21.04.2023 Views

Ibintu by'Ukuri

Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya…

SHOW MORE
SHOW LESS

You also want an ePaper? Increase the reach of your titles

YUMPU automatically turns print PDFs into web optimized ePapers that Google loves.

Ibintu By'Ukuri

y’uko Impinduramatwara itangira, intebe ya cyami yari yicaweho n’umwami Ludoviko wa

15 (Louis XV), warangwaga no kutagira icyo yitaho kandi wabashwe n’irari ndetse no muri

ibyo bihe bibi. Kuba igihugu cyari kiyobowe n’agatsiko gato k’abantu basayishije mu bibi

kandi b’abagome, hakabaho na rubanda rugufi rwashegeshwe n’ubukene n’ubujiji, Leta ikaba

yari ifite ibibazo by’ubukungu ndetse n’abaturage bakaba bari bararakaye cyane, ntabwo

byasabaga amaso ya gihanuzi ngo umuntu abone akaga gakomeye kendaga kubaho. Ku

miburo abajyanama be bamuhaga, umwami yari afite akamenyero ko gusubiza ati:

“Mugerageze gutuma ibintu bikomeza kugenda neza igihe cyose nkiriho; ubwo nzaba maze

gutanga, bizabe uko bishatse.” Kwinginga umwami bamubwira ko ivugurura rikenewe

byabaye iby’ubusa. Yabonaga ibibi byugarije ingoma ye ariko nta butwari n’imbaraga yari

afite byo kubirwanya. Amakuba yari ategereje kugwirira Ubufaransa yagaragariraga mu

gisubizo cy’Umwami cyerekanaga ko ntacyo yitayeho kandi yikanyiza agira ati: ” Ishyano

rizagwa nyuma yanjye!”

Ku bwo gukoresha ishyari ry’abami ndetse n’amatsinda yabaga ari ku butegetsi, Roma

yari yarabateye kugumisha abaturage mu buretwa. Yari izi neza ko ibyo bizatuma Leta icika

intege, kandi igakoresha ubwo buryo igambiriye kugumisha abategetsi na rubanda mu

buretwa bwayo. Muri politiki yayo yo kureba kure, Roma yabonaga ko kugira ngo ishyire

abantu mu bubata neza, iminyururu yagombaga kushyirwa mu mitima y’abantu; kandi ko

uburyo bwiringiwe bwo gutuma badacika ubwo bubata ari ukubima umudendezo.

Guhenebera mu mico-mbonera ni byo byabaye ingaruka ikomeye cyane iruta incuro igihumbi

umubabaro wo ku mubiri watejwe n’iyo politiki. Abantu bari barambuwe Bibiliya, maze

bashorwa mu nyigisho z’imyizerere idafashije no kwikunda. Bazimangataniye mu bujiji, mu

migenzo idafite ishingiro, birundurira mu ngeso mbi, ku buryo kwitegeka byari

bitakibashobokera.

Ariko ingaruka z’ibyo byose zari zitandukanye cyane n’icyo Roma yari yaragambiriye.

Aho gushobora kugumisha abantu benshi mu kumvira amahame yayo mu buryo

bw’ubuhumyi, umurimo wayo wabateye kuba abahakanamana n’abaharanira impinduka.

Amahame n’inyigisho bya Roma barabisuzuguye babifata ko ari ibinyoma by’abapadiri.

Babonaga ko abayobozi b’idini ari ishyaka ribereyeho kubakandamiza. Imana yonyine bari

bazi ni iy’i Roma kandi inyigisho za Roma ni zo zari idini yabo imwe rukumbi. Babonaga ko

umururumba wa Roma n’ubugome bwayo ari byo mbuto Bibiliya yera bityo bakumva

batayikeneye.

Roma yari yarerekanye imico y’Imana mu buryo butari bwo kandi yari yaragoretse

amategeko yayo bityo abantu banga Bibiliya n’Uwayandikishije. Roma yari yarategetse

abantu kwizera inyigisho zayo mu buhumyi kandi yishingikirije ku Byanditswe. Ibyo

byatumye Voltaire n’abo bari bafatanyije bangira hamwe ijambo ry’Imana maze

bakwirakwiza ahantu hose inyigisho z’uburozi zihakana Imana. Roma yari yararibatiye

abaturage munsi y’ubutwaye bwayo bukomeye, noneho imbaga y’abantu basuzuguwe batyo

kandi bagiriwe nabi, biganzuye igitugu cyayo nta rutangira na mba bafite. Barakajwe nuko

203

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!