21.04.2023 Views

Ibintu by'Ukuri

Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya…

SHOW MORE
SHOW LESS

Create successful ePaper yourself

Turn your PDF publications into a flip-book with our unique Google optimized e-Paper software.

Ibintu By'Ukuri

269 cyabereye umugisha abantu benshi bifuzaga ububyutse mu murimo w’Imana; ndetse

n’ikindi gitabo cye cyitwa: “Ikiruhuko cy’Abera Kitazashira,” 270 cyakoze umurimo wacyo

mu kuyobora abantu benshi ku “kiruhuko” kibikiwe ubwoko bw’Imana.

Hashize imyaka ijana, mu gihe cy’umwijima ukomeye mu by’umwuka, nibwo hadutse

Whitefield na Wesleys bari abatwaramucyo bakorera Imana. Mu gihe cy’ubutegetsi

bw’itorero, abaturage bo mu Bwongereza bari barasubiye inyuma cyane mu by’idini, ku

buryo byari biruhije cyane kubatandukanya n’abapagani. Abayobozi mu by’idini bari

baratwawe n’inyigisho y’iby’iyobokamana ryubakiye ku byaremwe, kandi izo nyigisho ni zo

zari ziganje mu iyobokamana ryabo. Abo mu rwego rwo hejuru basuzuguraga

iby’ubutungane, kandi bakirata ko bari hejuru y’icyo bitaga ubwaka mu by’ubutungane. Abo

mu rwego rwo hasi bari bari mu bujiji bukabije kandi barirunduriye mu gukora ibibi mu gihe

itorero nta butwari ryari rifite, cyangwa ukwizera byashyigikira umurimo wo kuvuga ukuri

wari warasubiye inyuma.

Inyigisho y’ingenzi ivuga ibyo kugirwa intungane kubwo kwizera, yigishijwe na Luteri

mu buryo bwumvikana, yari iri hafi kwibagirana burundu; kandi ihame rya Roma ryo

kwiringira ko imirimo myiza ihesha agakiza ryari ryarahawe intebe. Whitefield n’abayoboke

ba Wesley, bari bamwe mu bagize itorero ryariho, bo bashakaga kwemerwa n’Imana

babikuye ku mutima, kandi bari barigishijwe ko bakwemerwa na Yo babikesheje imibereho

izira amakemwa ndetse no kubahiriza amategeko y’idini.

Umunsi umwe, ubwo Charles Wesley yari arwaye kandi yumva ko ari hafi gupfa,

yabajijwe ishingiro ry’ ibyiringiro bye by’ubugingo buhoraho. Igisubizo cye cyabaye iki ngo

:“Nakoresheje umuhati wose nshoboye nkorera Imana.” Ubwo incuti ye yari yamubajije icyo

kibazo yasaga n’itanyuzwe n’icyo gisubizo, Wesley yaribwiye ati: “Bite! Nonese imihati

yanjye ntihagije kumpesha ibyiringiro? Urashaka guhindura ubusa imihati yanjye? Nta kindi

kintu mfite nshobora kwiringira.” 271

Ngiryo icuraburindi itorero ryarimo, rigahisha impongano y’ibyaha, rikambura Kristo

ikuzo rye, kandi rigakura intekerezo z’abantu ku byiringiro rukumbi by’agakiza, ari byo

maraso y’Umucunguzi wabambwe.

Wesley na bagenzi be bari barageze ubwo basobanukirwa ko idini nyakuri rifite icyicaro

mu mutima, kandi ko amategeko y’Imana akomatanya intekerezo, amagambo ndetse

n’ibikorwa. Bamaze kwemera ko ubutungane bw’umutima ari bwo ngombwa, kimwe

n’inyifato iboneye mu mibereho y’umuntu igaragara inyuma, batangira kugendera mu

mibereho mishya. Kubw’umuhati udakebakeba kandi basenga, bashishikariye gutsinda ibibi

biranga umutima wa kamere. Babayeho ubuzima bwo kwiyanga, burangwa n’urukundo no

kwicisha bugufi, bakubahiriza badakebakeba uburyo bwose batekerezaga ko bushobora

kubafasha, kugira ngo babone icyo bifuzaga cyane ari cyo: bwa butungane bubahesha

kwemerwa n’Imana. Ariko ntibabashije kubona icyo bashakaga. Umuhati wose bagiraga

ntiwabashije kubakiza iteka bacirwagaho n’icyaha cyangwa ngo utsinde imbaraga zacyo.

183

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!