21.04.2023 Views

Ibintu by'Ukuri

Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya…

SHOW MORE
SHOW LESS

You also want an ePaper? Increase the reach of your titles

YUMPU automatically turns print PDFs into web optimized ePapers that Google loves.

Ibintu By'Ukuri

magana arindwi yari ishize, maze ntekereza ko ndi muri rimwe muri ya materaniro

ahatararangwaga imihango igaragara inyuma no gutwarwa by’indengakamere, ahubwo

Pawulo, umuboshyi w’amahema, cyangwa Petero wari umurobyi ari bo bayayoboye, nyamara

hakagaragara imbaraga ya Mwuka w’Imana.” 274

Ubwo Wesley yari agarutse mu Bwongereza, yaje kwigishwa n’umubwiriza w’umukristo

w’umumorave (Moravian), maze abasha gusobanukirwa kurushaho iby’ukwizera Bibiliya

yigisha. Yemeye ko agomba kureka kwishingikiriza ku mirimo ye ngo ibe yamuhesha

agakiza, kandi ko akwiriye kwiyegurira burundu “Ntama w’Imana ukuraho ibyaha by’abari

mu isi.” Mu iteraniro ry’itsinda ry’abamorave ryaberaga i London, Luteri yanditse ubutumwa,

asobanura impinduka Mwuka w’Imana akorera mu mutima w’uwizeye. Ubwo Wesley

yategaga amatwi, ukwizera kwagurumanye mu bugingo bwe. Aravuga ati: “Numvaga

umutima wanjye ususurutse mu buryo budasanzwe, numvise nkwiriye kwiringira Kristo

wenyine kugira ngo mbone agakiza; kandi mfite ibyiringiro ko yankuyeho ibyaha byanjye

bwite, ambatura itegeko ry’icyaha n’urupfu.” 275

Mu myaka myinshi yari amaze arangwa n’intege nke no kubura ihumure, imyaka yo

kwiyanga gukomeye, imyaka yo kugawa no gucishwa bugufi, Wesley yari ataratezutse ku

mugambi we wo gushaka Imana. Ubu rero yari amaze kuyibona, kandi ubuntu yahihibikaniye

guhabwa akoresheje amasengesho, kwiyiriza ubusa, ibikorwa by’ubugwaneza no kwibabaza,

yari yasobanukiwe ko ari impano idatangirwa ” igiciro runaka cyangwa amafaranga.”

Ubwo yari amaze gukomera mu kwizera Kristo, umutima we wagurumanagamo icyifuzo

cyo kwamamaza hose ubutumwa bwiza bw’ubuntu Imana igirira abantu nta kiguzi. Yaravuze

ati: ” Isi yose nayifataga nka paruwasi nyobora, mu karere kose k’isi aho nashoboraga kuba

ndi, nabonaga ko bikwiriye kandi bitunganye ndetse nkumva ari inshingano yanjye ko mbwira

ubutumwa bwiza bw’agakiza abashaka kumva bose.” 276

Yakomeje imibereho ye idakebakeba kandi yo kwiyanga, ariko noneho atari yo shingiro

ryo kwizera kwe ahubwo ari ingaruka yako; atari umuzi w’ubutungane, ahubwo ari amatunda

yabwo. Ubuntu bw’Imana muri Yesu-Kristo ni ishingiro ry’ibyiringiro bya Gikristo, kandi

ubwo buntu buzagaragarira mu kumvira. Ubuzima bwa Wesley yari yaraburunduriye mu

murimo wo kubwiriza ukuri gukomeye yari yarakiriye ari ko: — kugirwa intungane binyuze

mu kwizera amaraso ya Yesu-Kristo akuraho ibyaha, n’imbaraga ihindura umutima ya

Mwuka Muziranenge maze ikera imbuto mu mibereho ikurikiza urugero rwa Kristo.

Whitefield na bagenzi ba Wesley bari barateguriwe umurimo n’umutima buri wese yari

yaramaranye igihe kirekire umwemeza ko ashobora kurimbuka; bityo bibatera kubasha

kwihanganira ibirushya nk’abasirikare beza ba Kristo. Bari baranyuze mu gusuzugurwa,

gukwenwa n’itotezwa, haba mu gihe bari bakiri muri za kaminuza ndetse no mu itangira

ry’umurimo. Bo ubwabo na bagenzi babo bake babakundaga, baje guhabwa izina

ry’Abametodisiti n’abanyeshuri bagenzi babo batubahaga Imana babakwenaga. Muri icyo

185

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!