21.04.2023 Views

Ibintu by'Ukuri

Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya…

SHOW MORE
SHOW LESS

Create successful ePaper yourself

Turn your PDF publications into a flip-book with our unique Google optimized e-Paper software.

Ibintu By'Ukuri

Kandi nubwo inyuguti zanditswe n’urutoke rw’Imana ubu zaba zarangijwe cyane n’icyaha,

ntabwo bishiboka ko zisibangana burundu mu gihe cyose tukimenya gutandukanya ikibi

n’icyiza. Buri mugabane wose w’ayo mategeko ugomba kugenga abantu bose, no mu bihe

byose, bidatewe n’igihe cyangwa ahantu, cyangwa indi mpamvu iyo ari yo yose ishobora

guhinduka, ahubwo bitewe na kamere y’Imana na kamere y’umuntu ndetse n’isano itabasha

guhinduka bafitanye.

“’Sinaje kuyakuraho, ahubwo naje kuyasohoza.’ Nta gushidikanya, ubusobanuro bw’ibyo

Yesu avuga aha (bitavuguruzanya n’ibyavuzwe byose mbere cyangwa ibyakurikiyeho), -ni

ubu: Naje kuyasohoza ku rugero rwuzuye, ntitaye ku busobanuro ubwo ari bwo bwose

bw’abantu: Nzanywe no gushyira ku mugaragaro ibihishwe byose kandi bitumvikanaga muri

yo: nzanywe no gutanga ubusobanuro nyakuri kandi bwuzuye bwa buri mugabane wayo

wose; kugira ngo nerekane uburebure, ubugari no kwaguka kose bya buri tegeko riyarimo,

ndetse n’ubuhagarike n’ubujyakuzimu bwayo, ubutungane bwayo butagereranywa ndetse

n’imbaraga y’iby’umwuka iri muri buri mugabane wayo.” 287

Wesley yavuze ubwuzuzanye ntakemwa bw’amategeko n’ubutumwa bwiza. Yaravuze ati:

“Kubw’ibyo rero, hariho isano ikomeye hagati y’itegeko n’ubutumwa bwiza umuntu

yasobanukirwa. Ku ruhande rumwe, amategeko ahora atuyobora ku butumwa bwiza kandi

arabutwereka; ku rundi ruhande, ubutumwa bwiza buhora butwerekeza ku kurushaho

gusohoza amategeko mu buryo nyabwo. Urugero ni uko amategeko adusaba gukunda Imana,

gukunda bagenzi bacu, kugwa neza, kwicisha bugufi no kubonera. Twiyumvamo ko ibyo

bintu tutabishoboye; ni ukuri ko ari ibintu “bidashobokera umuntu”; ariko tubona isezerano

Imana idusezeranira ryo kuduha urwo rukundo rwayo, kuduhindura abicisha bugufi,

abagwaneza n’intungane. Twishingikiriza kuri ubu butumwa bwiza, kuri iyo nkuru nziza;

tugenzerezwa uko ukwizera kwacu kuri; kandi ubutungane bw’amategeko busohorezwa muri

twe,’ ” kubwo kwizera Yesu Kristo. . .”

Wesley yaravuze ati : “Ku ruhembe rw’imbere rw’abanzi b’ubutumwa bwiza bwa Kristo,

hari abantu bacira urubanza amategeko ku mugaragaro mu buryo bweruye, kandi

‘bakayatuka;’ bakigisha abantu kwica amategeko (guhindura ubusa, gukerensa, gukuraho

inshingano afite), bitari itegeko rimwe gusa, ryaba iryoroheje cyangwa irikomeye cyane

ahubwo yose uko yakabaye . . . Igitangaje cyane mu bintu byose biba muri ubu buyobe

bukomeye, ni uko ababuguyemo bizera mu by’ukuri ko bubaha Kristo nyamara bakuraho

amategeko ye, kandi ko berereza umurimo we ariko basenya inyigisho ye! Muby’ukuri

bubaha Kristo nk’uko Yuda yabigenje ubwo yavugaga ati: “Mwigisha! Ndakuramutsa” maze

akamusoma. Bityo, Kristo ashobora kubwira buri wese muri bo ati: ‘Uragambanirisha

Umwana w’umuntu kumusoma?’ Kuvuga iby’amaraso ye maze ukamwambura ikamba rye

no kwirengagiza umugabane uwo ari wo wose w’amategeko ye witwaje kwamamaza

ubutumwa bwe, ntaho bitaniye no kumugambanira umusoma. Umuntu wese ubwiriza ibyo

kwizera mu buryo bwirengagiza umugabane uwo ari wo wose wo kumvira, haba mu buryo

buzigiye cyangwa butaziguye; umuntu ubwiriza ibya Kristo agambiriye gupfobya, cyangwa

190

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!