21.04.2023 Views

Ibintu by'Ukuri

Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya…

SHOW MORE
SHOW LESS

Create successful ePaper yourself

Turn your PDF publications into a flip-book with our unique Google optimized e-Paper software.

Ibintu By'Ukuri

Ubwo Yohani Wesley yavugaga ku byo we na bagenzi be baregwa yaravuze ati : ” Bamwe

barega bavuga ko inyigisho z’abo bantu ari ibinyoma, ubuyobe kandi ari ubwaka; kandi ko

batari barigeze bazumva kuva kera kugeza icyo gihe; ko yaba ari amahame ayobya, ubwaka

n’ubupapa. Ibyo birego byose byamaze kujya binengwa uhereye mu mizi, kubera ko

byagaragaye rwose ko buri cyiciro cy’ayo mahame ari inyigisho yumvikana y’Ibyanditswe

Byera nk’uko bisobanurwa n’itorero ryacu. Kubw’ibyo rero, ayo mahame ntashobora kuba

ibinyoma cyangwa ngo abe ayobya mu gihe Ibyanditswe ari iby’ukuri.” “Abandi barega

bagira bati, ‘Inyigisho zabo ntizikebakeba rwose; batuma inzira ijya mu ijuru irushaho

gufungana.’ Kandi mu by’ukuri, iki ni cyo cy’ishingiro duhakana, (nk’uko ari cyo cyonyine

cyigeze kubaho mu gihe runaka,) kandi mu buryo bw’ibanga ni nacyo gishamikiyeho ibindi

byinshi cyane byigaragaza mu buryo butandukanye. Ariko se abo bantu baba batuma inzira

igana ijuru irushaho gufungana kuruta uko Umwami wacu n’intumwa ze babigenje? Mbese

amahame yabo yaba akomeye kuruta avugwa na Bibiliya? Muzirikane gusa amasomo make

yumvikana: “Ukundishe Uwiteka Imana yawe umutima wawe wose, n’ubugingo bwawe

bwose, n’imbaraga zawe zose, n’ubwenge bwawe bwose, kandi ukunde na mugenzi wawe

nk’uko wikunda.’ 279 ‘Kandi ndababwira yuko ijambo ryose ry’impfabusa abantu bavuga

bazaribazwa ku munsi w’amateka.’ 280 ‘Namwe iyo murya, cyangwa munywa, cyangwa

mukora ikindi kintu cyose, mujye mukorera byose guhimbaza Imana.” 281

“Niba inyigisho zabo zikomeye kurusha ibi byavuzwe n’Ibyanditswe, bakwiriye

kubarwaho ikosa; ariko mu mitima yanyu muzi neza ko atari ko bimeze. Nyamara se ni nde

wavuga ko yakoroshyaho n’akanyuguti kamwe ntabe agoretse ijambo ry’Imana? Mbese

umuntu uwo ari we wese w’igisonga wabikijwe ubwiru bw’Imana yagaragara ko ari

indakemwa mu gihe ahinduye umugabane umwe w’ibyo yabikijwe? —Oya. Ntacyo

yagabanya, ntacyo yakoroshya. Ahubwo ategetswe kubwira abantu bose ati, ‘Ntabwo

nshobora gucisha bugufi Ibyanditswe kugira ngo bihuze n’ibibashimisha. Mugomba

kuzamuka mugashyikira urwego bibasaba kugeraho bitaba ibyo mukazarimbuka by’iteka

ryose.’ Imvugo ya rubanda ni uko abo bantu badafite urukundo. Koko se nta rukundo bafite?

Ni mu ruhe rwego? Mbese ntibagaburira abashonji kandi bakambika abambaye ubusa? ‘Oya

rwose; aho siho hari ikibazo: Ibi ntibabura kubikora rwose, ahubwo nta rukundo bagira mu

gushyira mu gaciro! Batekereza ko nta muntu ushobora gukizwa uretse abagendera mu nzira

nabo banyuramo.” 282

Ugusubira inyuma mu by’umwuka kwari kwaragaragaye mu Bwongereza mbere yuko

Wesley atangira umurimo we, cyane cyane byari ingaruka y’inyigisho zavugaga ko kwizera

konyine ari ko guhesha agakiza kandi ko umuntu adakeneye kumvira amategeko y’Imana.

283 Abantu benshi bemezaga ko Kristo yakuyeho amategeko y’Imana kandi ko kubera ibyo,

bitakiri ngombwa ko Abakristo bayubahiriza; bakavuga ko uwizera yabatuwe mu “bubata

bwo gukora imirimo myiza.” Abandi nabo, nubwo bemeraga ko amategeko ahoraho iteka

ryose, bavugaga ko bitakiri ngombwa ko abavugabutumwa basaba abantu kumvira ibyo

amategeko asaba kubera ko abo Imana yatoreye guhabwa agakiza, bazabashishwa

188

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!