21.04.2023 Views

Ibintu by'Ukuri

Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya…

SHOW MORE
SHOW LESS

You also want an ePaper? Increase the reach of your titles

YUMPU automatically turns print PDFs into web optimized ePapers that Google loves.

Ibintu By'Ukuri

ihumure n’ibyiringiro bidashidikinywa iteka ryose.” 316 Umuntu wumvira amategeko

y’Imana, ntazabura kubaha no kumvira amategeko agenga igihugu cye. Umuntu wubaha

Imana azubaha umwami mu migenzereze ye yose y’ibitunganye n’ibyemewe n’amategeko.

Nyamara Ubufaransa bubabaje bwamaganye Bibiliya kandi buca abayikurikiza. Uko

ibinyejana byakurikiranaga, abantu badakebakeba kandi b’inyangamugayo, abantu

b’abanyabwenge kandi bakomeye mu mico mbonera, abantu bagize ubutwari bwo kwerura

bakavuga ibyo bizera kandi bakemera no kuba bapfa bazira ukuri, - ibinyejana byinshi

bakoreshwaga uburetwa, bagatwikirwa ku mambo cyangwa se bagashengukira muri zasho.

Abantu ibihumbi byinshi baboneye umutekano mu guhunga; kandi ibi byakomeje kubaho mu

gihe cy’imyaka magana abiri na mirongo itanu kuva Ubugorozi butangiye.

“Haba harabayeho abantu bake cyane mu Bufaransa, batigeze babona abigishwa

b’ubutumwa bwiza bahunga uburakari bukaze bw’ababatotezaga. Abahungaga bajyanaga

ubwenge bwabo, ubukorikori n’ubuhanzi, ubucuruzi ndetse n’umwuka wo kugira gahunda

byabarangaga ku rwego rwo hejuru, bityo bikajya gukungahaza ibihugu babonagamo

ubuhungiro. Uko bunguraga ibindi bihugu bakoresheje izo mpano zabo, niko igihugu cyabo

cyabaga kihagiriye igihombo. Iyo abirukanwe bose baza kuguma mu Bufaransa; iyaba muri

iyo myaka magana atatu ubuhanga bwo gukora bw’abo bahunze bwarakoreshejwe mu

guhinga ubutaka bw’Ubufaransa; iyaba muri iyo myaka ubuhanga bwabo mu bukorokori

bwarakoreshejwe mu guteza imbere ibikorwa mu nganda; iyaba muri iyo myaka ubuhanga

bwabo bwo guhanga ibintu bishya ndetse n’ubushobozi bwabo bwo gusesengura

byarakoreshejwe mu gukungahaza ubuvanganzo bwo mu Bufaransa kandi bigateza imbere

ubuhanga buhanitse; iyaba ubushishozi bwabo bwarayoboraga inama z’Ubufaransa kandi

ubutwari bwabo bukarwanirira icyo gihugu mu ntambara cyarwanaga, ubupfura bwabo

bugatunganya amategeko y’Ubufaransa, ndetse idini ya Bibiliya igakomeza ubwenge bwabo

kandi ikayobora umutimanama w’abaturage, mbega ikuzo Ubufaransa bwari kuba bufite muri

iki gihe! Mbega uburyo Ubufaransa buba bwarabaye igihugu cy’intangarugero mu bindi

bihugu, gikomeye, kiguwe neza kandi cyuzuye umunezero!

“Nyamara urwikekwe rwuzuye ubuhumyi no kudakurwa ku izima rwirukanye ku butaka

bw’Ubufaransa buri mwigisha wese w’iby’imico-mbonera, umuntu wese ushyigikiye

gahunda ndetse n’umuntu wese w’indahemuka ushoboye kurengera ingoma. Ubufaransa

bwabwiye abantu bajyaga kubuhesha kumenyekana n’ikuzo ku isi buti: “Nimuhitemo kimwe:

gutwikwa cyangwa guhunga.” Amaherezo kurimbuka kwa Leta kwageze ku musozo. Nta

mutimanama wari ukiri mu bantu, nta kuyoboka Imana kwariho ngo bitere abantu gutwikwa;

ndetse nta no gukunda igihugu byariho ngo bitere abantu gucibwa.” 317 Ingaruka ziteye

ubwoba zavuye kuri ibyo zabaye Impinduramatwara n’amahano yajyanaga nayo.

Guhunga kw’Abahugeno (Huguenots), kwateye Ubufaransa gusubira inyuma mu

majyambere muri rusange. Imijyi yarangwagamo inganda zateraga imbere cyane yabaye

umusaka; uturere twarumbukaga twongeye kuba ibigunda, gusubira inyuma mu by’ubwenge

no guhenebera mu mico-mbonera ni byo byakurikiye igihe cy’amajyambere y’akataraboneka.

201

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!