Ibintu by'Ukuri

Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya… Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya…

newcovenantpublicationsintl
from newcovenantpublicationsintl More from this publisher
21.04.2023 Views

Ibintu By'Ukuri bw’ubuntu bw’Imana, uyu munsi turakongeza itara mu Bwongereza, kandi nk’uko mbyiringira, ntirizigera rizima.” 265 Muri Sikotilandi, imbuto z’ukuri zabibwe na Columba na bagenzi be zari zitarahubanganye rwose. Kubera ko mu gihe cy’imyaka amagana menshi nyuma y’uko amatorero yo mu Bwongereza yemera kugengwa na Roma, amatorero yo muri Sikotilandi yo yakomeje kugira umudendezo wayo. Nyamara mu kinyejana cya cumi na kabiri, ubupapa bwahashinze imizi kandi nta kindi gihugu bwagaragajemo ubutware bukomeye nk’iki. Nta handi hari umwijima mwinshi nkaho. Nyamara hari hakigera imyambi y’umucyo yahuranyaga mu mwijima kandi igatanga icyizere cy’umunsi ugiye kuza. Aba Lollards baturukaga mu Bwongereza bazanye Bibiliya n’inyigisho za Wycliffe, bakoze byinshi mu gutuma abantu bamenya ubutumwa bwiza, kandi buri kinyejana cyagiye kigira abahamya bacyo n’abapfa bazize ukwizera kwabo. Mu itangira ry’Ubugorozi bukomeye, nibwo habonetse inyandiko za Luteri maze hakurikiraho Isezerano Rishya ryasobanuwe na Tyndale mu Cyongereza. Inzego z’ubutegetsi bw’itorero zitigeze zibimenya, izo ntumwa zambukiranyaga imisozi n’ibibaya bucece, zigacana mu bantu amatara y’ukuri yari hafi kuzima muri Sikotilandi, kandi uwo mucyo ugasenya umurimo Roma yari yarakoze mu gihe cy’ibinyejana bine yayoboresheje igitugu. Bityo imivu y’amaraso y’abarenganyirizwaga kwizera kwabo iha imbaraga nshya ubugorozi. Abakuru b’ubuyobozi bwa Roma bakangukiye hejuru kubw’akaga kari kugarije umurimo wabo, maze bafata bamwe mu bakomeye n’abubahwaga cyane muri Sikotilandi, baburiza inkingi z’umuriro barabatwika. Nyamara mu kugenza batyo, icyo babaga bakoze cyari ukubaka uruhimbi aho abo bahamya babaga bicwa bavugiraga amagambo yumvikanaga mu gihugu cyose, agatuma abantu bagira umugambi udatezuka wo kwiganzura ingoyi ya Roma. Hamilton na Wishart, bavutse ari ibikomangoma kandi bikanagaragarira mu mico yabo, hamwe n’abandi bigishwa benshi bicishaga bugufi, batanze ubuzima bwabo batwikirwa ku mambo. Ariko aho Wishart yatwikiwe, havuye umuntu utarabashaga gucecekeshwa n’ibirimi by’umuriro, uwari gukoreshwa n’Imana maze akarwanya ubwicanyi bwakorwaga n’ubupapa muri Sikotilandi. Yohani Knox yari yaritandukanyije n’imigenzo n’ibihimbano by’itorero kugira ngo abone uko ahazwa n’ukuri kw’Ijambo ry’Imana; kandi inyigisho za Wishart zari zarashimangiye icyemezo cye cyo guca umubano hagati ye na Roma ,maze yifatanya n’abagorozi batotezwaga. Ubwo yasabwaga na bagenzi be gufata inshingano yo kubwiriza, yarabitinye ahinda umushyitsi. Yaje kubyemera nyuma yo kumara iminsi yiherereye wenyine kandi bimuremereye mu mutima we. Ariko ubwo yari amaze kubyemera, yakoranye umurava udasanzwe, afite kumasha kutadohoka ndetse n’ubutwari budacogora mu gihe cyose 180

Ibintu By'Ukuri yabayeho. Uwo mugorozi wari ufite umutima w’ubunyangamugayo ntiyatinyaga amaso y’abantu. Ibirimi by’umuriro byo gutwika abaziraga ukwizera kwabo byagurumanaga ahamukikije, nta kindi byamaze uretse gutuma ishyaka yari afite rirushaho gukomera. Nubwo intorezo y’umugome yari iri hejuru y’umutwe we, yagumye mu birindiro bye, arahangana, arwanana imbaraga nyinshi iburyo n’ibumoso ngo asenye gusenga ibigirwamana. Igihe bamuzanaga imbere y’umwamikazi wa Sikotilandi, aho ubutwari bwa benshi mu bayobozi b’abaporotesitanti bwari bwaracogoreye, Yohani Knox we yahahamirije ukuri ashize amanga. Ntibashoboraga kumwigarurira bakoreheje amagambo ashyeshya, kandi ntiyadohokaga imbere y’ibikangisho. Umwamikazi yamureze ubuyobe. Umwamikazi yavuze ko Knox yari yarigishije abantu kuyoboka idini ryabuzanyijwe na Leta, kandi kubw’ibyo yari yarishe itegeko ry’Imana ritegeka ko abantu bose bakwiriye kubaha ibikomangoma bibategeka. Knox yasubije ashikamye ati: “Nk’uko idini nyakuri ridakomora imbaraga cyangwa ubushobozi ku bikomangoma byo ku isi, ahubwo ribikomora ku Mana yonyine, ni ko abantu batagomba kubaka idini yabo ku byifuzo by’ibikomangoma bibategeka. Kuko bijya bibaho kenshi ko ibikomangoma bidasobanukirwa n’idini nyakuri y’Imana kurusha abandi bose. . . Mbese iyo urubyaro rwa Aburahamu rwose ruba rwarayobotse idini ya Farawo, uwo bakoreye igihe kirekire, ndababaza Madamu, mbese mu isi yose hari kuba irihe dini? Cyangwa se iyo mu gihe cy’intumwa abantu bose bayoboka idini y’ibikomangoma by’Abaroma, mbese ni irihe yobokamana riba ryarabaye ku isi? . . .Kandi rero, Madamu, mubasha kwibonera ko abayoborwa batagomba guhatirwa gukurikira idini y’ababategeka nubwo bategetswe kubumvira.” Mariya yaravuze ati: “Musobanura Ibyanditswe mu buryo bumwe, kandi nabo babisobanura mu bundi buryo. None nziringira nde kandi ni nde uzaba umucamanza?” Uwo mugorozi yaramusubije ati : “Uziringire Imana, yo yavugiye mu ijambo ryayo yeruye, kandi ibirenze ibyo Ijambo ry’Imana rikwigisha, ntukabyizere utitaye ku muntu uwo ari we wese ubyigisha. Ijambo ry’Imana ubwaryo rirasobanutse; kandi nihagira ahagaragara kudasobanuka, Mwuka Muziranenge utajya yivuguruza, abisobanura neza kurushaho mu yindi mirongo kugira ngo hatagira gushidikanya gusigara keretse ku binangira bagashaka kuguma mu bujiji.” 266 Uku ni ko kuri Umugorozi utaragiraga ubwoba yabwiye ukomeye w’ibwami, ashyize ubugingo bwe mu kaga. Ubwo butwari butangaje ni bwo yakomeje ngo agere ku mugambi we, agasenga kandi arwana urugamba rw’Umukiza kugeza ubwo Sikotilandi yibohoye ubutegetsi bwa Papa. Mu Bwongereza, gushinga imizi k’Ubuporotesitanti nk’idini y’igihugu cyose byaragabanutse, ariko itoteza ntiryahagarara burundu. Nubwo nyinshi mu nyigisho za Roma zari zaranzwe, hari imihango yayo itari mike yakomeje kubahirizwa. Banze kwemera 181

Ibintu By'Ukuri

bw’ubuntu bw’Imana, uyu munsi turakongeza itara mu Bwongereza, kandi nk’uko

mbyiringira, ntirizigera rizima.” 265

Muri Sikotilandi, imbuto z’ukuri zabibwe na Columba na bagenzi be zari

zitarahubanganye rwose. Kubera ko mu gihe cy’imyaka amagana menshi nyuma y’uko

amatorero yo mu Bwongereza yemera kugengwa na Roma, amatorero yo muri Sikotilandi yo

yakomeje kugira umudendezo wayo. Nyamara mu kinyejana cya cumi na kabiri, ubupapa

bwahashinze imizi kandi nta kindi gihugu bwagaragajemo ubutware bukomeye nk’iki. Nta

handi hari umwijima mwinshi nkaho. Nyamara hari hakigera imyambi y’umucyo

yahuranyaga mu mwijima kandi igatanga icyizere cy’umunsi ugiye kuza. Aba Lollards

baturukaga mu Bwongereza bazanye Bibiliya n’inyigisho za Wycliffe, bakoze byinshi mu

gutuma abantu bamenya ubutumwa bwiza, kandi buri kinyejana cyagiye kigira abahamya

bacyo n’abapfa bazize ukwizera kwabo.

Mu itangira ry’Ubugorozi bukomeye, nibwo habonetse inyandiko za Luteri maze

hakurikiraho Isezerano Rishya ryasobanuwe na Tyndale mu Cyongereza. Inzego z’ubutegetsi

bw’itorero zitigeze zibimenya, izo ntumwa zambukiranyaga imisozi n’ibibaya bucece,

zigacana mu bantu amatara y’ukuri yari hafi kuzima muri Sikotilandi, kandi uwo mucyo

ugasenya umurimo Roma yari yarakoze mu gihe cy’ibinyejana bine yayoboresheje igitugu.

Bityo imivu y’amaraso y’abarenganyirizwaga kwizera kwabo iha imbaraga nshya

ubugorozi. Abakuru b’ubuyobozi bwa Roma bakangukiye hejuru kubw’akaga kari kugarije

umurimo wabo, maze bafata bamwe mu bakomeye n’abubahwaga cyane muri Sikotilandi,

baburiza inkingi z’umuriro barabatwika. Nyamara mu kugenza batyo, icyo babaga bakoze

cyari ukubaka uruhimbi aho abo bahamya babaga bicwa bavugiraga amagambo yumvikanaga

mu gihugu cyose, agatuma abantu bagira umugambi udatezuka wo kwiganzura ingoyi ya

Roma.

Hamilton na Wishart, bavutse ari ibikomangoma kandi bikanagaragarira mu mico yabo,

hamwe n’abandi bigishwa benshi bicishaga bugufi, batanze ubuzima bwabo batwikirwa ku

mambo. Ariko aho Wishart yatwikiwe, havuye umuntu utarabashaga gucecekeshwa n’ibirimi

by’umuriro, uwari gukoreshwa n’Imana maze akarwanya ubwicanyi bwakorwaga n’ubupapa

muri Sikotilandi.

Yohani Knox yari yaritandukanyije n’imigenzo n’ibihimbano by’itorero kugira ngo abone

uko ahazwa n’ukuri kw’Ijambo ry’Imana; kandi inyigisho za Wishart zari zarashimangiye

icyemezo cye cyo guca umubano hagati ye na Roma ,maze yifatanya n’abagorozi

batotezwaga.

Ubwo yasabwaga na bagenzi be gufata inshingano yo kubwiriza, yarabitinye ahinda

umushyitsi. Yaje kubyemera nyuma yo kumara iminsi yiherereye wenyine kandi

bimuremereye mu mutima we. Ariko ubwo yari amaze kubyemera, yakoranye umurava

udasanzwe, afite kumasha kutadohoka ndetse n’ubutwari budacogora mu gihe cyose

180

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!