Ibintu by'Ukuri

Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya… Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya…

newcovenantpublicationsintl
from newcovenantpublicationsintl More from this publisher
21.04.2023 Views

Ibintu By'Ukuri hagamijwe kunonosora ubwiza bwayo. Herode Mukuru yari yarayitanzeho umutungo w’Abanyaroma ndetse n’uw’Abayahudi, kandi uwo mwami w’abami wategekaga isi yari yarakungaharishije iyo ngoro impano ze bwite yatanze. Inkuta nini cyane z’amabuye y’agaciro kenshi y’umweru yitwa marimari, yari afite umubyimba munini bitangaje, yari yaroherejwe n’Abanyaroma hagamijwe uko kuyirimbisha, zari umwe mu migabane igize iyo nyubako; kandi izo nkuta ni zo abigishwa bari beretse Umwigisha wabo bamubwira bati « Mbega amabuye ! Mbega imyubakire ! Mbese aho Mwigisha, urirebera ? » Mariko 13:1. Kuri ayo magambo bamubwiye, Yesu yabahaye igisubizo gikomeye kandi gitangaje ati: « Ntimureba ibi byose ? Ndababwira ukuri ko aha hatazasigara ibuye rigeretse ku rindi ritajugunywe hasi.” Matayo 24:2. Iryo senywa rya Yerusalemu abigishwa barifashe nk’aho ryerekeje ku kuza kwa Kristo igihe azaba yiyiziye ubwe afite ikuzo aje kwima ingoma y’isi yose, guhana Abayuda b’indakoreka banze kwihana, no gukura igihugu mu bubata bw’Abanyaroma. Umukiza yari yarababwiye ko azaza ubwa kabiri. Kubw’ibyo, igihe yakomozaga ku rubanza rwari rutegereje Yerusalemu, bongeye gutekereza kuri uko kuza kwe; maze igihe bari bakikije Umukiza ku Musozi w’imyelayo baramubaza bati: « Tubwire, ibyo bizaba ryari, n’ikimenyetso cyo kuza kwawe n’icy’imperuka y’isi ni ikihe?» Matayo 24:3. Kubw’imbabazi z’Imana, ubusobanuro bw’ibyari kuzaba bwahishwe abigishwa. Iyo icyo gihe basobanukirwa byuzuye n’ibintu bibiri bikomeye byendaga kuzaba, ari byo kubabazwa n’urupfu by’Umukiza ndetse no gusenywa kw’umujyi wabo n’ingoro y’Imana, bari kwicwa n’ubwoba. Kristo yaberetse incamake y’ibintu by’ingenzi bizaba mbere y’iherezo ry’ibihe. Icyo gihe ntibasobanukiwe neza amagambo ababwiye; ariko ubusobanuro bwayo bwari kuzahishurwa igihe ubwoko bw’Imana bwari gukenera inyigisho yari iyakubiyemo. Ubuhanuzi yababwiye bwari bufite ubusobanuro bubiri: nubwo bwerekezaga ku isenywa rya Yerusalemu, bwanavugaga iby’akaga kazabaho ku munsi ukomeye uheruka. Yesu yabwiye abigishwa bari bamuteze amatwi iby’urubanza rwari rutegereje gucirwa Isiraheli yasubiye inyuma; cyane cyane ibyago byari kubageraho bazize ko banze Mesiya kandi bakamubamba. Ibimenyetso bidashidikanywaho byagombaga kubanziriza icyo gihe cy’akaga. Igihe giteye ubwoba cyari kubageraho mu buryo butunguranye kandi bwihuse. Bityo, Umukiza yaburiye abigishwa be ati : « Ariko ubwo muzabona ikizira kirimbura cyahanuwe n’umuhanuzi Daniyeli gihagaze Ahera, (ubisoma abyitondere), icyo gihe abazaba bari i Yudaya bazahungire ku misozi ». Matayo 24:15, 16; Luka 21:20, 21. Igihe amabendera y’abasirikari basengaga ibigirwamana b’Abanyaroma yari gushingwa ku butaka buziranenge bwageraga muri metero zirenga magana abiri inyuma y’inkuta z’umujyi, abayoboke ba Kristo bagombaga gukizwa no guhunga. Igihe bari kubona ikimenyetso kibaburira, abashakaga gukiza amagara yabo bagombaga guhunga batazuyaje. Icyo kimenyetso cy’uko bagomba guhunga cyagombaga guhita kitabwaho i Yudeya hose ndetse no muri Yerusalemu. Uwo cyagombaga gusanga ari hejuru y’inzu ntiyagombaga 12

Ibintu By'Ukuri kumanuka ngo yinjire mu nzu ye, bona yemwe no kwinjiramo ajyanywe no kuvanamo ubutunzi burusha ubundi agaciro mu bwo yari kuba afite bwose. Abari kuba bari gukora mu mirima yabo cyagwa mu mizabibu yabo, ntibagombaga gusubira inyuma ngo bajye gufata imyambaro barambitse hasi mu gihe bari kuba bahinga ku manywa hariho icyokere. Ntibagombaga kugira akanya na gato bapfusha ubusa kugira ngo batarimbukana na rubanda rwose. Ku ngoma y’umwami Herode, ntabwo Yerusalemu yari yararimbishijwe gusa, ahubwo bitewe n’uko kuyubakaho iminara, inkike ndetse n’ibihome byari byarongereye gukomera yari isanganywe, byari byaratumye igaragara nk’idashobora guterwa no kuvogerwa. Muri icyo gihe, uwari kuvuga ku mugaragaro ko izarimbuka yari kwitwa umuterabwoba urwaye mu mutwe nk’uko Nowa yiswe n’abo mu gihe cye. Ariko Kristo yari yaravuze ati : «Ijuru n’isi bizashira, ariko amagambo yanjye ntazashira na hato”. Matayo 24:35. Ibyaha by’ab’i Yerusalemu ni byo byari byaratumye ibwirwa ko izagerwaho n’uburakari bw’Imana, kandi kwinangira mu kutizera kwabo kwatumye akaga kari kayirindiriye kaba impamo. Imana yari yaravugiye mu muhanuzi Mika iti : « Nimwumve ibi batware b’inzu ya Yakobo n’abacamanza b’inzu ya Isirayeli, mwanga imanza zitabera mukagoreka ibitunganye byose. Bubakishije i Siyoni amaraso bavushije, n’i Yerusalemu bakahubakisha gukiranirwa. Abatware baho bacira imanza impongano, n’abatambyi baho bigishiriza ibihembo, n’abahanuzi baho baragurira ingemu, nyamara bisunga Uwiteka bakavuga bati « Mbese Uwiteka ntari muri twe ? Nta kibi kizatuzaho.” Mika 3:9-11. Aya magambo yerekanaga neza imiterere y’abaturage b’i Yerusalemu bari barasaye mu bibi kandi bakigira intungane. Nubwo bavugaga ko bubahiriza amategeko y’Imana badakebakeba, bacumuraga ku mahame yose ayakubiyemo. Banze Kristo bamuziza ko ubutungane n’ubuziranenge bwe bwashyiraga ahagaragara gukiranirwa kwabo; nuko bakamurega ko ari we nkuruzi y’ibyago byose byari byarabagezeho nk’ingaruka z’ibyaha byabo. Nubwo bari bazi neza ko nta cyaha agira, bari baravuze ko akwiriye gupfa kugira ngo bo nk’ishyanga babone umutekano. Abayobozi b’Abayuda baravuze bati: « Nitumureka dutya bose bazamwizera, kandi Abaroma bazaza barimbure umurwa wacu n’ubwoko bwacu. » Yohana 11:48. Bumvaga ko Kristo nabambwa bazongera bakaba ishyanga rikomeye kandi rishyize hamwe. Nguko uko bibwiraga maze bashyigikira umwanzuro wafashwe n’umutambyi mukuru wabo, ko ibyiza ari uko umuntu umwe yapfa aho kugira ngo igihugu cyose kirimbuke. Uko ni ko abakuru b’Abayuda bubakishije « Siyoni amaraso bavushije, n’i Yerusalemu bakahubakisha gukiranirwa.» Mika 3:10. Nyamara igihe babambishaga Umukiza bamuhora ko abacyaha kubera ibyaha byabo, bigize intungane ku buryo bifashe nk’ishyanga Imana yatonesheje bityo bakibwira ko izabavana mu bubata bw’abanzi babo. Umuhanuzi yarakomeje aravuga ati « Kubera ibyo mukora, Siyoni izahinduka nk’intabire. Yeruzalemu izahinduka amatongo, umusozi wubatsweho Ingoro y’Uhoraho uzahinduka ishyamba.»15 13

Ibintu By'Ukuri

kumanuka ngo yinjire mu nzu ye, bona yemwe no kwinjiramo ajyanywe no kuvanamo

ubutunzi burusha ubundi agaciro mu bwo yari kuba afite bwose. Abari kuba bari gukora mu

mirima yabo cyagwa mu mizabibu yabo, ntibagombaga gusubira inyuma ngo bajye gufata

imyambaro barambitse hasi mu gihe bari kuba bahinga ku manywa hariho icyokere.

Ntibagombaga kugira akanya na gato bapfusha ubusa kugira ngo batarimbukana na rubanda

rwose.

Ku ngoma y’umwami Herode, ntabwo Yerusalemu yari yararimbishijwe gusa, ahubwo

bitewe n’uko kuyubakaho iminara, inkike ndetse n’ibihome byari byarongereye gukomera

yari isanganywe, byari byaratumye igaragara nk’idashobora guterwa no kuvogerwa. Muri

icyo gihe, uwari kuvuga ku mugaragaro ko izarimbuka yari kwitwa umuterabwoba urwaye

mu mutwe nk’uko Nowa yiswe n’abo mu gihe cye. Ariko Kristo yari yaravuze ati : «Ijuru

n’isi bizashira, ariko amagambo yanjye ntazashira na hato”. Matayo 24:35. Ibyaha by’ab’i

Yerusalemu ni byo byari byaratumye ibwirwa ko izagerwaho n’uburakari bw’Imana, kandi

kwinangira mu kutizera kwabo kwatumye akaga kari kayirindiriye kaba impamo.

Imana yari yaravugiye mu muhanuzi Mika iti : « Nimwumve ibi batware b’inzu ya Yakobo

n’abacamanza b’inzu ya Isirayeli, mwanga imanza zitabera mukagoreka ibitunganye byose.

Bubakishije i Siyoni amaraso bavushije, n’i Yerusalemu bakahubakisha gukiranirwa.

Abatware baho bacira imanza impongano, n’abatambyi baho bigishiriza ibihembo,

n’abahanuzi baho baragurira ingemu, nyamara bisunga Uwiteka bakavuga bati « Mbese

Uwiteka ntari muri twe ? Nta kibi kizatuzaho.” Mika 3:9-11.

Aya magambo yerekanaga neza imiterere y’abaturage b’i Yerusalemu bari barasaye mu

bibi kandi bakigira intungane. Nubwo bavugaga ko bubahiriza amategeko y’Imana

badakebakeba, bacumuraga ku mahame yose ayakubiyemo. Banze Kristo bamuziza ko

ubutungane n’ubuziranenge bwe bwashyiraga ahagaragara gukiranirwa kwabo; nuko

bakamurega ko ari we nkuruzi y’ibyago byose byari byarabagezeho nk’ingaruka z’ibyaha

byabo. Nubwo bari bazi neza ko nta cyaha agira, bari baravuze ko akwiriye gupfa kugira ngo

bo nk’ishyanga babone umutekano. Abayobozi b’Abayuda baravuze bati: « Nitumureka dutya

bose bazamwizera, kandi Abaroma bazaza barimbure umurwa wacu n’ubwoko bwacu. »

Yohana 11:48.

Bumvaga ko Kristo nabambwa bazongera bakaba ishyanga rikomeye kandi rishyize

hamwe. Nguko uko bibwiraga maze bashyigikira umwanzuro wafashwe n’umutambyi

mukuru wabo, ko ibyiza ari uko umuntu umwe yapfa aho kugira ngo igihugu cyose kirimbuke.

Uko ni ko abakuru b’Abayuda bubakishije « Siyoni amaraso bavushije, n’i Yerusalemu

bakahubakisha gukiranirwa.» Mika 3:10. Nyamara igihe babambishaga Umukiza bamuhora

ko abacyaha kubera ibyaha byabo, bigize intungane ku buryo bifashe nk’ishyanga Imana

yatonesheje bityo bakibwira ko izabavana mu bubata bw’abanzi babo. Umuhanuzi

yarakomeje aravuga ati « Kubera ibyo mukora, Siyoni izahinduka nk’intabire. Yeruzalemu

izahinduka amatongo, umusozi wubatsweho Ingoro y’Uhoraho uzahinduka ishyamba.»15

13

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!