21.04.2023 Views

Ibintu by'Ukuri

Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya…

SHOW MORE
SHOW LESS

You also want an ePaper? Increase the reach of your titles

YUMPU automatically turns print PDFs into web optimized ePapers that Google loves.

Ibintu By'Ukuri

Igice Cya 16 – Abakurambere B’Abimukira

Ubwo Abagorozi bo mu Bwongereza bangaga inyigisho z’i Roma, bakomeje gukora imwe

mu migenzo y’itorero ry’i Roma. Bityo, nubwo bari baranze ubutegetsi n’indangakwemera

bya Roma, hari byinshi mu migenzo n’imihango byinjijwe mu buryo bwo gusenga bw’Itorero

ry’Ubwongereza. Bavugaga ko ibyo atari ikibazo kireba umutimanama; ko nubwo ibyo bitari

bitegetswe n’Ibyanditswe Byera kandi bikaba bitari na ngombwa, nyamara kandi ntibibe

bibuzanyijwe, ntabwo byo ubwabyo byari bibi. Kubikurikiza byerekezaga ku kugabanya

umworera watandukanyaga itorero ry’i Roma n’amatorero avuguruwe, ndetse bavugaga ko

ibyo bishobora gutuma abayoboke b’itorero ry’i Roma bemera ukwizera

kw’Abaporotesitanti.

Ibyo bitekerezo byanogeye abadashaka kuva ku izima kandi bashaka ubwumvikane.

Nyamara hari hariho irindi tsinda ritabibonaga rityo. Uko babibonaga, kuba iyo migenzo ”

yarerekezaga ku kubaka iteme rihuza Roma n’Ubugorozi”, 329 iyo yari impamvu ihagije yo

gutuma barwanya kuyigumana. Bafataga iyo migenzo nk’ibimenyetso by’uburetwa bari

barakuwemo kandi batashoboraga kongera gusubiramo rwose. Batekerezaga ko mu Ijambo

ryayo Imana yashyizemo amabwiriza agenga uko ikwiriye gusengwa, kandi ko abantu

badafite umudendezo wo kugira icyo bongeraho cyangwa bagabanyaho. Itangiriro

ry’ubuhakanyi bukomeye ryatangiriye ku gushaka gufata ubutegetsi bw’Imana

bugasimbuzwa ubw’Itorero. Roma yatangiye ibuzanya ibyo Imana itigeze ibuzanya maze

iherukiriza ku kubuzanya ibyo Imana yategetse.

Abantu benshi bashakaga cyane kugaruka ku butungane no kwiyoroshya byarangaga

itorero rya mbere. Bafataga byinshi mu migenzo yahawe intebe mu Itorero ry’Ubwongereza

nk’aho ari amashusho yo gusenga ibigirwamana, bityo mu mutimanama wabo ntibashoboraga

kwifatanya n’iryo torero mu masengesho yaryo. Ariko kubera ko itorero ryari rishyigikiwe

n’ubutegetsi bwa Leta, ntiryashoboraga kwemera ko habaho ibitekerezo bihabanye biba mu

mihango yaryo. Itegeko ryasabaga ko abantu bose baboneka mu gihe cyo gusenga kandi

rikabuzanya amateraniro yose mu by’idini atatangiwe uburenganzira, ubirenzeho wese akaba

yahanishwa igifungo, gucibwa mu gihugu, cyangwa kwicwa.

Mu itangira ry’ikinyejana cya cumi na karindwi, umwami wari umaze kwima ingoma mu

Bwongereza yatangaje ko yiyemeje guhatira “Abaharanira Ubutungane” 330 “gukurikiza

amategeko y’Itorero ry’Ubwongereza, bitaba ibyo bakameneshwa mu gihugu cyangwa

bakagerwaho n’ishyano.” 331 Kubera ko bahigwaga, bagatotezwa kandi bagafungwa,

ntibabonaga ko ahazaza hazigera haba heza ku buryo benshi muri bo bageze ubwo babona

“ko Ubwongereza butakiri ahantu ho guturwa n’abantu bashaka gukorera Imana bakurikije

ibyo umutimanama wabo ubategeka.” 332 Amaherezo bamwe biyemeje guhungira mu

Buholandi. Bahuye n’ingorane, ibihombo, ndetse no gufungwa. Imigambi yabo yakomwaga

mu nkokora maze bakagambanirwa bagashyikirizwa abanzi babo. Nyamara amaherezo

209

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!