21.04.2023 Views

Ibintu by'Ukuri

Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya…

SHOW MORE
SHOW LESS

You also want an ePaper? Increase the reach of your titles

YUMPU automatically turns print PDFs into web optimized ePapers that Google loves.

Ibintu By'Ukuri

kandi bubi cyane nko muri icyo gihugu. Mu bikorwa Ubufaransa bwakoze byo gutoteza

ababwirizabutumwa bwiza, bwabambaga Kristo binyuze mu gutoteza abigishwa be.

Uko imyaka amagana menshi yajyaga ikurikirana ni ko amaraso y’abera yajyaga amenwa.

Mu gihe Abawalidense batangaga ubuzima bwabo bakicirwa mu misozi ya Piemont bazira

“ijambo ry’Imana no guhamya Yesu Kristo,” ni nabwo ubuhamya nk’ubwo bwo guhamya

ukuri bwatangwaga n’abavandimwe babo b’Abalibigense (Albigenses) bo mu Bufaransa. Mu

gihe cy’Ubugorozi, abagiye babuyoboka bishwe urw’agashinyaguro. Abami, ibikomangoma,

abagore b’abakomeye ndetse n’abakobwa b’inkumi b’indatwa, bose bagiye bashimishwa no

kureba umubabaro ukomeye w’abicwaga bazira Yesu. Abahugeno (huguenots) b’intwari,

barwaniraga uburenganzira bwo kwemerera umutima w’umuntu ibyo ubona ko biwunogeye

kandi byera kurusha ibindi, bavushijwe amaraso babicira ahantu henshi hari urugamba rukaze.

Abaporotesitanti bafashwe ko ari ibicibwa ntibagira itegeko na rimwe ribarengera,

hagatangwa ibihembo ku muntu uzabica bityo bagahigwa nk’inyamaswa.

“Itorero ryo mu Butayu,” ari ryo ryari rigizwe n’abantu bake cyane bakomoka ku Bakristo

ba kera bari barasigaye mu Bufaransa mu kinyejana cya cumi n’umunani, bihishaga mu

misozi yo mu majyepfo kugeza ubwo bari bagikomeye ku kwizera kwa ba sekuru. Iyo

bageragezaga guteranira hamwe nijoro, haba mu ibanga ry’umusozi cyangwa mu bihuru

byitaruye abantu, bahigwaga n’abasirikare bakomeye maze bakabazana babakurubana

bakabagira inkoreragahato mu buzima bwabo bwose. Abeza b’indakemwa n’intiti zo mu

Bufaransa bambikwaga iminyururu, bakicirwa urubozo mu buryo buteye ubwoba hagati

y’ibisambo n’abicanyi.” 299 Abandi bagiriwe impuhwe, bicwaga barashwe amasasu nta

mahane bateye kuko nta ntwaro bari bafite. Bagwaga bapfukamye basenga. Amagana menshi

y’abasaza, abagore batagira kirengera, abana b’inzirakarengane bose batabwaga aho bari

bateraniye ari imirambo. Iyo wanyuraga muri iyo misozi n’amashyamba, aho bari

bamenyereye guteranira, ntibyabaga ari igitangaza gusanga “imirambo muri buri ntambwe

enye kandi ibyatsi byabaye amaraso, indi mirambo imanitswe ku biti.” Igihugu cyabo

cyahinduwe umusaka n’inkota, intorezo n’umuriro gihinduka ubutayu bunini buteye

agahinda.” “Ayo marorerwa ntiyakozwe mu gihe cy’umwijima (ubujiji) ahubwo yakozwe mu

gihe cy’imyaka y’ubujijuke mu Bufaransa ku ngoma ya Ludoviko wa 14 (Louis XIV). Muri

icyo gihe ubuhanga buhanitse (science) bwari bwarateye imbere, ubwanditsi buri kuba

gikwira, abanyadini b’ibwami n’abo mu murwa mukuru bari barize kandi ari intyoza bityo

bakigaragazaho ubugwaneza n’urukundo.” 300

Ariko ubugome burenze ubundi mu bwigeze bubaho, igikorwa kibi cy’abadayimoni

cyabayeho mu binyejana biteye ubwoba byabayeho, cyabaye iyicwa rya Mutagatifu-

Barutoromayo (Bartholomew). Iyo abatuye isi bibutse ubwo bugome bw’indengakamere

yagiriwe bahinda umushyitsi. Umwami w’Ubufaransa, yokejwe igitutu n’abapadiri

n’abayobozi bakuru b’i Roma, maze atanga uburenganzira bwo gukora icyo gikorwa giteye

ubwoba. Inzogera yavugijwe mu ijoro nta yandi majwi yumvikana, yabaye ikimenyetso cyo

gutangira ubwicanyi. Abaporotesitanti ibihumbi byinshi bari basinziriye batuje bari mu ngo

196

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!