21.04.2023 Views

Ibintu by'Ukuri

Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya…

SHOW MORE
SHOW LESS

You also want an ePaper? Increase the reach of your titles

YUMPU automatically turns print PDFs into web optimized ePapers that Google loves.

Ibintu By'Ukuri

yabayeho. Uwo mugorozi wari ufite umutima w’ubunyangamugayo ntiyatinyaga amaso

y’abantu. Ibirimi by’umuriro byo gutwika abaziraga ukwizera kwabo byagurumanaga

ahamukikije, nta kindi byamaze uretse gutuma ishyaka yari afite rirushaho gukomera. Nubwo

intorezo y’umugome yari iri hejuru y’umutwe we, yagumye mu birindiro bye, arahangana,

arwanana imbaraga nyinshi iburyo n’ibumoso ngo asenye gusenga ibigirwamana.

Igihe bamuzanaga imbere y’umwamikazi wa Sikotilandi, aho ubutwari bwa benshi mu

bayobozi b’abaporotesitanti bwari bwaracogoreye, Yohani Knox we yahahamirije ukuri

ashize amanga. Ntibashoboraga kumwigarurira bakoreheje amagambo ashyeshya, kandi

ntiyadohokaga imbere y’ibikangisho. Umwamikazi yamureze ubuyobe. Umwamikazi yavuze

ko Knox yari yarigishije abantu kuyoboka idini ryabuzanyijwe na Leta, kandi kubw’ibyo yari

yarishe itegeko ry’Imana ritegeka ko abantu bose bakwiriye kubaha ibikomangoma

bibategeka. Knox yasubije ashikamye ati:

“Nk’uko idini nyakuri ridakomora imbaraga cyangwa ubushobozi ku bikomangoma byo

ku isi, ahubwo ribikomora ku Mana yonyine, ni ko abantu batagomba kubaka idini yabo ku

byifuzo by’ibikomangoma bibategeka. Kuko bijya bibaho kenshi ko ibikomangoma

bidasobanukirwa n’idini nyakuri y’Imana kurusha abandi bose. . . Mbese iyo urubyaro rwa

Aburahamu rwose ruba rwarayobotse idini ya Farawo, uwo bakoreye igihe kirekire,

ndababaza Madamu, mbese mu isi yose hari kuba irihe dini? Cyangwa se iyo mu gihe

cy’intumwa abantu bose bayoboka idini y’ibikomangoma by’Abaroma, mbese ni irihe

yobokamana riba ryarabaye ku isi? . . .Kandi rero, Madamu, mubasha kwibonera ko

abayoborwa batagomba guhatirwa gukurikira idini y’ababategeka nubwo bategetswe

kubumvira.”

Mariya yaravuze ati: “Musobanura Ibyanditswe mu buryo bumwe, kandi nabo

babisobanura mu bundi buryo. None nziringira nde kandi ni nde uzaba umucamanza?”

Uwo mugorozi yaramusubije ati : “Uziringire Imana, yo yavugiye mu ijambo ryayo

yeruye, kandi ibirenze ibyo Ijambo ry’Imana rikwigisha, ntukabyizere utitaye ku muntu uwo

ari we wese ubyigisha. Ijambo ry’Imana ubwaryo rirasobanutse; kandi nihagira ahagaragara

kudasobanuka, Mwuka Muziranenge utajya yivuguruza, abisobanura neza kurushaho mu

yindi mirongo kugira ngo hatagira gushidikanya gusigara keretse ku binangira bagashaka

kuguma mu bujiji.” 266

Uku ni ko kuri Umugorozi utaragiraga ubwoba yabwiye ukomeye w’ibwami, ashyize

ubugingo bwe mu kaga. Ubwo butwari butangaje ni bwo yakomeje ngo agere ku mugambi

we, agasenga kandi arwana urugamba rw’Umukiza kugeza ubwo Sikotilandi yibohoye

ubutegetsi bwa Papa.

Mu Bwongereza, gushinga imizi k’Ubuporotesitanti nk’idini y’igihugu cyose

byaragabanutse, ariko itoteza ntiryahagarara burundu. Nubwo nyinshi mu nyigisho za Roma

zari zaranzwe, hari imihango yayo itari mike yakomeje kubahirizwa. Banze kwemera

181

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!