21.04.2023 Views

Ibintu by'Ukuri

Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya…

SHOW MORE
SHOW LESS

Create successful ePaper yourself

Turn your PDF publications into a flip-book with our unique Google optimized e-Paper software.

Ibintu By'Ukuri

bari bamaze igihe kirekire bubaha ikinyoma cyasigirijwe, maze ukuri n’ikinyoma babyangira

icyarimwe. Kubera kwitiranya uburenganzira n’umudendezo, abantu bari barabaye imbata

z’ingeso mbi bishimiye cyane umudendezo bibwiraga ko bafite.

Mu itangira ry’Impinduramatwara, kubw’uburenganzira bahawe n’umwami, abaturage

bahawe amahirwe yo kugira ababahagararira mu Nteko y’igihugu baruta ubwinshi umubare

w’abakomeye ndetse n’abayobozi b’idini bose hamwe. Kubw’ibyo, uruhare runini

rw’ububasha rwari mu maboko yabo nyamara ntabwo bari biteguye kubukoresha mu buryo

bw’ubwenge n’ubushishozi. Bari bashishikariye cyane gukosora ibibi byari byarabababaje

maze biyemeza gutangira kongera kubaka umuryango mugari w’Abafaransa. Rubanda rwari

rwarasuzuguwe kandi intekerezo zabo zuzuyemo ibitekerezo bibabaje kandi bibamazemo

igihe kirekire by’ibibi bagiriwe, biyemeje kwiganzura ubutindi bari batagishoboye

kwihanganira ndetse biyemeza no kwihorera ku bo bafataga ko ari bo ntandaro y’imibabaro

bari barimo. Abari barakandamijwe bashyize mu bikorwa inyigisho bari barize igihe

bategekeshwaga igitugu maze nabo bihimura ku bari barabakandamije.

Ubufaransa bwasaruye amaraso mu mbuto bwari bwarabibye. Kumvira ubutegetsi bw’i

Roma kwabubyariye ingaruka zibabaje cyane. Mu itangira ry’Ubugorozi, ahantu Ubufaransa

bwari bwarashinze imambo zo gutwikiraho abantu bukoreshejwe n’ubupapa, ni ho

Impinduramatwara yashinze icyuma cya mbere cyakoreshwaga mu guca abantu imitwe.

Ahantu abazize kwizera kwabo ba mbere b’Abaporotesitanti batwikiwe mu kinyejana cya

cumi na gatandatu ni naho abantu ba mbere baciriwe imitwe mu kinyejana cya cumi

n’umunani. Mu kwanga ubutumwa bwiza buba bwarazaniye Ubufaransa umuti w’ikibazo,

Ubufaransa bwakinguriye amarembo guhakana Imana no kurimbuka. Ubwo ibyo amategeko

y’Imana abuza abantu byari bikuweho, byagaragaye ko amategeko yashyizweho n’abantu

adashoboye gukoma mu nkokora ibyifuzo bibi bya muntu; maze igihugu kigwa mu kaga

k’imyivumbagatanyo no kwigira ibyigenge. Urugamba rwo kurwanya Bibiliya rwatangije

igihe cyiswe “Ingoma y’Iterabwoba”mu mateka y’isi . Amahoro n’umunezero byari

bitakirangwa mu mitima y’abantu no mungo zabo. Nta muntu n’umwe wari ufite umutekano.

Umuntu wabaga afite insinzi uyu munsi, ejo yarakekwaga maze agacirwa urwo gupfa.

Ubugizi bwa nabi no gutwarwa n’irari byari gikwira.

Umwami, abayobozi b’idini, n’ibikomangoma bari bategetswe kwicisha bugufi bakemera

amahano yakorwaga n’abo baturage babaga bariye karungu. Inyota yo kwihimura yakanguwe

cyane no kwicwa k’umwami; maze bidatinze abategetse ko yicwa nabo baramukurikira.

Hakurikiyeho kwicisha inkota abantu bose bakekwagaho kutemera Impinduramatwara.

Gereza zuzuye abantu ku buryo icyo gihe zari zirimo imfungwa zirenga ibihumbi magana

abiri. Imijyi yo muri ubwo bwami yari yuzuwemo ibikorwa by’amahano ateye ubwoba.

Ishyaka rimwe ry’abaharanira impinduramatwara ryahanganaga n’irindi maze Ubufaransa

buhinduka urubuga rugari rw’abantu benshi bahanganye babaga bahinduwe nk’abasazi

n’ibyifuzo byabo bibi. “Mu mujyi wa Paris, imyivumbagatanyo yarasimburanaga, abaturage

bari baracitsemo ibice byinshi bitagendereye ikindi uretse kwicana ubwabo bakamarana.”

204

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!