga urufatiro rw’igihugu

gikomeye ku nkengero za Amerika. Nyamara, nubwo bari abantu b’indakemwa kandi bubaha

Imana, abo Bagenzi bari batarasobanukirwa n’ihame rikomeye ryerekeye umudendezo mu

by’iyobokamana. Umudendezo bari baritangiye kugeraho ntibari biteguye kuwuha n’abandi.

“Bake cyane bo mu banyabwenge b’ibyamamare ndetse n’abaharaniraga imico mbonera bo

mu kinyejana cya cumi na karindwi, ntibari basobanukiwe n’iryo hame ry’ingenzi ryo guteza

imbere Isezerano Rishya, kandi ryemeza ko Imana ari yo mucamanza wenyine wo kwizera

k’umuntu.” 338 Inyigisho yavugaga ko Imana yahaye itorero uburenganzira bwo kuyobora

umutimanama, ndetse no gusobanura no guhana ibyo ryita ubuhakanyi, ni inyigisho imwe mu

makosa y’ubupapa yashinze umuzi. Nubwo Abagorozi banze indangakwemera ya Roma,

ntabwo bari bararetse burundu umutima wayo wo kutihanganira abandi. Umwijima

w’icuraburindi ubupapa bwari bwarashyizemo Abakristo mu myaka amagana menshi

y’ubutegetsi bwabwo wari utareyuka burundu. Umwe mu bagabura bari ku ruhembe

rw’imbere mu ntara y’ubukoloni y’Ikigobe cya Massachusets yaravuze ati: “Kwihanganirana

211

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!