21.04.2023 Views

Ibintu by'Ukuri

Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya…

SHOW MORE
SHOW LESS

Create successful ePaper yourself

Turn your PDF publications into a flip-book with our unique Google optimized e-Paper software.

Ibintu By'Ukuri

nyina zajugunywaga bucumu mu nzira n’abo mu mutwe w’Abajakobe.” 318 Mu gihe gito

gusa cy’imyaka cumi, abantu batabarika barahatikiriye.

Ibyo byose byagenze nk’uko Satani yabyifuzaga. Ibi ni byo yari yaraharaniye kugeraho

mu myaka myinshi. Gahunda y’imikorere ye ni ibinyoma kuva mu itangiriro kugeza mu

iherezo, kandi umugambi we ukomeye ni ukuzanira abantu umuvumo n’ubuhanya, kugira

ngo aharabike kandi yanduze ibyo Imana yakoze, yangize imigambi yayo y’ubugiraneza

n’urukundo, maze kubw’ibyo ateze umubabaro mu ijuru. Bityo, kubw’amayere ye

y’ubushukanyi, ahuma intekerezo z’abantu, maze ibyo akora akabateza kubyitirira Imana

nk’aho ako kaga kose ari ingaruka z’umugambi w’Imana. Muri ubwo buryo, iyo abantu

basuzuguwe kandi bagateshwa agaciro binyuze mu mbaraga ze z’ubugome babashije kugera

ku mudendezo wabo, abashora mu bugizi bwa nabi ndetse bukabije. Bityo iyo pica yo

kwishora mu bibi nta rutangira, igaragazwa n’abicanyi n’abanyagitugu nk’urugero

rw’ingaruka z’umudendezo.

Iyo ikosa ritwikiriwe mu buryo bumwe rivumbuwe, Satani ararihisha akaryambika undi

mwambaro maze abantu benshi bakaryakirana inyota bishimye nka mbere. Igihe abantu

bamaze kumenya ko inyigisho z’i Roma ari ibinyoma, kandi Satani akaba atashobora kubatera

kugomera amategeko y’Imana yifashishije izo nyigisho, abatera kwibwira ko amadini yose

ari uburiganya, kandi ko Bibiliya ari igitabo cy’ibitekerezo bihimbano; bityo bakazibukira

amategeko y’Imana maze bakirundurira mu byaha nta rutangira.

Ikosa rikomeye cyane ryateje ako kaga abaturage b’Ubufaransa ryabaye iryo kwirengagiza

uku kuri gukomeye kuvuga ko umudendezo nyakuri ubonerwa gusa mu kumvira amategeko

y’Imana. “Iyaba warumviye amategeko yanjye, uba waragize amahoro ameze nk’uruzi,

gukiranuka kwawe kuba kwarabaye nk’umuraba w’inyanja.” “Nta mahoro y’abanyabyaha ni

ko Uwiteka avuga.” “Ariko unyumvira wese azaba amahoro, adendeze kandi atikanga ikibi.”

319

Abatemera ko Imana ibaho, abatizera n’abahakanyi bose barwanya amategeko y’Imana;

ariko ingaruka z’ibyo bakora zerekena ko imibereho myiza y’umuntu ishingiye ku kubaha

amategeko y’Imana. Abantu batazasoma icyo cyigisho mu gitabo cy’Imana basabwa

kugisoma mu mateka y’ibihugu byinshi.

Igihe Satani yakoreshaga itorero ry’i Roma agateshura abantu ku kumvira, imikorere ye

yari yihishe kandi umurimo we wari wiyoberanyije ku buryo guhenebera n’ubuhanya byaje

kuba ingaruka bitashoboye gufatwa ko ari imbuto zo kwigomeka. Ikindi kandi, imbaraga ze

zakomwe mu nkokora n’umurimo wa Mwuka w’Imana ku buryo imigambi ye itashoboye

kugerwaho mu buryo bwuzuye. Ntabwo abantu babashije gusobanukirwa n’intandaro

y’ibyabaye kandi ngo bavumbure isoko y’akaga bari barimo. Nyamara mu gihe

cy’Impinduramatwara amategeko y’Imana yanzwe ku mugaragaro n’Inteko Nkuru y’igihugu.

Kandi mu gihe cy’ingoma y’igitugu yakurikiye Impinduramatwara, buri wese yashoboraga

kubona intandaro n’ingaruka zabyo.

206

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!