21.04.2023 Views

Ibintu by'Ukuri

Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya…

SHOW MORE
SHOW LESS

Create successful ePaper yourself

Turn your PDF publications into a flip-book with our unique Google optimized e-Paper software.

Ibintu By'Ukuri

bati : “ Harakabaho Ubwenge! ” Bari batwaye kandi ibisigazwa by’ibitabo byinshi batwitse,

byarimo ibitabo byanditswemo indirimbo n’amasengesho, byarimo Isezerano rya Kera

n’Isezerano Rishya. Perezida yavuze ko “itwikwa ryabyo ryakuyeho rwose ibikorwa

by’ubupfapfa ibyo bitabo byari byarateye abantu gukora.” 311

Ubupapa ni bwo bwari bwaratangiye umurimo icyo gikorwa cyo guhakana Imana

cyasozaga. Imitegekere ya Roma ni yo yazanye iyo mibereho, haba mu mibanire y’abantu

n’abandi, mu bya politiki no mu by’idini, yashoraga igihugu cy’Ubufaransa mu irimbukiro.

Iyo abanditsi bavuga ku marorerwa yatejwe n’Impinduramatwara bavuga ko agomba kubarwa

ku bari ku ngoma muri icyo gihe ndetse no ku itorero. Binyuze mu butabera nyakuri, ayo

marorerwa agomba kuryozwa itorero. Ubupapa bwari bwarashyize mu bitekerezo by’abami

ibitekerezo bibi byo kwanga Ubugorozi, bakavuga ko ari umwanzi w’umwami, ko buteza

amacakubiri azabangamira amahoro n’umutekano by’igihugu. Roma yakoreshaga ubu buryo

kugira ngo itume ubutegetsi bw’umwami bugirira nabi abantu mu buryo bukomeye kandi

bubakandamize.

Umwuka w’umudendezo wari warajyanye na Bibiliya. Ahantu hose ubutumwa bwiza

bwari bwaragiye bwakirwa, intekerezo z’abantu zarakangukaga. Abantu batangiye kwibohora

iminyururu yari ibaboheye mu bujiji, mu ngeso mbi, ndetse n’imigenzo y’ubupfapfa.

Batangiye gutekereza no gukora nk’abantu bazima. Abami barabibonaga maze bagahinda

umushyitsi kubera ubutegetsi bwabo bw’igitugu.

Ntabwo Roma yatinze gukaza ubwoba bwayo bushingiye ku ishyari. Papa yabwiye

umusimbura w’umwami w’Ubufaransa ati: “Buriya bupfapfa ntibuzatera urujijo kandi ngo

busenye idini, ahubwo bizateza urujijo ibikomangoma n’abakomeye, kandi busenye

amategeko, gahunda n’inzego byo mu gihugu.” Mu myaka mike yakurikiyeho, intumwa ya

papa yaburiye umwami ivuga iti: “Nyakubahwa, ntibakagushuke. Abaporotesitanti

bazabangamira imigendekere myiza y’ubutegetsi ndetse n’iy’idini. . . Ingoma iri mu kaga

kamwe n’ako itorero ririmo. . . Gutangira kw’imyizerere mishya uko byagenda kose bigomba

kuzana n’ubutegetsi bushya.” 313

“Abize iby’iyobokamana bashyiraga ibitekerezo bibi mu baturage bababwira yuko

inyigisho za giporotesitanti “zishora abantu mu bintu by’inzaduka n’ubupfapfa; zikambura

umwami urukundo rukomeye yakundwaga n’abo ayobora kandi zigasenya itorero na Leta.”

Uko ni ko Roma yashoboye gukoresha Ubufaransa maze bwanga Ubugorozi. “Gushaka

gukomeza ingoma, kurinda abakomeye ndetse no gukomera ku mategeko ni byo byatumye

ku nshuro ya mbere inkota yo gutoteza ikurwa mu rwubati mu Bufaransa.” 314

Abayobozi b’igihugu ntibabonaga ingaruka zizazanwa n’iyo politiki imeze ityo. Inyigisho

za Bibiliya ziba zarashyize mu bitekerezo no mu mitima y’abantu amahame y’ubutabera,

kwirinda, ukuri, gukora ibitunganye ndetse n’ubugira neza byo pfundo ryo kugubwa neza

kw’igihugu. “Gukiranuka gushyira ubwoko hejuru.” “Kuko ingoma ikomezwa no

gukiranuka.” 315“Umurimo wo gukiranuka ni amahoro; kandi ibiva ku gukiranuka ni

200

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!