21.04.2023 Views

Ibintu by'Ukuri

Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya…

SHOW MORE
SHOW LESS

You also want an ePaper? Increase the reach of your titles

YUMPU automatically turns print PDFs into web optimized ePapers that Google loves.

Ibintu By'Ukuri

n’ibyifuzwa n’amahanga yose bizaza, kandi iyi nzu nzayuzuzamo ubwiza , niko Uwiteka

Nyiringabo avuga». Hagayi 2:9,7.

Nyuma yuko iyo ngoro isenywe na Nebukadinezari, yongeye kubakwa mu gihe cy’imyaka

igera kuri magana atanu mbere y’ivuka rya Kristo. Yubatswe n’abantu bari barabaye mu

bunyage igihe kirekire batahutse mu gihugu cyabo cyari cyarahindutse amatongo ndetse gisa

n’icyabaye ubutayu. Muri bo harimo abantu bakuru bari barabonye ubwiza bw ‘ingoro yari

yarubatswe na Salomo, nuko baririra urufatiro rw’iyo nyubako nshya bavuga ko izarushwa

ubwiza n’iyayibanjirije. Umuhanuzi yasobanuye ashimangira umubabaro abantu benshi bari

bafite agira ati: « Mbese muri mwe hari usigaye wari warabonye ubwiza uru rusengero

rwahoranye mbere ? Kuri ubu rurasa rute ? Uko mururuzi si nk’ubusa ?” Hagayi 2:3; Ezira

3:12. Ubwo ni bwo hatanzwe isezerano ko iyo nyubako ya kabiri izaruta iya mbere.

Nyamara ntabwo ingoro ya kabiri yari yarigeze inganya ubwiza n’iya mbere. Nta nubwo

yigeze ihabwa ikuzo kubw’ibimenyetso bigaragarira amaso byerekana ko Imana iri aho hantu

nk’ibyagaragaye mu ngoro ya mbere. Nta mbaraga ndengakamere yigeze yigaragaza mu

muhango wo kuyegurira Imana. Ntabwo bigeze babona igicu cy’ubwiza cyuzura mu buturo

buziranenge bushya bwari bwubatswe. Nta muriro wavuye mu ijuru ngo ukongore igitambo

cyari ku rutambiro rwabwo. Ntabwo Shekina yari ikiba hagati y’abakerubi babaga ahera

cyane. Isanduku y’isezerano, intebe y’ihongerero ndetse n’ibisate by’amabuye byari

byanditsweho amategeko ntibyari bikirangwamo. Nta jwi rivuye mu ijuru ryari ricyumvikana

ngo rimenyeshe umutambyi ubushake bwa Yehova.

Mu binyejana byinshi byari bishize, Abayuda bari baragerageje ariko bikaba iby’ubusa

bashaka kwerekana ko isezerano Imana yabahaye irinyujije muri Hagayi ryasohoye. Nyamara

ubwirasi no kutizera byahumye intekerezo zabo ntibamenya ubusobanuro nyabwo

bw’amagambo yavuzwe n’uwo muhanuzi. Ntabwo ingoro ya kabiri yaheshejwe icyubahiro

n’igicu kigaragaza ikuzo rya Yehova, ahubwo yagiheshejwe n’uko yagezwemo n’Uwo

Ubumana bwuzuriramo-- we ubwe akaba yari Imana yiyerekaniye mu mubiri. Ni ukuri

«Uwifuzwa n’amahanga yose » yari yaraje mu ngoro ye igihe uwo Munyanazareti

yigishirizaga kandi agakiriza abarwayi mu rugo rw’iyo ngoro nziranenge.

Mu kugaragara kwa Kristo muri iyo ngoro ni ho honyine ingoro ya kabiri yarushirije ikuzo

ingoro ya mbere. Nyamara Abisiraheli bari barayihejemo uwo ijuru ryari ryarabageneyeho

Impano. Uwo munsi ikuzo ry’Imana ryari ryakuwe kuri iyo ngoro by’iteka ryose rijyanye

n’uwo Mwigisha wiyoroheje wari wasohotse mu irembo ryayo ry’izahabu. Icyo gihe

amagambo Umukiza yavuze ati « Dore inzu yanyu muyisigiwe ari umusaka » yari yamaze

gusohora. Matayo 23:38.

Abigishwa bari batewe ubwoba kandi batangazwa n’ubuhanuzi bwa Kristo bw’uko iyo

ngoro yari kuzasenywa, maze bumva bifuje gusobanukirwa biruseho amagambo ababwiye.

Ubutunzi, imirimo ndetse n’ubuhanga buhanitse mu bijyanye no kubaka byari

byaratanganywe ubushake bishyirwa kuri iyo ngoro mu gihe cy’imyaka irenga mirongo ine

11

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!