21.04.2023 Views

Ibintu by'Ukuri

Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya…

SHOW MORE
SHOW LESS

Create successful ePaper yourself

Turn your PDF publications into a flip-book with our unique Google optimized e-Paper software.

Ibintu By'Ukuri

ku magambo y’igitabo cy’ubu buhanuzi, Imana izamukura ku mugabane wa cya giti

cy’ubugingo no ku wa rwa rurembo rwera, byanditswe muri iki gitabo.” 294

Iyo ni yo miburo Imana yatanze kugira ngo irinde abantu guhindura ibyo yavuze cyangwa

yategetse uko bishakiye. Iyo miburo ikomeye ireba abantu bose bakoresha ubushobozi bwabo

bakayobora abandi mu guha agaciro gake amategeko y’Imana. Iriya miburo yari ikwiriye

gutera ubwoba no guhindisha umushyitsi abantu bavugana agasuzuguro ko kubaha Imana

cyangwa kutayubaha ari ingingo idafite agaciro gakomeye. Abantu bose bashyira ibitekerezo

byabo hejuru bakabirutisha iby’Imana yahishuye, abantu bose babasha guhindura

ubusobanuro nyakuri bw’Ibyanditswe kugira ngo buhuze n’ibyo bishakiye, cyangwa

bagamije kwisanisha n’isi, bishyiraho inshingano iteye ubwoba. Ijambo ryanditswe ndetse

n’amategeko y’Imana bizasuzuma imico ya buri muntu kandi bizaciraho iteka abantu bose

birengagiza iki gipimo kitibeshya kizerekana ko badashyitse.

“Ubwo bazaba barangije gutanga ubuhamya bwabo.” Igihe ba bahamya bagombaga

guhanura bambaye ibigunira cyarangiye mu 1798. Ubwo begeraga iherezo ry’igihe umurimo

wabo wakorwaga mu mwijima, bagombaga kurwanywa n’imbaraga yagereranyijwe

n’“inyamaswa yavuye ikuzimu.” Mu bihugu byinshi by’Uburayi ubutegetsi bwayoboraga mu

itorero na Leta bwari bwaramaze imyaka amagana menshi bugengwa na Satani binyuze mu

mikorere y’ubupapa. Ariko aha na none hongera kugaragara ukwiyerekana gushya

kw’imbaraga ya Satani.

Kugumisha Bibiliya mu rurimi rutazwi no kuyihisha abantu byari byarabaye politiki ya

Roma nyamara yabikoze yitwaje kwerekana ko iyubashye. Mu gihe cy’ubutegetsi bwa Roma,

abahamya bahanuraga “bambaye ibigunira.” Ariko indi mbaraga (inyamaswa yavuye

ikuzimu) yagombaga guhaguruka ikarwanya ijambo ry’Imana ku mugaragaro.

“Umudugudu munini” uwo abahamya biciwe mu tuyira twawo kandi akaba ari naho

imirambo yabo yari irambaraye, ni Egiputa (Misiri) “mu mvugo y’umwuka.” Mu bihugu

byose bivugwa n’amateka ya Bibiliya, nta gihugu cyageze ku rugero rwo guhakana kubaho

kw’Imana nzima nka Misiri kandi kikarwanya amabwiriza yayo. Nta mwami watinyutse

kwigomeka ku butegetsi bw’ijuru ku mugaragaro nk’umwami wa Egiputa. Igihe Mose

yamuzaniraga ubutumwa, mu izina ry’Uwiteka, Farawo yasubizanyije ubwibone ati :

“Uwiteka ni nde, ngo numvire ndeke Abisirayeli? Sinzi Uwiteka, kandi ntabwo narekura

Abisirayeli.” 295 Ibi ni uguhakana Imana, kandi igihugu kigereranywa na Egiputa nacyo

cyagombaga guhakana iby’Imana ihoraho itegeka kandi kikagaragaza umuwuka nk’uwo wo

kutizera no kwigomeka. “Umudugudu munini” ugereranywa na none “mu mvugo y’umwuka”

na Sodomu. Ugusayisha kwa Sodomu mu kwica amategeko y’Imana byagaragariye

by’umwihariko mu gukora ibyo bararikiye byose. Iki cyaha kandi cyagombaga kuba ikintu

cy’ingenzi kiranga ishyanga ryagombaga gusohoza ibyo ibyanditswe byari byaravuze.

Bityo, nk’uko amagambo y’umuhanuzi yabivuze, mbere gato y’umwaka wa 1798

ubutegetsi bumwe bukomoka kandi bufite amatwara ya Satani bwagombaga guhaguruka

194

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!