21.04.2023 Views

Ibintu by'Ukuri

Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya…

SHOW MORE
SHOW LESS

Create successful ePaper yourself

Turn your PDF publications into a flip-book with our unique Google optimized e-Paper software.

Ibintu By'Ukuri

Umujyi wa Paris wahindutse icumbi ry’abatindi nyakujya, ndetse bivugwa ko ubwo

Impinduramatwara yatangiraga, abakene ibihumbi magana abiri bahoraga bateze amaboko

basabiriza ngo umwami agire icyo yabaha. Muri icyo gihe igihugu cyari mu kaga gakomeye,

Abayezuwiti bonyine ni bo bari baguwe neza; bategekanaga igitugu amatorero, amashuri, za

gereza ndetse n’amato.”

Ubutumwa bwiza bwajyaga kuzanira Ubufaransa igisubizo kuri ibyo bibazo mu mibanire

y’abantu n’abandi n’ibya politiki byari bibujije amahwemo abayobozi b’idini, umwami

n’abashinga amategeko ndetse bigashora igihugu mu mivurungano no gusenyuka. Ariko mu

gihe Roma ari yo yagengaga igihugu, abantu bari baribagiwe inyigisho nziza z’Umukiza zo

kwitanga n’urukundo rutikanyiza. Bari barageze aho batacyiyanga ngo bagirire abandi neza.

Ntabwo abakire bari barigeze bacyahirwa ugukandamiza abakene bakoraga kandi abakene

ntibagiraga uwabafasha muri uko gukandamizwa no guteshwa agaciro. Kwikunda kw’abakire

n’abafite ubushobozi kwarushagaho kwiyongera kandi ibyo bigakandamiza rubanda. Mu

myaka amagana menshi, umururumba no gusayisha mu bibi by’abakomeye byagiye bibyara

ukunyunyuza imitsi ya rubanda rwa giseseka. Abakire bahemukiraga abakene maze abakene

bakanga abakire.

Mu ntara nyinshi, amazu yari ay’abakomeye gusa, naho abandi baturage bakoresha

amaboko bo mu nzego zitandukanye bakajya bayakodesha. Bene amazu bafataga abo

baturage uko bashatse kandi bakabategeka kumvira ibyo babasabaga byose bikomeye.

Umutwaro wo gutanga ibyabeshaho itorero na Leta wari ku mutwe w’amatsinda ya rubanda

rugufi ndetse n’uruciriritse yakwaga imisoro n’abategetsi ba Leta ndetse n’abayobozi b’idini.

“Kumererwa neza kw’abakomeye byari nk’itegeko ridakuka; naho rubanda rugufi n’abahinzi

n’aborozi bashoboraga kwicwa n’inzara kandi abayibateje ntibabyiteho. Mu byo yakoraga

byose, umuturage yari ategetswe gushyira imbere inyungu z’uwo abereye mu nzu. Imibereho

y’abahinzi yari imibereho yo gukora ubudahwema kandi bagahorana ubukene budashira. Iyo

batinyukaga kwivovota, bafatwaga nabi cyane. Inkiko z’ubutabera iteka zumvaga umukire

gusa, umukene nta jambo yagiraga; abacamanza bari bemerewe guhabwa ruswa ku

mugaragaro, kandi ibibi byakorwaga n’abategetsi byemerwaga n’amategeko bitewe na ruswa

yari yarahawe intebe. Imisoro yakwaga abaturage ku ruhande rumwe ikakirwa n’ababitsi

b’umwami, naho ku rundi ruhande ikakirwa n’ababitsi b’abayobozi b’idini. Nta na kimwe cya

kabiri cyayo cyinjiraga mu isanduku ya Leta n’iy’idini. Asigaye yatagaguzwaga mu bikorwa

byo gusayisha mu bibi binezeza gusa. Nyamara kandi abantu bakeneshaga bagenzi babo

batyo, bo babaga barasonewe gutanga imisoro kandi bakagira n’uburenganzira bahabwa

n’amategeko n’umuco ku byo Leta ibagomba byose. Amatsinda y’abari bitaweho yarimo

abantu bagera ku bihumbi ijana na mirongo itanu mu gihe miliyoni nyinshi z’abantu babaga

mu buzima bubabaje butagira ibyiringiro, baruhira abandi gusa.”

Ibwami harangwaga n’imibereho ya gikire no kwaya gusa. Hagati y’abategetsi

n’abaturage harangwaga ukutizerana. Abaturage babonaga ko ingamba zose Leta ifata ari

gahunda zayo bwite kandi zirimo kwikunda. Mu gihe gisaga imyaka mirongo itanu mbere

202

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!