21.04.2023 Views

Ibintu by'Ukuri

Amayobera y’amateka ntago ari umwijima neza, kuberako ni umupfundikizo utwikiriye igice kimwe cy’irema ry’igikorwa n’imbaraga z’umwuka ndetse n’igikorwa cy’amategeko y’umwuka. Ni ibisanzwe bimenyerewe kuvuga ko amaraso y’abahowimana ari imbuto y’itorero ariko icyo dushaka kubabwira ni uko ibikorwa by’umuntu akora kubera icyemezo cy’umwuka nibyo bibyara imbuto rusange… Nkuko impinduka z’umuco zikomeye hamwe n’impinduramatwara z’amateka aribyo bihitamo amaherezo y’ibihugu cyangwa imyitwarire mu myaka imwe ari igiterane cy’amanota y’ibyemezo by’umwuka…ukwizera n’ubushishozi cyangwa ubuhakanyi n’ubuhumyi , by’abantu. Nta mpuntu watunga agatoki igikorwa gikomeye cy’umwuka gihengamisha umunzani, maze kigatuma gahunda yo hanze mu muryango w’abantu ifata isura nshya…

SHOW MORE
SHOW LESS

Create successful ePaper yourself

Turn your PDF publications into a flip-book with our unique Google optimized e-Paper software.

Ibintu By'Ukuri

ntibabashije kuvuga rumwe. Bibiliya niyo yonyine ibashisha abantu kugera ku kuri. “Umuntu

akomera kuri uyu mwigisha, undi nawe agakomera kuri uriya. . . Bityo, buri wese muri abo

banditsi avuguruza undi. None se twatandukanya dute uvuga ukuri n’uvuga ibinyoma?. . . Ni

mu buhe buryo?. . . Nta bundi buryo keretse dukoresheje Ijambo ry’Imana.” 261

Hashize igihe gito gusa, intiti y’umugatolika yiyemeje guhangana nawe maze iravuga iti

:“Ibyiza ni uko twabaho tudafite amategeko y’Imana kuruta kutagira aya Papa.” Tyndale

yaramusubije ati : “Ndwanya Papa n’amategeko ye yose; kandi Imana nindindira ubuzima,

mbere y’uko mfa, nzatuma umuhungu muto w’umuhinzi amenya byinshi ku Byanditswe

Byera kukurusha.” 262

Umugambi yari ashishikariye wo kugeza ku baturage Ibyanditswe by’Isezerano Rishya

risobanuye mu rurimi rwabo rwa kavukire, noneho yiyemeje kuwugeraho maze ahita atangira

gukora uwo murimo. Amaze kwirukanwa iwe n’itoteza ryariho, yagiye mu murwa mukuru

w’Ubwongereza (London), maze ahakomereza imirimo ye nta mbogamizi. Ariko nanone,

ubugizi bwa nabi bw’abayoboke ba Papa bwatumye yongera guhunga. Byasaga n’aho nta

hantu yaba mu gihugu cy’Ubwongereza maze yiyemeza gushakira ubuhungiro mu Budage.

Aho mu Budage niho yatangiriye gucapisha Isezerano rishya mu Cyongereza. Incuro ebyiri

zose, umurimo we wagiye uhagarikwa; ariko iyo yabuzwaga gucapira mu mujyi umwe,

yajyaga mu wundi. Amaherezo yafashe inzira ajya i Worms ,aho mu myaka mike yari ishize,

Luteri yari yahagaze imbere y’Inama nkuru y’abategetsi, maze ashyigikira ubutumwa bwiza.

Muri uwo mujyi hari incuti nyinshi z’Ubugorozi, kandi Tyndale yahakomereje umurimo we

nta mbogamizi. Bidatinze, ibitabo ibihumbi bitatu by’Isezerano Rishya byari birangiye

gucapwa maze muri uwo mwaka hakurikiraho indi ngeri y’Isezerano Rishya.

Yakomeje imirimo ye abishishikariye kandi afite kwihangana. Nubwo abategetsi

b’Ubwongereza bagenzuraga cyane ku mipaka y’igihugu cyabo, Ijambo ry’Imana

ryagezwaga i London rinyuze mu nzira zinyuranye z’ibanga, maze ziza gukwirakwizwa mu

gihugu cyose. Abayoboke ba Papa bakoze uko bashoboye ngo bazimangatanye ukuri nyamara

ntibyabashobokeye. Igihe kimwe umwepisikopi w’i Durham yaguze Bibiliya zose zari zifitwe

n’umuntu wazigurishaga wari incuti ya Tyndale, azigura afite umugambi wo kuzitsembaho,

yibwira ko ibyo bizabera imbogamizi ikomeye umurimo. Ariko, ibyabaye bitandukanye

n’ibyo, kuko amafaranga yatanze azigura yaguzwe ibikoresho byo gusohora ingeri nyindi

nshya ya Bibiliya, kandi nziza kurutaho itarashoboraga gucapwa iyo ayo mafaranga

ataboneka. Nyuma y’aho, ubwo Tyndale yafungwaga, yasezeraniwe kurekurwa ariko ari uko

abanje kuvuga amazina y’abantu bamufashije kubona amafaranga yo gucapisha za Bibiliya

ze. Yabasubije ko umwepisikopi w’i Durham ariwe wamufashije kuruta abandi bose; kuko

igihe yaguraga ibitabo byari byasigaye ku mafaranga menshi, yamushoboje gukomeza afite

ubutwari bwinshi.

Tyndale yaje kugambanirwa afatwa n’abanzi be, maze igihe kimwe afungwa amezi

menshi. Amaherezo, kwizera yaje kuguhamisha kwicwa azize kwizera kwe, ariko intwaro

178

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!