21.04.2023 Views

Ibintu by'Ukuri

Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya…

SHOW MORE
SHOW LESS

Create successful ePaper yourself

Turn your PDF publications into a flip-book with our unique Google optimized e-Paper software.

Ibintu By'Ukuri

hagamijwe kunonosora ubwiza bwayo. Herode Mukuru yari yarayitanzeho umutungo

w’Abanyaroma ndetse n’uw’Abayahudi, kandi uwo mwami w’abami wategekaga isi yari

yarakungaharishije iyo ngoro impano ze bwite yatanze. Inkuta nini cyane z’amabuye

y’agaciro kenshi y’umweru yitwa marimari, yari afite umubyimba munini bitangaje, yari

yaroherejwe n’Abanyaroma hagamijwe uko kuyirimbisha, zari umwe mu migabane igize iyo

nyubako; kandi izo nkuta ni zo abigishwa bari beretse Umwigisha wabo bamubwira bati «

Mbega amabuye ! Mbega imyubakire ! Mbese aho Mwigisha, urirebera ? » Mariko 13:1.

Kuri ayo magambo bamubwiye, Yesu yabahaye igisubizo gikomeye kandi gitangaje ati:

« Ntimureba ibi byose ? Ndababwira ukuri ko aha hatazasigara ibuye rigeretse ku rindi

ritajugunywe hasi.” Matayo 24:2.

Iryo senywa rya Yerusalemu abigishwa barifashe nk’aho ryerekeje ku kuza kwa Kristo

igihe azaba yiyiziye ubwe afite ikuzo aje kwima ingoma y’isi yose, guhana Abayuda

b’indakoreka banze kwihana, no gukura igihugu mu bubata bw’Abanyaroma. Umukiza yari

yarababwiye ko azaza ubwa kabiri. Kubw’ibyo, igihe yakomozaga ku rubanza rwari

rutegereje Yerusalemu, bongeye gutekereza kuri uko kuza kwe; maze igihe bari bakikije

Umukiza ku Musozi w’imyelayo baramubaza bati: « Tubwire, ibyo bizaba ryari,

n’ikimenyetso cyo kuza kwawe n’icy’imperuka y’isi ni ikihe?» Matayo 24:3.

Kubw’imbabazi z’Imana, ubusobanuro bw’ibyari kuzaba bwahishwe abigishwa. Iyo icyo

gihe basobanukirwa byuzuye n’ibintu bibiri bikomeye byendaga kuzaba, ari byo kubabazwa

n’urupfu by’Umukiza ndetse no gusenywa kw’umujyi wabo n’ingoro y’Imana, bari kwicwa

n’ubwoba. Kristo yaberetse incamake y’ibintu by’ingenzi bizaba mbere y’iherezo ry’ibihe.

Icyo gihe ntibasobanukiwe neza amagambo ababwiye; ariko ubusobanuro bwayo bwari

kuzahishurwa igihe ubwoko bw’Imana bwari gukenera inyigisho yari iyakubiyemo.

Ubuhanuzi yababwiye bwari bufite ubusobanuro bubiri: nubwo bwerekezaga ku isenywa rya

Yerusalemu, bwanavugaga iby’akaga kazabaho ku munsi ukomeye uheruka.

Yesu yabwiye abigishwa bari bamuteze amatwi iby’urubanza rwari rutegereje gucirwa

Isiraheli yasubiye inyuma; cyane cyane ibyago byari kubageraho bazize ko banze Mesiya

kandi bakamubamba. Ibimenyetso bidashidikanywaho byagombaga kubanziriza icyo gihe

cy’akaga. Igihe giteye ubwoba cyari kubageraho mu buryo butunguranye kandi bwihuse.

Bityo, Umukiza yaburiye abigishwa be ati : « Ariko ubwo muzabona ikizira kirimbura

cyahanuwe n’umuhanuzi Daniyeli gihagaze Ahera, (ubisoma abyitondere), icyo gihe abazaba

bari i Yudaya bazahungire ku misozi ». Matayo 24:15, 16; Luka 21:20, 21.

Igihe amabendera y’abasirikari basengaga ibigirwamana b’Abanyaroma yari gushingwa

ku butaka buziranenge bwageraga muri metero zirenga magana abiri inyuma y’inkuta

z’umujyi, abayoboke ba Kristo bagombaga gukizwa no guhunga. Igihe bari kubona

ikimenyetso kibaburira, abashakaga gukiza amagara yabo bagombaga guhunga batazuyaje.

Icyo kimenyetso cy’uko bagomba guhunga cyagombaga guhita kitabwaho i Yudeya hose

ndetse no muri Yerusalemu. Uwo cyagombaga gusanga ari hejuru y’inzu ntiyagombaga

12

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!