21.04.2023 Views

Ibintu by'Ukuri

Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya…

SHOW MORE
SHOW LESS

Create successful ePaper yourself

Turn your PDF publications into a flip-book with our unique Google optimized e-Paper software.

Ibintu By'Ukuri

Igihe Ubufaransa bwangaga Imana ku mugaragaro kandi bukamagana Bibiliya, abantu

b’abagome n’imyuka y’umwijima banejejwe n’uko bageze ku cyo bifuje kuva kera ari cyo:

ubutegetsi butagira ibyo bubuzwa n’amategeko y’Imana. Kubera ko iteka ricirwaho imigirire

mibi ritihutishwaga, ni cyo cyatumye imitima y’abantu “ishishikarira gukora ibibi.” 320

Nyamara kugomera amategeko atunganye kandi y’ukuri byanze bikunze bigomba

gukurikirwa n’ingaruka mbi z’ubuhanya no kurimbuka. Nubwo ibihano by’Imana bitahitaga

bibaho, ubugome bw’abantu ntibwabuze guteza ingaruka zabwo mbi. Ibinyejana byinshi

by’ubuhakanyi n’ubugome byagiye birundanya uburakari kugeza umunsi wo guhabwa

ibihano; kandi ubwo ibicumuro byabo byabaga bimaze kugwira, abasuzuguraga Imana

basobanukirwaga batinze ko kuba barakerenseje kwihangana kw’Imana ari ikintu giteye

ubwoba. Mwuka w’Imana ukumira abantu, kandi utsinda imbaraga y’ubugome bwa Satani

yakuweho mu buryo bukomeye bityo Satani unezezwa n’amakuba y’abantu gusa ahabwa

uburenganzira bwo gukora ibyo ashaka. Abantu bari barahisemo umurimo w’ubwigomeke

bararetswe basarura ingaruka zabwo kugeza ubwo igihugu cyuzuyemo ubwicanyi bukabije

umwanditsi atashobora kurondora. Mu ntara zabaye umusaka n’imijyi yabaye amatongo

humvikanaga ijwi ryo gutaka gukomeye — kwari ugutaka gutewe n’ishavu ryinshi.

Ubufaransa bwahinze umushyitsi nk’ubutigishijwe n’umutingito w’isi. Idini, amategeko,

gahunda mu bantu, umuryango, Leta n’itorero byose byasenywe n’ikiganza gihumanye cyari

cyarahagurukiye kurwanya amategeko y’Imana. Umunyabwenge yavuze ukuri ubwo

yagiraga ati: “Umunyabyaha azagushwa n’ibyaha bye.” “Nubwo umunyabyaha ashobora

gukora ibikorwa bibi ijana akarenga akaramba, nzi neza ko abubaha Imana bazagubwa neza.”

321 “Kuko banze kumenya, kandi ntibahisemo kubaha Uwiteka;” “ni cyo gituma bazarya

ibiva mu ngeso zabo, kandi bazahazwa n’imigambi yabo.” 322

Kwicwa kw’abahamya b’Imana b’indahemuka bishwe na bwa butegetsi butuka Imana

“bwavuye ikuzimu,” ntibyajyaga kumara igihe kirekire bicecetswe. “Iyo minsi itatu n’igice

ishize, umwuka w’ubugingo uva ku Mana winjira muri bo, baherako barahaguruka: ubwoba

bwinshi butera ababibonye.” 323 Mu mwaka wa 1793 ni ho itegeko rikuraho iby’idini kandi

rikabuzanya Bibiliya ryatowe n’Inama nkuru y’igihugu cy’Ubufaransa. Hashize imyaka itatu

n’igice, iyo nama yaje kwivuguruza maze iha umudendezo Ibyanditswe Byera. Abatuye isi

bari baratewe ubwoba n’ibibi bikomeye byari byarabaye ingaruka zo kwirengagiza

Ibyanditswe Byera, kandi abantu bamenya akamaro ko kwizera Imana n’ijambo ryayo

nk’ishingiro ry’ubutungane n’imico-mbonera. Uhoraho yaravuze ati: “Uwo watonganije

ukamutuka ni nde? Ni nde wakanitse ukamureba igitsure? Ni Uwera wa Isirayeli.” 324 “Dore

noneho ngiye kubamenyesha, ni ukuri ngiye kubamenyesha ukuboko kwanjye n’imbaraga

zanjye; na bo bazamenya yuko izina ryanjye ari Yehova.” 325

Ku byerekeye ba bahamya babiri umuhanuzi yongeraho ati: “Bumva ijwi rirenga rivugira

mu ijuru ribabwira riti, “Nimuzamuke muze hano.” Nuko bazamukira mu gicu, bajya mu

ijuru, abanzi babo babireba.” 326 Kuva igihe Ubufaransa burwanyirije abahamya babiri

b’Imana, nibwo barushijeho kubahwa kuruta mbere. Mu mwaka wa 1804 niho Umuryango

207

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!