Ibintu by'Ukuri

Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya… Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya…

newcovenantpublicationsintl
from newcovenantpublicationsintl More from this publisher
21.04.2023 Views

Ibintu By'Ukuri Kandi nubwo inyuguti zanditswe n’urutoke rw’Imana ubu zaba zarangijwe cyane n’icyaha, ntabwo bishiboka ko zisibangana burundu mu gihe cyose tukimenya gutandukanya ikibi n’icyiza. Buri mugabane wose w’ayo mategeko ugomba kugenga abantu bose, no mu bihe byose, bidatewe n’igihe cyangwa ahantu, cyangwa indi mpamvu iyo ari yo yose ishobora guhinduka, ahubwo bitewe na kamere y’Imana na kamere y’umuntu ndetse n’isano itabasha guhinduka bafitanye. “’Sinaje kuyakuraho, ahubwo naje kuyasohoza.’ Nta gushidikanya, ubusobanuro bw’ibyo Yesu avuga aha (bitavuguruzanya n’ibyavuzwe byose mbere cyangwa ibyakurikiyeho), -ni ubu: Naje kuyasohoza ku rugero rwuzuye, ntitaye ku busobanuro ubwo ari bwo bwose bw’abantu: Nzanywe no gushyira ku mugaragaro ibihishwe byose kandi bitumvikanaga muri yo: nzanywe no gutanga ubusobanuro nyakuri kandi bwuzuye bwa buri mugabane wayo wose; kugira ngo nerekane uburebure, ubugari no kwaguka kose bya buri tegeko riyarimo, ndetse n’ubuhagarike n’ubujyakuzimu bwayo, ubutungane bwayo butagereranywa ndetse n’imbaraga y’iby’umwuka iri muri buri mugabane wayo.” 287 Wesley yavuze ubwuzuzanye ntakemwa bw’amategeko n’ubutumwa bwiza. Yaravuze ati: “Kubw’ibyo rero, hariho isano ikomeye hagati y’itegeko n’ubutumwa bwiza umuntu yasobanukirwa. Ku ruhande rumwe, amategeko ahora atuyobora ku butumwa bwiza kandi arabutwereka; ku rundi ruhande, ubutumwa bwiza buhora butwerekeza ku kurushaho gusohoza amategeko mu buryo nyabwo. Urugero ni uko amategeko adusaba gukunda Imana, gukunda bagenzi bacu, kugwa neza, kwicisha bugufi no kubonera. Twiyumvamo ko ibyo bintu tutabishoboye; ni ukuri ko ari ibintu “bidashobokera umuntu”; ariko tubona isezerano Imana idusezeranira ryo kuduha urwo rukundo rwayo, kuduhindura abicisha bugufi, abagwaneza n’intungane. Twishingikiriza kuri ubu butumwa bwiza, kuri iyo nkuru nziza; tugenzerezwa uko ukwizera kwacu kuri; kandi ubutungane bw’amategeko busohorezwa muri twe,’ ” kubwo kwizera Yesu Kristo. . .” Wesley yaravuze ati : “Ku ruhembe rw’imbere rw’abanzi b’ubutumwa bwiza bwa Kristo, hari abantu bacira urubanza amategeko ku mugaragaro mu buryo bweruye, kandi ‘bakayatuka;’ bakigisha abantu kwica amategeko (guhindura ubusa, gukerensa, gukuraho inshingano afite), bitari itegeko rimwe gusa, ryaba iryoroheje cyangwa irikomeye cyane ahubwo yose uko yakabaye . . . Igitangaje cyane mu bintu byose biba muri ubu buyobe bukomeye, ni uko ababuguyemo bizera mu by’ukuri ko bubaha Kristo nyamara bakuraho amategeko ye, kandi ko berereza umurimo we ariko basenya inyigisho ye! Muby’ukuri bubaha Kristo nk’uko Yuda yabigenje ubwo yavugaga ati: “Mwigisha! Ndakuramutsa” maze akamusoma. Bityo, Kristo ashobora kubwira buri wese muri bo ati: ‘Uragambanirisha Umwana w’umuntu kumusoma?’ Kuvuga iby’amaraso ye maze ukamwambura ikamba rye no kwirengagiza umugabane uwo ari wo wose w’amategeko ye witwaje kwamamaza ubutumwa bwe, ntaho bitaniye no kumugambanira umusoma. Umuntu wese ubwiriza ibyo kwizera mu buryo bwirengagiza umugabane uwo ari wo wose wo kumvira, haba mu buryo buzigiye cyangwa butaziguye; umuntu ubwiriza ibya Kristo agambiriye gupfobya, cyangwa 190

Ibintu By'Ukuri guhindura ubusa itegeko ryoroheje ryo mu mategeko y’Imana , bene uwo ntashobora gusimbuka icyo kirego.” Wesley yasubije abavugaga ko “kubwiriza ubutumwa bwiza bisimbura amategeko agira ati: ” Ibyo turabihakana rwose. Ibyo ntibisimbura rwose umugambi wa mbere w’amategeko ari wo wo kwemeza umuntu icyaha, gukangura abasinziriye mu mwijima wa gihenomu.” Intumwa Pawulo avuga ko, ” itegeko rimenyekanisha icyaha,” “kandi igihe cyose umuntu atari yemezwa icyaha, ntabwo azumva mu by’ukuri uko akeneye amaraso ya Kristo yeza ibyaha. . . Nk’uko Umukiza ubwe abibona ‘abazima sibo bakeneye umuvuzi, keretse abarwaye.’ Kubw’ibyo rero, ntibyumvikana guha umuganga abazima, cyangwa abibwira nibura ko ari bazima. Icyangombwa ni ukubanza ukabemeza ko barwaye; naho ubundi nibitaba bityo, ntibazigera bagushimira icyo wabakoreye. Mu buryo nk’ubwo rero, ntibyumvikana kuzanira Kristo abafite imitima mizima, itarigeze imeneka.” 288 Bityo, ubwo yabwirizaga ubutumwa bwiza bw’ubuntu bw’Imana, Wesley akurikije urugero rw’Umwami we, yaharaniraga “kwerereza amategeko ndetse no kuyubahisha.” Mu budahemuka, yashohoje umurimo yahawe n’Imana, maze ahabwa amahirwe yo kwibonera imbuto zawo zishimishije. Ku iherezo ry’ubuzima bwe bwarambye bukageza mu myaka mirongo inani — yamaze imyaka isaga mirongo itanu mu murimo agenda hirya no hino, -- abayobotse inyigisho ze bakabishyira ku mugaragaro babarirwaga mu gice cya miliyoni. Ariko binyuze mu mirimo yakoze, abantu benshi bari barazahuwe, bakurwa mu irimbukiro no guheneberezwa n’icyaha, maze bagera ku buzima burushijeho gutungana, ndetse n’abantu benshi bagize imibereho yimbitse kandi ikungahaye biturutse ku nyigisho ze, ntabwo abo bantu bose bazamenyekana kugeza igihe umuryango wose w’abacunguwe uzaba uteraniye mu bwami bw’Imana. Imibereho ye itanga icyigisho gifite agaciro katagerwa kuri buri Mukristo wese. Iyaba uko kwizera no kwicisha bugufi, ishyaka ridacogora ndetse n’ubwitange no kutizigama byaranze uyu mugaragu wa Kristo byagaragariraga mu matorero yo muri iki gihe. 191

Ibintu By'Ukuri

guhindura ubusa itegeko ryoroheje ryo mu mategeko y’Imana , bene uwo ntashobora

gusimbuka icyo kirego.”

Wesley yasubije abavugaga ko “kubwiriza ubutumwa bwiza bisimbura amategeko agira

ati: ” Ibyo turabihakana rwose. Ibyo ntibisimbura rwose umugambi wa mbere w’amategeko

ari wo wo kwemeza umuntu icyaha, gukangura abasinziriye mu mwijima wa gihenomu.”

Intumwa Pawulo avuga ko, ” itegeko rimenyekanisha icyaha,” “kandi igihe cyose umuntu

atari yemezwa icyaha, ntabwo azumva mu by’ukuri uko akeneye amaraso ya Kristo yeza

ibyaha. . . Nk’uko Umukiza ubwe abibona ‘abazima sibo bakeneye umuvuzi, keretse

abarwaye.’ Kubw’ibyo rero, ntibyumvikana guha umuganga abazima, cyangwa abibwira

nibura ko ari bazima. Icyangombwa ni ukubanza ukabemeza ko barwaye; naho ubundi

nibitaba bityo, ntibazigera bagushimira icyo wabakoreye. Mu buryo nk’ubwo rero,

ntibyumvikana kuzanira Kristo abafite imitima mizima, itarigeze imeneka.” 288

Bityo, ubwo yabwirizaga ubutumwa bwiza bw’ubuntu bw’Imana, Wesley akurikije

urugero rw’Umwami we, yaharaniraga “kwerereza amategeko ndetse no kuyubahisha.” Mu

budahemuka, yashohoje umurimo yahawe n’Imana, maze ahabwa amahirwe yo kwibonera

imbuto zawo zishimishije. Ku iherezo ry’ubuzima bwe bwarambye bukageza mu myaka

mirongo inani — yamaze imyaka isaga mirongo itanu mu murimo agenda hirya no hino, --

abayobotse inyigisho ze bakabishyira ku mugaragaro babarirwaga mu gice cya miliyoni.

Ariko binyuze mu mirimo yakoze, abantu benshi bari barazahuwe, bakurwa mu irimbukiro

no guheneberezwa n’icyaha, maze bagera ku buzima burushijeho gutungana, ndetse n’abantu

benshi bagize imibereho yimbitse kandi ikungahaye biturutse ku nyigisho ze, ntabwo abo

bantu bose bazamenyekana kugeza igihe umuryango wose w’abacunguwe uzaba uteraniye

mu bwami bw’Imana. Imibereho ye itanga icyigisho gifite agaciro katagerwa kuri buri

Mukristo wese. Iyaba uko kwizera no kwicisha bugufi, ishyaka ridacogora ndetse

n’ubwitange no kutizigama byaranze uyu mugaragu wa Kristo byagaragariraga mu matorero

yo muri iki gihe.

191

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!