21.04.2023 Views

Ibintu by'Ukuri

Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya…

SHOW MORE
SHOW LESS

Create successful ePaper yourself

Turn your PDF publications into a flip-book with our unique Google optimized e-Paper software.

Ibintu By'Ukuri

Igice Cya 15 – Impinduramatwara Mu Bufaransa

Mu kinyejana cya cumi na gatandatu, impinduramatwara yashyikirizaga abantu Bibiliya

ibumbuye yari yarashatse kwinjira mu bihugu byose by’Uburayi. Ibihugu bimwe

byayakiranye umunezero nk’aho ari intumwa yoherejwe n’Ijuru. Mu tundi turere, ubupapa

bwari bwarageze ku ntego ku rwego rukomeye mu kuyamagana ngo itahinjira. Bityo umucyo

wo kumenya Bibiliya ndetse n’ubushobozi bwayo buzahura byasaga n’ibibujijwe kuhagera

rwose. Mu gihugu kimwe, nubwo umucyo wahinjiye ntabwo umwijima wawumenye. Mu

binyejana byinshi, ukuri n’ibinyoma byarwaniraga guhabwa icyicaro. Amaherezo ikibi

cyaratsinze maze ukuri mvajuru kuramaganwa. “Uko gucirwaho iteka ni uku; ni uko umucyo

waje mu isi, abantu bagakunda umwijima kuwurutisha umucyo.” 289 Icyo gihugu cyari

gisigaje gusarura imbuto z’ibyo cyari cyarahisemo. Mwuka w’Imana wakuwe mu bantu bari

barasuzuguye impano y’ubuntu bw’Imana. Ikibi cyahawe intebe kirasagamba maze isi yose

ibona umusaruro wo kwihitiramo kwanga umucyo.

Urugamba rwo kurwanya Bibiliya rwagiye rushozwa mu Bufaransa mu binyejana byinshi

rwaje kugera ahakomeye rubyara Impinduramatwara. Ako kaga kadutse kari ingaruka y’uko

Roma yakuyeho Ibyanditswe Byera. Rwabaye urugero rubi rutigeze rubaho rugaragarije isi

yose imikorere ya politiki y’ubupapa. Urwo rugamba rwabaye ukwigaragaza kw’ingaruka

inyigisho z’Itorero ry’i Roma zerekezagaho mu gihe cy’imyaka isaga igihumbi.

Gukuraho Ibyanditswe Byera kwabayeho mu gihe ubupapa bwari bufite ubutware byari

byaravuzwe n’abahanuzi; kandi Umuhishuzi nawe yerekanye ingaruka ziteye ubwoba

zagombaga kugwirira Ubufaransa ziturutse ku butegetsi bw’“umunyabugome.”

Umumarayika w’Uhoraho yaravuze ati: “Kandi umudugudu wera bazamara amezi

mirongo ine n’abiri bawukandagira. Abahamya banjye babiri nzabaha guhanura, bahanure

iminsi igihumbi na magana abiri na mirongo itandatu, bambaye ibigunira. . . . Kandi

nibarangiza guhamya kwabo, inyamaswa izazamuka ivuye ikuzimu, irwane nabo, ibaneshe,

ibice. Intumbi zabo zizarambarara mu nzira nyabagendwa yo mu mudugudu munini, ni wo

witwa i Sodomu no mu Egiputa mu mvugo y’umwuka, ari na ho Umwami wabo yabambwe.

. . . Abari mu isi bazazishima hejuru, bazikina ku mubyimba, banezerwe, boherezanye

impano, kuko abo bahanuzi bombi bababazaga abari mu isi. Iyo minsi itatu n’igice ishize,

umwuka w’ubugingo uva ku Mana winjira muri bo, baherako barahaguruka: ubwoba bwinshi

butera ababibonye.” 290

Ibihe bivugwa aha ari byo -” amezi mirongo ine n’abiri” n’“iminsi igihumbi na magana

abiri na mirongo itandatu”, byose ni bimwe, kandi byose bigaragaza igihe itorero rya Kristo

ryagombaga kubabazwa n’ikandamizwa rituritse ku butegetsi bw’itorero ry’i Roma. Imyaka

1260 yo gukomera k’ubupapa yatangiye muri 538 nyuma ya Kristo kandi yagombaga

kurangira mu 1798. Icyo gihe (mu 1798) ingabo z’Ubufaransa zinjiye i Roma, zifata Papa

ziramufunga maze aza kuzagwa mu buhungiro. Nubwo undi mupapa mushya yatowe

192

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!